Twibuke inzirakarengane zose(10): Dore abandi bicanyi Gacaca isize itaburanishije.(leprophete.fr)
Urutonde rw’abagize FPR-Inkoyanyi/APR bakekwa kuba baracuze kandi bagashyira mu bikorwa imigambi y’ubwicanyi bwisabiye inyoko-muntu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (T.P.I.R) rufite ububasha n’inshingano yo gukurikirana.
Dore abandi bicanyi Gacaca isize itaburanishije : Liyetena Koloneli Kazintwari, Majoro Zigira, Kapiteni Dany n’abandi benshi barimo n’abasivili.
39.ZIGIRA (Majoro)
Ni umujandarume ( G5 ushinzwe politique ). Ari mu bishe padiri w’umunyakanadaClaude Simard ku ya 17/10 /1994 muri paruwasi ye ya Ruyenzi, perefegitura ya Butare. Kapiteni Zigira icyo gihe yari Perefe wa Butare mu gihe Koloneli Ibingira yari komanda w’akarere ka gisirikare ka Butare-Gikongoro. Aba basirikari bakuru bombi bakekwa kuba baragize uruhare muri ubwo bwicanyi. Bikurikije iperereza ryakozwe na Kapiteni Tim ISBERG d’Edmonton (Canada), ni abasirikare ba APR bishe Padiri Claude Simard bamwicishije inyundo bataye aho. Hari nimugoroba ku ya 17/10/1994. Bari baje muri kamyoneti Toyota y’ubururu. Kapiteni Zigira ari mu bateje itsembatsemba ry’abasivili bavanywe mu byabo n’intambara bakaba barabanje kugotwa mu ifatwa rya Butare mu ntangiriro z’ukwezi kwa nyakanga 1994 (CLIIR, Note d’information à tous nos partenaires, 05/02/1997. Ni nk’ibyerekeye Majoro Sekamana).
40.DANY ( Kapiteni)
Ofisiye wa APR, umuyobozi w’imirwano muri nyakanga 1994. Hamwe na Majoro Zigira, ari mu bateje itsembatsemba ry’abasivili b’abahutu bagoswe mu gihe cy’ifatwa rya Butare muri Nyakanga 1994. (CLIIR, Note d’information, 02/02/1997).
44.KAZINTWALI KADAFI (Liyetena-Koloneli)
Umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka Butare, yafashe bunyururu anafunga ku ya 02/05/1996, Subustiti wa Prokireri Selestini Kayibanda wakoraga akazi ke kuva mu kuboza 1994. Uko gufatwa kwe kujyana na gahunda ya FPR yo gusigaza mu mwuga w’ubucamanza bw’ u Rwanda abakozi b’ubwoko bumwe gusa(CLIIR,Epuration de la magistrature rwandaise, avril 1997). Prokireri Jenerali mu Rukiko rw’Ubujurire rw’i Nyanza washyigikiraga iyo gahunda yagerageje kenshi kugereka kuri Kayibanda icyaha cya jenoside mu gutanga buhamya bw’ubuhimbano akoresheje amashyirahamwe ahimbira abantu ibyaha batakoze, “syndicats des délateurs. Ku ya 09/01/1998, Kazintwali yagizwe Komanda wungirije wa Brigade ya Gitarama-Kibuye. Ihereye aho, CLIIR yatanze ibi bisobanuro :
“Jenerali Pawulo Kagame akomeza gukora umukino wo guhinduranya mu myanya yabo abayobozi b’ibanze b’ingabo ba APR bagize uruhare muri jenoside, mu byaha by’intambara n’iby’itsembatsemba ry’abasivili batitwaje intwaro nyuma y’intsinzi ya FPR. (CLIIR, Communiqué du 27/01/1998).
33.GATERA (Suliyetena)
Umusirikari mukuru wa APR, Komanda wa Brigade y’ubucamanza i Remera mu mujyi wa Kigali. Yahishiriye intasi zifite ubutumwa n' ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwa n’ubutegetsi. Zishe amagana y’abantu muri segiteri Remera, Komini Kacyiru, cyane ahitwa Kimicanga, by’umwihariko guhera muri Nzeri 1994. Ako gaco k’abicanyi kagizwe n’abasirikare ba APR barimo : Mushimire Eric, Rurangangabo Anselme, Ruzigana Emmanuel, Karuranga, Muhizi, Mbonyinshuti Silvesitiri, Gataza Habib n’abasivili bo mu mitwe yitwaje intwaro ya FPR :Ntare Nikola, Kayihura Jean Pierre, na Sinderibuye P. Selestini . Ako gatsiko mu bagashyigikiye harimo Koloneli Kayumba Nyamwasa, umugaba mukuru wa Jandarumori y’igihugu.
(CLIIR, Un modèle typique de “Escadron de la mortˮ soutenu par la Gendarmerie Nationale, 22/03/1997).
34.MUSHIMIRE (Umusirikare wa APR) :
Ni umwe mu bicanyi kabuhariwe boherejwe n’ubutegetsi wo muri segiteri Remera,Umujyi wa Kigali. Ku ya 21/01/1997, yatwaye bunyururu ku maherere uwitwa Gatete Fideli, mwene Mwongereza Damaseni, wahise aburirwa irengero kuva ubwo. Hagati ya le 01 Nzeri na le 31/12/1994 ari hamwe n’agatsiko k’abicanyi, yishe Nyirandimbati Generoza hamwe n’abana be babiri, umukazana we n’abuzukuru be, ubwo ni abantu 7 bishwe bo muryango umwe. Mu bo bafatanije hari umusirikare Rurangangabo Anselimi, banabifashijwemo n’abapangayi bo kwa Hategekimana Galikani.
Ku ya 31/12/1994, ikipe ya Mushimire yishe abantu 9 barimo Nibarere, umugore wa Munyakazi (mwene Habyarimana) , n’abana be 4 ndetse na nyirabukwe . Kuri iyo tariki, bishe Madamu Nyirakimonyo Venansiya, abakobwa be n’abandi bantu 3.
(CLIIR, un modèle typique... 22/03/1997).
35.RURANGANGABO Anselimi
Umwe mu ntasi zifite ubutumwa n’ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwaga n’ubutegetsi. Ni uwo muri segiteri Remera, ni umufatanyacyaha w'’umusilikare Mushimire Eric mu iyicwa ry’amagana y’abantu ku Kimironko muri segiteri Remera(Reba MUSHIMIRE Eric).
36.OKWIRE (Kapiteni)
Abasirikare Mushimire Eric na Rurangangabo Anselimi bategekwaga na we. Yahishiriye ubwicanyi bwabo (Reba MUSHIMIRE Eric).
37.KALISA (Afandi, Liyetena cyangwa suliyetena)
Yigeze kuba Komanda wa brigade ya Remera, Umujyi wa Kigali. Yahishiriye ubwicanyi bwose bwabereye ku Kimironko , segiteri Remera hagati ya Nyakanga na Nzeri, bukozwe n’ intasi zifite ubutumwa n’ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwaga n’ubutegetsi. Yacaguriwe muri Brigade ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Yari ashinzwe gushimuta abantu bagizwe abere n’umucamanza Gratsiyani Ruhorahoza, ubwe na we washimuswe n’abasirikare ba APR akaburirwa irengero.
(CLIIR, Un modèle typique d’escadron de la mort, 22/3/97).
38.DIEUDONNE
Yahoze ari umusirikare wa APR,nyuma ajya mu kazi k’ubwarimu. Ku ya 2/2/97 yarashe padiri w’umunyakanada Guy PINARD , padiri mukuru wa Paruwasi Kampanga, iri ku birometero 16 uvuye mu Ruhengeri, mu gihe uyu yasomaga misa. Padiri yahise yitaba Imana. Iryo yicwa ryabaye mu gihe cyo guhaza abakristu, Padiri abashyikiriza Ukaristiya. Abakristu bagerageje kumucakira, umwishi we arasa mu kirere ngo abiburizemo, anaboneraho guhunga. Kuba yaragumanye imbunda ye agakomeza kuyitunga atakiri mu gisirikare, bituma ababisuzuma benshi bemeza ko ari ubwicanyi bushyigikiwe. Padiri Guy PINARD yaba yarishwe kuko yari umuhamya w’imbogamizi(Témoin génant) wahamya itsembatsemba yiboneye ryakozwe na FPR muri ako karere ka Ruhengeri.
(CLIIR. Note d’information à tous nos partenaires, 05/02/1997).
41.BAGABO
Yafashe bunyururu anafungisha ku buryo bunyuranyije n’amategeko uwahoze ari umujyanama mu Rukiko rw’ubujurire rwa Nyabisindu, NKUNDIMFURA Anakleti.Uyu yaje kurekurwa n’ icyemezo cy’inama y’abaminisitiri ku ya ku ya 24/07/1995 . Ku ya 21/04/1996 burugumesitiri Mbanda Steven wa Nyabisindu yaneguye ubutegetsi kuba bwararekuye Nkundimfura, abivuga muri disikuru yuzuye ubuhezanguni butihishiriye.
(CLIIR, Dernières nouvelles du Rwanda... ,13/04/1996).
42.MBANDA Steven
Burugumesitiri w’umututsi wa Komini Nyabisindu, abiba urwango hagati y’amoko, ashishikariza Abatutsi gukora ukwihorera ku Bahutu. Disikuru ye ya le 21/04/1996 yerekeza aho . Iyo disikuru y’impezanguni inateranya, iranga umubare mwinshi w’ababurugumesitiri b’Abatutsi bashyizweho n’ubutegetsi bushya.
(CLIIR, Dernières nouvelles du Rwanda et limogeage de deux préfets de cyangugu Rutihunza Théobald et de Gisenyi Zilimwabagabo Charles, 13/06/96).
43. MUHIRWA Johani Bosco (Liyetena )
Umusore w’umututsi warutashye aturutse i Burundi, azwi kuba ruharwa mu kwica urubozo abaturage (bashimutwaga akenshi nijoro na APR).
(CLIIR, Dernières nouvelles du Rwanda et limogeage de deux préfets de Cyangugu Rutihunza Théobald et de Gisenyi Zilimwabagabo Charles, 13/06/96).
Igihe yari umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kivumu ( Rambura na Nyange ) muri perefegitura ya Kibuye, ni we wategetse iyicwa ry’abagororwa 22 mu kasho ya Komini Kivu. Collectif des Ligues et Associations de défense des Droits de l’Homme (CLADHO) mu butumwa yoherejwemo kuva le 27 kugeza le 29 Ugushyingo 1994, yashoboye kwibonera ko hari kasho 2 . Iyo yasuye iri mu byumba bya Komini Kivumu, naho indi ya APR iri hirya gato mu nzu y’umuntu yiyubakiye ku giti cye, irinzwe n’abasirikare ba FPR. Iyo yindi intumwa za CLADHO ntizashoboye kuyisura.
(CLIIR, Dernières nouvelles... , 13/06/1996).
45. RUKWAKWA Yozefu (Kapiteni)
Ofisiye wa APR. Yatimbaguye Prokireri Fideli Makombe na IPJ Binombe wa Parike ya Republika ku Kibuye abibwirijwe na Perefe wa Kibuye Kabera Assiel washakaga ko Parike ifata bunyururu abaturage b’inzirakaregane.
(CLIIR, Epuration ethnique de la magistrature rwandaise, avril 1997).
46.KABANDA Karoli
Prokireri jenerali w’urukiko rw’ubujurire rwa Nyanza, akorana n’amashyirahamwe ahimbira abantu ibyaha batakoze (les syndicats de délateurs). Ni uburyo bumworohereza gufungisha ibihumbi by’Abahutu muri gereza aho bagenda bapfa uruhongohongo.
(CLIIR, Syndicats de délateurs... mai 1997).
47.MUGEMANGANGO Pawulo
Prokireri wa Republika i Gitarama, akorana n’amashyirahamwe y’abahimbira abantu ibyaha batakoze. Ni uburyo bumworohereza gufungisha ibihumbi by’abahutu muri gereza aho bagenda bapfa uruhongohongo.
(CLIIR, Syndicats de délateurs... mai 1977).
48.RUKANGIRA Emmanuel
Prokireri wa Republika i Kigali, akorana n’amashyirahamwe y’abahimbira abantu ibyaha batakoze. Ni uburyo bumworohereza gufungisha ibihumbi by’Abahutu muri gereza aho bagenda bapfa uruhongohongo.
(CLIIR, Syndicats de délateurs... mai 1997).
49.BINGINKOMO Augustini
Ni umwe mu bagize ishyirahamwe rigali ry’abahimbira abantu ibyaha batakoze. Abo babibahimbira ni abo muri segiteri Mukingo, komini Kigoma, Perefegitura ya Gitarama. Byongeye iryo shyirahamwe rigizwe na : Rukimirana Uzziel, Rudasingwa Alegisi, Nyirasoni Kostaziya, Ntakirutimana, Mukagatare Aloyiziya, Mukantabana Marita, Nshiyemubanzi Fransisiko, Habyarimana Alegisi, Habarurema Anonsiyata, Mbabariye Evarisiti, Mukamwezi Mariya-Ana, Uzalibara Maritini, Nkundimana Lawurenti, Nsabimana Visenti, Ubumwe Beyatrisa. Abazize iryo shyirahamwe hagati ya Kamena 1994 na Mata1995 bagera ku bantu 521 bapfuye muri segiteri Mukingo, 220 muri segiteri Ngwa, 198 bishwe muri segiteri Kigoma, 127 bishwe muri segiteri Gasoro, 116 bishwe muri segiteri Kiruli n’ 110 bishwe muri segiteri Remera.Ubwo bose hamwe ni 1233 bishwe.
(CLIIR, Syndicats de délateurs... mai 1997).
50.KANYESHYAMBA
Umwe mu ntasi zifite ubutumwa n’ibikoresho byo kuvana ku isi abatotezwa n’ubutegetsi. Abikoranamo na Fideli Mupagasi naSilvesitiri Nyirabukara. Hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 1994, birengeje abantu bagera kuri 831 bikurikije iyi mibare : Akagali ka Nyakabuye ni 205 bishwe; Mahembe : 124 bishwe ; Akagali ka Gitanga 88 bishwe ; Gasharu 243 ; Gakomeye : 122 bishwe ; Nyarusenyi : 49bishwe. Iryo tsembatsemba ryo muri Gitarama ryamaganywe n’Ishyirahamwe Human Rights Watch/Africa muri raporo yaryo ifite iyi nyito : “La suite du génocide au Rwanda, septembre 1994.
Iyo raporo mu byo ivuga harimo amagana y’abasivili b’Abahutu batumiwe mu nama n’abasirikare ba FPR ku ya 19/06/1994 mu Kagali ka Nyagakombe, segiteri Rugogwe, Komini Mukingi, bararaswa. Matata Joseph yashoboye kumenyekanya bamwe muri abo bazize itsembatsemba muri iyo nama yo ku ya 19/06/1994 ku Rugogwe : ni Bizimana Mikayire, Niyongize Matilida, Gahima, umukozi wo mu bitaro bya Byimana, Sekimonyo Mikayile,... Bose hamwe, abirengejwe bashoboye kumenyekana ni 27.
(CLIIR,Extrait du Rapport de Matata Joseph sur la responsabilité du FPR dans le génocide, juin 1977).
BIRACYAZA....!