Tanzaniya irasaba u Rwanda gukura ingabo rwarunze k'umupaka warwo inzira zikigendwa !

Publié le par veritas

Mark-Mwandosya.pngUbwumvikane buke hagati ya Perezida Kikwete wa Tanzaniya na Paul Kagame w’u Rwanda butangiye gufata indi ntera. Amakuru veritasinfo ikesha ikinyamakuru «Afroamerica» aramenyeshako muri iyi minsi igihugu cy’u Rwanda gikomeje kurunda ingabo nyinshi mu buryo bwa rwihishwa mu burasirazuba bwacyo ku mupaka w’u Rwanda n’igihugu cya Tanzaniya.Ayo makuru akaba anemezwa n’inzego zinyuranye z’igihugu cya Tanzaniya.

 

Amakuru ava mu ngabo z’u Rwanda RDF aremeza ko ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’abarwanyi kabuhariwe (Force d’élite) ziri gucukura imyobo yo kurwaniramo (trous fusiliers) muri pariki y’Akagera mu karere ka Rusumo, iyo myobo ikaba icukurwa n’abo basilikare bitwikiriye ijoro ku manywa bakihisha ! amakuru atangwa n’inzego z’iperereza z’igihugu cya Tanzaniya abivuga muri aya magambo : «Abasilikare benshi b’u Rwanda baba bihishe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, ku mugoroba butangiye guhumana nibwo izo ngabo zitangira gucura imyobo, mu gitondo izuba ritangiye kurasa zigahita zisubira mu bwihisho » !

 

Ayo makuru y’impamo y’ibikorwa by’ingabo za RPF ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya yateye impungenge nyinyi abayobozi b’igihugu cya Tanzaniya, bituma abayobozi bakuru b’icyo gihugu boherereza ubutumwa bukomeye Paul Kagame perezida w’u Rwanda bwo kumwihanangiriza muri icyo gikorwa kibi cyo kurunda ingabo kumupaka w’igihugu cyabo kuko bishobora gutera ingorane zikomeye hagati y’ibihugu byombi !

 

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/02/1492851_655736657815660_1665773661_n.jpgKu italiki ya 8 Gashyantare 2014, nibwo Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya yohereje Umunyamabanga wa leta muri perezidansi ya Tanzaniya  Professeur Mark Mwandosya ashyiriye abayobozi b’u Rwanda ubwo butumwa bwa Tanzaniya ngo babugeze kuri Paul Kagame ; Ambasaderi w’agateganyo wa Tanzaniya mu Rwanda Francis Mwaipaja nawe yari mu ntumwa zari ziherekeje Mark. Izo ntumwa za Tanzaniya zabonanye na ministre muri perezidansi y’u Rwanda Venantie Tugireyezu na ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo.

 

Iminsi mike mbere y’uko izo ntumwa za Tanzaniya ziza mu Rwanda, Ambasaderi wa Tanzaniya mu Rwanda Francis Mwaipaja yashyize itangazo ahagaragara yamagana ibinyamakuru biri mu kwaha kwa leta  y’u Rwanda bikorera i Kigali, ko ibyo binyamakuru biri gukora ibishoboka byose kugirango umubano mwiza w’u Rwanda na Tanzaniya uzemo agatotsi. Ibinyamakuru bikorera leta y’u Rwanda birimo New Times, byatangaje amakuru y’ibinyoma y’uko abanyepolitiki bari hanze y’u Rwanda batavuga rumwe na leta ya Paul Kagame batumiwe na leta ya Tanzaniya mu gukorera urugendo muri icyo gihugu ndetse ngo bakakirwa na perezida wa Tanzaniya ! Ikizwi cyo ni uko abanyarwanda batemberera mu gihugu cya Tanzaniya ku giti cyabo badatumiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu kandi bakagendera ku byangombwa bahabwa n’ibihugu babamo  nk’abandi banyamahanga bose !

 

Amakuru atangazwa n’abagize leta  y’u Rwanda yemeza ko intumwa za Tanzaniya zagejeje ubutumwa bukomeye bw’icyo gihugu kuri Paul Kagame. Leta  ya Tanzaniya ikaba yarasabye Paul Kagame kutongera kohereza ingabo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya kandi ingabo yohereje kuri uwo mupaka akazisubiza inyuma kure yawo.Ministre Professeur Mark Mwandosya yavuze ko leta  ya Tanzaniya itazakomeza kwifumbata niba leta y’u Rwanda idakuye ingabo zayo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya.  

 

Amakuru aturuka muri Tanzaniya no mu Rwanda, aragaragaza ko niba u Rwanda rudakuye ingabo rwarunze ku mupaka warwo na Tanzaniya, akarere ibyo bihugu byombi bihereryemo gashobora kuvukamo indi ntambara hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Tanzaniya.

 

Aya makuru veritasinfo iyakesha « Afroamerika »  

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Ariko veitansinfo, muri ibicucu biteye isesemi.Urwanda cyangwa igihugu icyo ari cyo cyose gifite uburenganzira bwo gushyira ingabo aho gishaka hapfa kuba ari ku butaka bwacyo. None se hari ubwo<br /> bazishyize ku mu paka w'aba muri kuvuganira? Uwabaroze ntiyakarabye! Harya ngo mutegereje uzabakurira ho Kagame? Mon oeil! Sha n'iyi TZ murata izi uko RDF ihagaze! Muri amashyira gusa nta kindi!<br /> Ariko mwe mwitwa ba nde? Abanyarwanda? aba congo man? aba tz? Icyo nzi cyo muzahora mumoka gusa mwifuza ibidashoboka! Ma bicucu mwe bushino bwa ba nyoko!<br />
Répondre