Sudani y'epfo: Imirwano iri kubera hafi y'ingoro ya perezida i Juba,naho ingabo za Uganda zagotewe hagati mu gihugu!
Mu gihe imirwano irimo ica ibintu kubirometero 200 aho ingabo za leta ya Sudani y’epfo zirimo zigerageza kwisubiza umujyi wa Bor ukungahaye kuri peteroli ariko bikaba byazinaniye,kuri iki cyumweru taliki ya 5/01/2014 inyeshyamba zirwanira Riek Machar zagabye igitero gikomeye mu mujyi wa Juba w’igihugu cya Sudani y’epfo ; naho ingabo z’igihugu cya Uganda zaje gutera ingabo mu bitugu perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir zagotewe mu gihugu hagati n’inyeshyamba zishaka gufata ubutegetsi nkuko amakuru veritasinfo ikesha urubuga « tempsreel.nouvelobes.com » abyemeza.
Guhera ejo kuwa gatandatu nimugoroba, amasasu menshi kandi aremereye ari kumvikana hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu cya Sudani y’epfo mu murwa mukuru wa Juba, imirwano ubu ikaba iri kubera mu gace k’umujyi wa Juba gaherereyemo inteko ishingamategeko y’icyo gihugu akaba ari nako gace karimo za ministeri nyinshi. Kubera iyo ntera nshya imirwano yafashe, byatumye kuri iki cyumweru perezida wa Sudani y ‘epfo yemera kugirana ibiganiro imbonankubone n’intumwa zihagarariye Riek Machar urwanya ubutegetsi bwe.
Umuryango w’ibihugu by’i Burayi kimwe n’umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba by’Afurika biyoboye iyo mishyikirano,birizera ko ibiganiro nibitangira hagati y’impande zombi biratanga agahenge k’imirwano ikomeje guca ibintu igahagarara; gusa rero intumwa zihagarariye inyeshyamba zikomeje gusaba ko imishyikirano igomba gutangira ari uko imfungwa zose za politiki ziri muri icyo gihugu zirekuwe kandi hakemezwa ko umuryango mpuzamahanga utangiza itohoza ku bwicanyi ubutegetsi buriho bwakoreye abaturage ba muri Sudani y’epfo kugirango abagize uruhare muri ibyo bikorwa by’ubwicanyi bagezwe imbere y’ubutabera ! Perezida Salva Kiir akaba adakozwa ibyo byifuzo by’inyeshyamba, kubera iyo mpamvu kugeza ubu ibiganiro bikaba bitaratangira nkuko tubikesha AFP.
Hagati aho ingabo za Uganda zivanzemo n’abanyarwanda baherutse gufatwa ku ngufu mu bice bya Gisenyi zagotewe hagati mu gihugu cya Sudani y’epfo, hari amakuru yemeza ko Sudani y’epfo yatakaje abasilikare benshi bakuru (aba jenerali) bataremenya umubare harimo n’abagande.Umuvugizi w’ingabo za Sudani y’epfo aremeza ko hari itsinda ry’ingabo z’igihugu zataye urugamba mu mujyi wa Yei zifatanya n’umwanzi zimaze gusiga imodoka nyinshi ku muhanda ; uwo muvugizi Plilip Aguer avuga kandi ko irindi tsinda ry’abasilikare ba leta riherereye muri leta ya Equateur y’uburengerazuba naryo ryagiye kuruhande rw’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi kandi iyo ntara nta mirwano yarimo iberamo !
Igihugu cy’Amerika gikunze gutabara Uganda n’u Rwanda mu bibazo nk’ibi bikomeye cyafashe icyemezo cyo guhamagaza umwene gihugu wacyo wese uri muri Sudani y’epfo gutaha bwangu muri Amerika (USA)kuko ibintu bitameze neza ! Perezida Kaguta Museveni wa Uganda akaba yafashe ingamba zo kujya mu bwihisho bitewe ni uko intasi ze zamenye ko hari abakomando bo muri Sudani y’epfo binjiye mu gihugu cya Uganda baje ku muhiga kubera uruhare yagize mu gushyigikira perezida wa Sudani y’epfo !
Turakomeza dukurikiranire hafi amakuru ya Sudani y’epfo kuko hari abanyarwanda benshi bari kubabarira muri iriya ntambara ariko ubutegetsi bw’i Kigali bukaba bukomeje kuryumaho !
Ubwanditsi