Tanzaniya n'u Rwanda bikomeje kurwana intambara y'ubutita ishobora gufata isura y'intambara yeruye !
« Intambara y’ubutita » hagati y’ibihugu igaragazwa n’uko nta gihugu na kimwe mu biba bihanganye kivuga ko gifitanye ikibazo n’ikindi, usanga kenshi amagambo y’abayobozi b’ibyo bihugu ari meza cyane , ndetse abo bayobozi babyo bagakorana inama kenshi, ariko wareba ibikorwa ibyo bihugu byombi bigaragariza abo biyobora ugasanga biri mu ntambara iteye ubwoba kandi isenya ikanica abantu benshi ! Iyo ntambara y’ubutita rero iragaragara neza ko yatangiye guhera mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hagati y’u Rwanda na Tanzaniya kandi niba hatabonetse imbaraga za nyagasani ngo zizashobore kuyihosha, iyi ntambara y’ubutita hagati y’ibihugu byombi ishobora kuvamo intambara yeruye !
Kuwa kane taliki ya 5/09/2013 nibwo abakurikirana politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari biruhukije babonye perezida Kikwete wa Tanzaniya abonanye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu nama yahuje abakuru b’ibihugu 11 bigize inama mpuzamahanga y’ibihugu bituriye ibiyaga bigari yabereye i Kampala , abo banyacyubahiro bombi bicaranye akanya gato imbere y’abanyamakuru benshi babafataga amafoto maze nabo baraganira , gusa Perezika Kikwete yanze kugira umubonano mu mwiherero na Kagame Paul nk’uko yari yabyifuje , birashoka ko Kikwete yaba yarashatse kwirinda ko batwererwa amagambo batavuze ,agahitamo kugirana umubonano ahagaragara na mugenzi we. Nyuma y’iyo nama kandi ku cyumweru taliki ya 8/09/2013 umutwe wa M23 watangaje ko witeguye gushyira intwaro hasi,abarwanyi bawugize bakibera abaturage ;ariko ibyakurikiye umubonano wa Kikwete na Kagame , n’amakuru yo kwitegura igitero kwa M23 bitandukanye n’ibyo abantu bari biteze kubona !
Kuwa gatanu taliki ya 6/09/2013, nyuma y’umunsi umwe Perezida Kikwete abonanye na perezida Kagame Paul nibwo igihugu cy’u Rwanda yatangaje icyemezo cyafashe kuruhande rwacyo cyo guca amakamyo y’ubwikorezi y’igihugu cya Tanzaniya aje mu Rwanda amadolari 500 kandi ubusanzwe ayo makamyo yacibwaga amadolari 152,ari nayo madolari ubuyobozi bushinzwe ubwikorezi mu bihugu byombi bwashyizeho umukono. Abakurikiranira hafi politiki yo mukarere bakaba basanga u Rwanda rwarafashe icyemezo cyo guca amadolari menshi amakamyo ya Tanzaniya kugirango cyubahirize umugambi cyumvikanyeho n’igihugu cya Uganda wo guha akato ibyambu bya Tanzaniye bityo ibyo bihugu nabyo bibe byihimuye ku gikorwa cya Tanzaniya cyo kwirukana abaturage b’ibyo bihugu babaga muri Tanzaniya batabifitiye ibyangomba !
Kuri uyu wa mbere taliki ya 9/09/2013 igihugu cya Tanzaniya cyafashe abanyarwanda benshi bari basigaye muri icyo gihugu batashoboye gutahana n’abandi mu Rwanda mu minsi ishize , abo banyarwanda bahise burizwa amakamyo ya gisilikare maze boherezwa mu Rwanda. Muri abo banyarwanda boherejwe iwabo Tanzaniya yanirukanyemo abatanzaniya bashakanye n’abanyarwanda ; nk’uko ubuhamya bw’abo batanzaniya bwanyujijwe kuri radiyo ya BBC, bavuga ko birukanywe bakoherezwa mu Rwanda kuko bashakanye n’abanyarwanda bakaba basize imiryango yabo mugihugu cya Tanzaniya. Bamwe muri abo batanzaniya bavuga ko ababirukanaga babazaga impamvu bemeye gushakana n’abanyarwanda ! Hari kandi abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya bavugaga ko bakubiswe abandi bakaba batemaguwe hakoreshejwe ibyuma !
Abashinzwe ibibazo by’impunzi kuruhande rw’u Rwanda bavuga ko abatanzaniya birukanywe mu gihugu cyabo banze kujya mu nkambi hamwe n’abanyarwanda , abo bashinzwe impunzi bakaba bavuga ko barakora uko bashoboye bakavangura abo batanzaniya n’abanyarwanda ahasigaye bakabasubiza mu gihugu cyabo ! Uburyo bazasubizayo abo batanzaniya ntabwo babusobanura mu gihe amakuru ava mu nkambi zakirirwamo abanyarwanda yemeza ko leta y’u Rwanda ivangura abasore n’abagabo bafite ingufu bavuye Tanzaniya bakajyanwa mu kigo cya gisilikare cya Gako guhabwa imyitozo ya gisilikire, kuba ayo makuru azwi n’abantu basanzwe n’ukuvuga ko igihugu cya Tanzaniya gifite amakuru menshi kuri iyo myitozo ihabwa abantu bazahungabanya umutekano w’igihugu cyabo. Uwavuga rero ko u Rwanda rwibeshye rugasubiza impunzi z’abanyarwanda muri Tanzaniya ku ngufu bishobora gukurura intambara hagati y’ibihugu byombi ntabwo yaba yibeshye !
Amakuru atangwa n’ikinyamakuru igihe.com gikoreshwa na leta y’u Rwanda avuga ko Minisitiri w’Ubutegetsi muri Tanzaniya ushinzwe ubutwererane mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Shem Bageine, yatangaje ko muri iki cyumweru abayobozi ku mpande zombi bazahurira ku mupaka uhuza u Rwanda n’iki gihugu cya Tanzaniya kugira ngo basuzume ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda zirukanywe muri Tanzaniya ! N’ubwo icyo kinyamakuru kivuga ko ngo Tanzaniya yaba ishaka guha ubufasha impunzi yirukanye,ntacyemeza ko ahubwo Tanzaniya idashobora gusaba u Rwanda guhagarika ibikorwa byo guha impunzi imyitozo ya gisilikare muri gahunda yo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu ! Ikigaragara cyo ni uko amagambo avugirwa hanze n’abanyepolitiki ba Tanzaniya n’u Rwanda atandukanye n’ibikorwa bigaragarizwa rubanda ! Aya macenga agaragara muri politiki y’u Rwanda na Tanzaniya niyo nise Intambara y’ubutita hagati y’ibihugu byombi !
Kuruhande rwa Congo na M23/RDF naho ishyamba si ryeru !
Nubwo umutwe wa M23 wavuze kumugaragaro ko ugiye gushyira intwaro hasi amakuru menshi arimo avugwa kuri uwo mutwe ni agaragaza ko urimo witegura bikomeye kugaba ibitero bikaze bya gisilikare ku ngabo za Congo ufashijwe n’ingabo za Paul Kagame !
Ikinyamakuru « congotimes.info » kiremeza ko kuwa kane w’icyumweru gishize hari inama yahuje abarwanyi bakuru b’umutwe wa M23 bayobowe na Vianney Kazarama n’abasilikare bakuru ba Kagame ku Gisenyi. Iyo nama ikaba yarasuzumye uburyo abarwanyi ba M23 bafatanyije n’ingabo za Kagame bazagaba ibitero ku ngabo za Congo ! Aya makuru akaba ahita avuguruza ibyo M23 yavuze byo gushyira intwaro hasi,ahubwo ikaba yarabikoze mu rwego rwo kujijisha ngo irebe ko ingabo za Congo zarangara maze zigafatwa mpiri !
Dore ibirindiro umutwe wa M23 urimo uteguriramo gahunda zo kugaba ibitero ku ngabo za Congo :
1.M23 irimo icukura imyobo yo kurwaniramo ku musozi witwa HEHU, uri kumupaka wa Congo n’u Rwanda mu karere ka Kibumba, kuri uwo musozi M23 yahashinze imbunda nini igomba kurasa kubirindiro by’ingabo za Congo biri ku gasozi bita «Trois antennes ».
2.M23 yakoresheje inama kuwa gatandatu mu rugo rw’umuyoboke wayo bita DGI i Kiwanja. Muri iyo nama hemejwe ko M23 igomba kugaba byihutirwa ibitero kubirindiro by’ingabo za Congo biri ahitwa Mabenga na Tongo byombi biherereye mu majyaruguru ya Rutshuru , ibindi bitero bikagabwa ku ngabo za Congo ziri Kibati na Goma.
3.M23 ifatanyije n’ingabo za Kagame ziri ahitwa Kanyamahoro mu birunga zitenyarijwe kuzataba abarwanyi ba M23 bazaba bari kurugamba naho abarwanyi ba M23/RDF bari kugasozi ka Bizuri muri Kibumba bakaba biteguye kuzagaba igitero ku ngabo za ONU bateganye nazo !
Niba imvugo ni ibikorwa bikomeje kubusana mu karere k’ibiyaga bigari abantu babona amaherezo azaba ayahe ? Gusa rero ikigaragara cyo ni uko intambara ya M23/RDF muri Congo irimo igenda ifata indi sura igaragaza ko ari Tanzaniya n’u Rwanda birimo bisekurana ! Ese umuryango mpuzamahanga ntuzageraho ukarambirwa ugakura amaboko burundu ku bicanyi wakomeje gukingira ikibaba muri iyi myaka irenga 20 ?
Tugomba kujya duhora twiteguye ejo tutazajya dutungurwa nkaho ntacyo tutari tuzi !
Ubwanditsi