u Rwanda ruritegura kurwana na Tanzaniya mu gihe inyeshyamba 519 za M23 rurwanirira zishyize mu maboko y'ingabo za Congo !

Publié le par veritas

http://www.lefigaro.fr/medias/2012/12/01/6896743a-3bc9-11e2-813d-7958046d5bc0-493x328.jpgZimwe mu nyeshyamba za M23 zaganiriye n'abanyamakuru ba radiyo mpuzamahanga ya BBC zagaragaje ko ziteguye kurwanya M23 zifatanyije n'ingabo za Congo arizo  FARDC. Izo nyeshyamba zikaba zivuga ko zidashobora kurwana n'ingabo z'umuryango mpuzamahanga wa Loni!

Inyeshyamba 519 zahunze umutwe wa M23 zishyira mu maboko y'ingabo za Congo; zikaba zemeza ko zatewe ubwoba n'ibikoresho bya gisilikare bihambaye umutwe udasanzwe w'ingabo za Loni uzaba ufite kurugamba. Ibyo bikoresho bikomeye birimo ni indege zitwara nta mupiloti akaba aribyo byatumye ubwoba butaha mu ngabo nyinshi z'inyeshyamba za M23,zimwe murizo zikaba zitangiye gutoroka!

Ubuyobozi bw'ingabo za ONU ziri muri Congo Monusco buratangaza ko mu mpera z'uku kwezi kwa Gicurasi umutwe udasanzwe w'ingabo zawo uzatangira akazi kawo ko gutegura ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo. Umutwe wa M23 wahise utangaza ko uzarwanya ingabo za ONU niziramuka ziwugabyeho ibitero, ibyo bikaba byaragaragaye nk'agasuzuguro ku muryango mpuzamahanga wihaye inshingazo zo kugaruza ubutaka bwose bwa Congo no kurwanya imitwe iteza umutekano muke muri icyo gihugu bahereye kuri M23 ifite igice kinini cy'ubutaka bwa Congo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru igenzura!

Umuvugizi w'umutwe wa M23 Vianney Kazarama yabwiye BBC ko kugenda kwabo basilikare 519 bidashobora guhungabanya M23 kandi ko badashobora no kubuza abafite ubwoba guhunga kuko hari abandi biyemeje guhangana n'ubwo yavuze ko yifuza ko ikibazo cyakemuka kuburyo bwa politiki! Bamwe mubasilikare b'inyeshyamba za M23 bahunze babwiye BBC ko hari umugambi uri gutegurwa na M23 wo guhungabanya umutekano mu karere kose kugira ngo baburizemo ishyirwa mu bikorwa by'ibitero by'umutwe w'ingabo uzasanzwe wa ONU kuri M23! Abo barwanyi ba M23 bakaba baravuze ko hari abarimu ba gisilikare (instructeurs) u Rwanda rwohereje mu mutwe wa M23, ubu abo barimu barimo batanga amahugurwa ku basilikare benshi b'uwo mutwe wa M23 , bakaba babigisha uko bazarwana n'uburyo bazahungabanya umutekano w'ibihugu by'akarere kose! Ubu umutwe wa M23 wateguye gahunda y'ibikorwa uzakora mu karere kose!

Igihugu cy'u Rwanda kiteguye kurwana na Tanzaniya!

http://www.lesoir.be/sites/default/files/imagecache/475x317/2012/11/19/987348310_ID3479373_19_goma_ap_210416_0268P6_0.JPGIkinyamakuru Rushyashya cyandikirwa mu Rwanda , muri nimero yacyo y'163 yasohotse kuwa 30 Mata 2013 kiremeza ko u Rwanda rwiteguye kurwana n'igihugu cya Tanzaniya kubera umutwe wa M23. Umwanditsi w'iyo nkuru yasohotse muri icyo kinyamakuru agaragaza ko ntakabuza intambara hagati y'u Rwanda na Tanzaniya igomba kuba ngo iramutse itabaye cyaba ari igitangaza mu bindi ! Igihugu cy'u Rwanda ngo cyarangije kwitegura ! birashoboka ko mu gihe M23 izaba ihanganye na ONU ,Kagame Paul azagaba igitero kuri Tanzaniya kugira ngo intambara ifate akarere kose!

Niba inyeshyamba za M23 zivuga ko u Rwanda ruri kuziha imyitozo yo guhungabanya umutekano mu bihugu bigize akarere kose , biragaragara ko u Rwanda ruri kwitegura kugaba igitero kuri Tanzaniya mu izina rya M23! Urwanda kandi ruremeza ko ngo ruzashyigikirwa n'ibihugu bya Kenya , Uganda n'u Burundi muri iyo ntambara! Igihugu cy'u Rwanda gishoboye gushoza intamba muri ibyo bihugu byose Paul Kagame yaba abonye irindi peti rikomeye ryo gukurura intambara ya gatatu y'isi yose kuko ibihugu bigize ONU byaba biri kuyirwana byose ; icyo cyaba ari igikorwa yazakomeza kwibukirwaho ku isi yose ndetse akigishwa no mu mashuri nk'Adolphe Hitler wayoboraga u Budage washoboye gushoza intambara ya kabiri y'isi yose !

Ikinyamakuru rushyashya kirumvisha abasomyi bacyo ko byanze bikunze intambara ya Tanzaniya n'u Rwanda igomba kuba kugira ngo u Rwanda ruce burundu agasuzuguro ka Tanzaniya ikomeje kwigira igihangange mu karere kose , icyo kinyamakuru kiragira giti: "Ntabwo Tanzaniya yumva impamvu ituma M23 ibaho kandi u Rwanda rwo rwumva iyo mpamvu kuburyo rudashobora kwemera uwo ariwe wese wahungabanya M23"!

Harya ngo umusore utihaze ntarongora inkumi! Reka tuzarebe uko u Rwanda rugiye kurwanira M23 rukaba rwarahise runihitiramo umwanzi wa hafi aricyo igihugu cya Tanzaniya, wenda wazabona habonetse impamvu yo kutwereka ko ubuhanuzi bwa Magayane bugisora !!

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Shitani umwami wa ILLUMINATI ateretse neza neza mu bwonko bwa Kagame.

Abasenga Imana ya Aburahamu, Imana ya Dawudi, Imana ya Isaka, Imana ya Yosefu mukomeze mube maso umenya agahuru k'imbwa satani kuri iyi si kagiye gushya.

Répondre
A

Kuki izi nyeshyamba 519 zamaze gutoroka zitavuga ku mugaragaro ibyo biokorwa M23 yiteguye gokra ibyo ari byo? ni ukwica? ni ugusambanya abana n'abagore ku ngufu? ni ukwiba? ni ibihe? ni babivuge.

Répondre