SUSAN Rice : Mu minsi iri imbere ,umusingi ukomeye ugomba kubakirwaho amajyambere muri iki gihugu ni DEMOKARASI !

Publié le par veritas

099 Rice"Urwanda rugomba guhagarika gukomeza guhohotera abanyepolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho kugirango rushobore kugera kumajyambere nyayo kandi arambye" ayo ni amagambo yatangajwe na Susan Rice ambasaderi w'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika mu muryango w'abibumbye wa Loni; mu ruzinduko arimo mu Rwanda kuva ku italiki ya 23/11/2011 rukazamara iminsi ine.

Ambasaderi Rice yakomeje avuga ko, imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, abanyamakuru n'abanyepolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda bagira ubwoba bwo gukora amanama no kuvuga icyo batekereza. " bamwe muribo barahohoterwa (gufungwa), abandi bagaterwa ubwoba, hakaba hari n'abanyerejwe (bishwe)" Susan Rice akaba avuga ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bukandamiza abaturage cyane. Mu ijambo rye Susan Rice akaba yashimye amajyambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi rukaba ruzakomeza kubona inkunga y'igihugu cye.

Madame Rice yakomeje avuga ati "Ubu umusingi ukomeye ugomba kubakirwaho muri iki gihugu ni DEMOKARASI inyotewe n'aba baturage badasanzwe, mu Rwanda amajyambere agomba kujyana n'iterambere ry'urubuga rusesuye rwa demokarasi".

Muri iki gihe u Rwanda ruranengwa cyane n'imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwa -muntu. Umuryango w'Amnesty International ukaba warasohoye raporo mu kwezi kwa kamena  uyu mwaka inenga cyane ihohoterwa mu Rwanda rikorerwa abanyepolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi kimwe n'abanyamakuru. Susan Rice akaba uyu munsi taliki ya 24/11/2011 yasuye urwibutso rwa jonoside ruri ku Gisozi aherekejwe n'imiryango y'abacitse ku icumu.

Mukurangiza twababwira ko inkingi ikomeye cyane ubutegetsi bwa kagame bwagiye bukinga mu maso abanyarwanda n'abanyamahanga ari uko bugenda buvuga hose ku isi ko bwageze ku majyambere y'agahebuzo bityo demokarasi akaba ntacyo ivuze ndetse akaba nta kindi kintu gisumba amajyambere! Ibyo bikaba byarahaye abategetsi b'u Rwanda uburyo bwo guhohotera umuturage wese utavuze ibyo bwemera ngo ni umwanzi w'igihugu , ngo arashaka gusenya ibyiza byagezweho. Gusa kumunyarwanda biba byoroshye kuvuga ko u Rwanda rwageze ku majyambere adasanzwe, ariko ku munyamahanga nta cyo bivuze mu gihe kugeza ubu u Rwanda rutari rwashobora no kwicurira igikwasi!

Bimaze iki kwica abaturage ngo ni uko huzuye umutamenwa i kigali, kandi nabwo wareba ayo majyambere bavuga ukaba nibura utayafata ngo usange u Rwanda rumaze kubaka nibura umudugudu (quartier) umwe umeze nk'uwo mu bihugu byateye imbere! Nta kindi rero kigezweho muri iki gihe ku isi, ni uko igihugu kigomba kuyoborwa n'abantu batowe mu byukuri mu buryo bwa demokarasi atari byabindi bimenyerewe mu Rwanda bya " Tora aha", abantu bagomba kurushanwa mu gukorera igihugu ibintu byiza aho kurushanwa mu kugundira ubutegetsi no kwica abene gihugu benshi!

Mu shobora kumva hasi aha uko Radio BBC mu kinyarwanda igeza kubayumva inkuru y'urugendo rwa Susan Rice mu Rwanda:

Gakire Elias , Veritas

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Uyu mudamu washyigikiye FPR kuva ikirwana na FAR ejo bundi noneho yabishyize ku mugaragaro. Nubwo igihugu cye (USA) bizwi neza ko cyateye inkunga nyinshi FPR kugeza no kw'ihanurwa ry'indege yari
itwaye abaperezida HABYARIMANA na Cyprien NTARYAMIRA w'u Burundi, ndetse kigakomeza gushyigikira FPR mu gukwepa kugezwa imbere y'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(ICTR/TPIR) ruri
ARUSHA, biragaragara ko nawe atangiye kubona ko amajyambere arimo yishimira ku Rwanda hari aho azagera akarutwa no kutayagira ariko umuntu akagira DEMOKARASI. Nibyo koko aka wa mugani w'imbwa yo
mugasozi (isega)n'imbwa yarerewe mu gipangu, nta kiruta ubwisanzure. Kuvuga ko abavutse nyuma ya 94 bashobora kuba bagize hafi icyakabiri cy'abanyarwanda ngo kuburyo yibwira ko ukuri kubyabaye
kuzagera aho kugasibangana mu banyarwanda aribeshya. Palestina na Isiraheli bimaranye imyaka ingahe mubibazo (nabyo byagiye birushaho gushyigikirwa na USA). Mme Suzan RICE rero ibyo mwasabye muri
BURMA/BIRMANIE igihe kirageze ngo mubisabe n'ubutegetsi bwa Kagame muri uru Rwanda kandi bizwi ko izi Leta z'igitugu mwazishyigikiye 100%(binakunze gutangaza uburyo Leta n'abanyagitugu bateza
akaga ibihugu byabo biba byarashyigikiwe cyane na Leta yanyu: Bein Laden, Sadam, Hosni Mubarak, Kagame, Mobutu,Museveni.... Murabizi ko ubutegetsi bwa Kagame bubeshya; ese amajyambere arambye
mubona azashoboka ate abantu bakomeza guhonyorwa mukomeza no kubyirengagiza? Igihe kirageze ngo abanyarwanda bahumuke, barebe kure bamenye ko America ari kuriya ibigenza iyo ikorana na ISRAHELI,
uyu munsi iba yayibwiye ko ikabije yagombye kwunamura icumu ikareka abanyepalestina bakigenga, byajya gutiorerwa mumuryangon w'abibumbye (UN/ONU) igahindura ikarwanya ko Isiraheri ifatirwa
ibyemezo. Abanyarwanda bagombye kureba kure.

Répondre