Igisirikare cya Kagame cyagize ihame mu kunyereza abantu noneho abarimu ba kaminuza nibo batahiwe
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, aremeza ko abambari ba Perezida Paul Kagame banyereje mu minsi ya vuba umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, Havugintwari Lambert. Umugore we akaba yaritabaje inzego zitandukanye zikoreshwa na Kagame, atabaza ashakisha aho umugabo we aherereye n’icyo bamutwariye, ariko zikaba zikomeje kumurindagiza. Igisirikare cy’u Rwanda gifite ubunararibonye mu bikorwa nk’ibyo nicyo gitungwa agatoki.
Nk’uko ikinyamakuru umuvugizi cyabitohoje, Havugintwari Lambert, umaze imyaka itanu yigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho yize, akaba yari n’umusemuzi wihariye wa Lwakabamba, umuyobozi wa UNR, yanyerejwe mu mugoroba wo kuya 9 Gashyantare 2011. Ashimutirwa mu mujyi wa Huye i Butare. Ashimutwa hamwe na terefone ze zigendanwa eshatu zakoreshaga imiyoboro uko ari itatu y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda, anashimutanwa n’imashini ye ya mudasobwa igendanwa ndetse n’imodoka ye.
Ayo makuru akomeza avuga ko umugore we yakomeje kugerageza gutelefona telefone ze zose zigendanwa, zose asanga zifunze. Igicuku kinishye yatangiye kugira ubwoba yibaza uko byagendekeye umugabo we utari usanzwe afite imico yo gufunga terefone ntacyo amumenyesheje. Nibwo umugore yigiriye inama yo gutabaza polisi. Arabyuka mu ma saa cyenda za nijoro ajya kuri station ya polisi mu karere ka Huye. Nibwo yahasanze imodoka y’umugabo we ariko we ntiyamubona kimwe na terefone ze ndetse na mudasobwa nabyo ntiyabibona. Bucyeye umugore w’uwo mwarimu, maneko za polisi zo mu karere ka Huye zamuhaye imfunguzo z’imodoka y’umugabo we, zimutegeka kuyitwara akayivana kuri polisi, nawe arabikora. Uwo mugore atangira gushakisha yitabaza inzego zitandukanye zirimo na Perezida Kagame amaso yaheze mu kirere. Zimwe mu nzego yitabaje zamubereye imfura zimubwira ko umugabo we yatwawe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare, ko bo ntacyo babikoraho.
Uretse inyerezwa ry’uyu mwarimu na nyuma y’aho na Kaminuza yakoreraga ikaba yararuciye ikarumira, muri iyi minsi ikinyamakuru Umuvugizi cyamenye kandi ko hirya no hino mu gihugu, cyane cyane muri Cyangugu, naho hari abantu benshi bakomeje kunyerezwa urusorongo guhera mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2010, ubwo mu Rwanda hategurwaga ingirwamatora y’umukuru w’igihugu.
Abantu nk’aba banyerezwa n’ingoma ya Kagame hagashira iminsi ingana kuriya, ugize amahirwe ntibamukubite agafuni, abahungu batojwe iyicarubozo baba barabakoreye ibya mfura mbi.
Kunyereza abantu mu karere ka Huye bigenda bisa nk’umuhigo. Muri Nyakanga mu mwaka wa 2010, nibwo uwari Visi-Perezida w’ishyaka rya politiki Green Party Kagwa Andre yashimuswe muri ako karere, bucyeye bamusanga inkoramaraso za Kagame zamucyegese ijosi. Uko kunyereza abantu mu Rwanda bigenda bifata intera, amaherezo abayobozi bazabishyira mu mihigo babihigire shebuja Kagame!
Ikirezi
Dore ibaruwa umufasha wa Havugintwari Lambert yandikiye Perezida wa Repubulika ku mpamvu zijyanye n’iri shimutwa
/http%3A%2F%2Fwww.e2bm.net%2Fbasis%2Frafiki%2F02%2Fr-ui%2FTempFiles%2FDOC_RWANDAPRESS_PAGE05_0000000651.png)
(source: umuvugizi )