Ubufaransa bwatangiye kurwana intambara itoroshye y'ibyihebe byo muri Mali
Urugamba ntirworoshye muri Mali. Intagondwa zikora iterabwoba mu izina rya islamu zikomeje kugaragaza ubukana ku rugamba ! Izo ntagondwa zahanuye kajugujugu y’ingabo z’ubufaransa muri iri joro, umusilikare w’ubufaransa wari uyitwaye yitaba Imana.
Izo ntagondwa zishaka gufata igihugu cya Mali ndetse n’ibindi bihugu bihana imbibi nayo. Izo ntagondwa zifite imbaraga zidasanzwe n’intwaro zikomeye. Bivugwa ko uwo mutwe w’ibyihebe uhuje intagondwa zarwanaga mu bihugu nka Irak, Afganistani na Yemeni , bikaba byarakuye intwaro zikomeye mu gihugu cya Libiya mu ntambara yo gukuraho Kadafi.
Ibihugu by’Afurika na ONU byakomeje gushidikanya mukohereza ingabo zo kurwanya ibyo byihebe ,abasilikare b’igihugu cya Mali bataga buri munsi urugamba bakiruka bakubise amaso izo ntagondwa kuburyo ubu igihugu cya Mali cyose cyari kigiye gufatwa n’ibyihebe !
Perezida w’agateganyo wa Mali yafashe ikaramu yandikira igihugu cy’Ubufaransa na ONU atabaza, yasabye ko yatabarwa ko ikibazo k’intagondwa kitoroshye . Bitewe ni uko Ubufaransa aribwo bwakolonije icyo gihugu cya Mali kandi hakaba hari abafaransa benshi baba muri icyo gihugu cya Mali bikiyongeraho ko ibihugu byose bikikije Mali bifitanye umubano wihariye n’igihugu cy’ubufaransa bitewe ni uko byakolonijwe n’icyo gihugu, ; byabaye ngombwa ko igihugu cy’ubufaransa gitabara cyonyine mu rugamba rwo guhangana n’ibyo byihebe bishaka gufata Mali.
Ministre w’ingabo z’igihugu cy’Ubufaransa Jean Yves Le Drian, yatangaje ko ubufaransa bumaze gutakaza umusilikare muri urwo rugamba, perezida wa Mali wagombaga kugirira uruzinduko mu Bufaransa yarusubitse kugira ngo akurikirane intambara iri mu gihugu cye naho Perezida Hollande w’Ubufaransa akaba yasubitse uruzinduko yagombaga gukorera mu mujyi wa Marseille ahubwo akaba ari buteranye inama ikomeye y’intambara (conseil de guerre) kubera ikibazo cya Mali.
Ubufaransa kandi bwatakaje abasilikare 3 muri Somaliya mu gikorwa cyo kubohoza mugenzi wabo wafashwe n’ibyihebe byo muri icyo gihugu. Iyi ntambara y’ibyihebe k’umugabane w’Afurika ,ubufaransa buri kuyirwana bwonyine nk’igihugu cy’igihangange ku isi ariko ntibyoroshye , Amerika yigeze kurwana intambara nk’iyi muri Somaliya ariko igenda itayitsinze , Ubufaransa nabwo buzi ko iki kibazo cy’intambara y’intagondwa kitoroshye ariko bukaba bwaranze kurebera aho ibi byihebe bigira afurika nk’akarima kayo !
Veritasinfo.fr