SPECIAL INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA KANE TALIKI YA 18/07/2013

Publié le par veritas

Turabasaba gusura iyi paji kenshi kugirango mubone inkuru nshya zijyanye n'urugamba muri Congo kuri uyu wa Kane

http://www.digitalcongo.net/dc_video/88108-0.jpg

 

14H30: kuri uyu wa Kane haramutse imyigaragambyo y'abaturage baturiye umujyi wa Goma, iyo myigaragambyo ikaba yatumye ingabo ziri kurugamba zihagarika imirwano yo gukurikirana umutwe wa M23. Amakuru dukesha abaturage b'i Goma n'ingabo za Kongo, aremeza ko Perezida wa Kongo Joseph Kabila yatanze itegeko ryo guhamagaza Comanda mukuru uyoboye urugamba i Goma (uwo ugaragara ku ifoto ni François Olenga ukuriye Mamadou Ndala bavuga ko yahamagajwe), ngo ajye i Kinshasa, abaturage bakimenya iyi nkuru bahise bisuka mu mihanda nkuko tubikesha radio Okapi, abasore bafunze amayira yose, polisi ya Congo itangira guhura n'ikibazo cyo kugarura umutekano, abaturage basabaga ko Comanda atagenda. Byabaye ngombwa ko umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru Julien Paluku afata ijambo avuga ko perezida atigeze ahamagaza Comanda, avuga ko ayo makuru yatanzwe n'umwanzi kugira ngo ace intege abasilikare bari kurugamba.

 

Ubu abaturage basubiranye umutuzo, ingabo za Congo zongeye gufata amakamyo zisubiye kurugamba kuko inyinshi zari zitabiriye igikorwa cyo guherekeza Comanda no guhosha imyigaragambyo!(Kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye).

 

15H10: Kubera imiterere ikomeye y'urugamba n'umutwe wa M23 ukaba umerewe nabi cyane , Paul Kagame yiyemeje kohereza Fred Ibingira kujya kuyobora urugamba muri M23 akaba yanohereje abandi basilikare benshi bo gutera akanyabugabo M23 ahitwa Kibumba. Ubu ingabo za Kongo zikaba zimaze guhitana abasilikare b'abanyarwanda/M23 bagera kuri 250 kuva imirwano yatangira ku cyumweru.(Kanda aha usome inkuru irambuye). 

 

16H30: Umutekano ukomeje kuba muke ku Gisenyi bitewe n'intambara iri mubaturanyi b'abakongomani! Uretse abaturage bahungaga amasasu yarengaga umupaka akagwa ku Gisenyi ejo ku mugoroba, Umuyobozi wa Transparancy Rwanda MAKONENE GUSTAVE wakoreraga ku Gisenyi yaraye yishwe n'abantu bataramenyekana, umurambo we ukaba watoraguwe uyu munsi. umutekano muke nturi ku Gisenyi gusa ,no mu Rwanda hose hari umwuka mubi, iri joro ,umuvugabutumwa GITWAZA yaraye arusimbutse kuko abantu bari bagiye kumutwika bakoresheje essance, ararusimbuka!

 

http://tchadhanana.info/wp-content/uploads/2013/06/Jean-Bosco-Kazura.jpg17H30: Ku Gisenyi ntibimeze neza na gato, amakuru atugeraho aratumenyesha ko umupolosi w'u Rwanda wo mu rwego rwa Ofisiye yaraye yiciwe ku Gisenyi umurambo we ukaba watoraguwe kuri BRALIRWA. Hagati aho ikinyamakuru panapress kiramenyesha ko igihugu cya NIGERIA cyahamagaje abasilikare bacyo bari mu mutwe w'ingabo za ONU ziri mu gihugu cya Mali witwa MINUSMA. Igihugu cya Nigéria kikaba kitishimiye ko ingabo z'uwo mutwe ziyoborwa na  Jean Bosco KAZURA w'umunyarwanda kandi u Rwanda rutarigeze rugira uruhare mu kugarura umutekano muri icyo gihugu mu kurwanya imitwe y'intagondwa z'abayisilamu.

 

20H30: Uyu munsi nta mirwano yabaye ahubwo mu masaha ya nyuma ya saa sita u Rwanda rwakomeje kongera abasilikare benshi ahitwa Cyibumba bayobowe na Ibingira naho kuruhande rwa Congo, abasilikare batangiye kwegera cyane ibirindiro bya M23 guhera mu masaha ya nyuma ya saa sita imyigaragambyo mu mujyi wa Goma imaze guhagarara kuburyo imirwano ishobora kuba ku isaha iyo ariyo yose; gusa rero umuryango w'abibumbye na M23 barashaka ko intambara ihagarara, ikibazo cya M23 kigakemurwa mu mishyikirano n'ubwo Congo yanze ingingo yo kwinjiza inyeshyamba za M23 mu ngabo za Congo. Hakomeje kandi kuvugwa amagambo menshi kurupfu rw'umupolisi ufite ipeti rya ofisiye wiciwe ku Gisenyi, abaturage ndetse n'abasilikare b'u Rwanda bakaba bavuga ko uwo mu polisi kimwe n'umuyobozi wa Transparancy Rwanda bazize kuba baratanze amakuru mu ngabo za Congo bavuga ko ingabo z'u Rwanda ziri gufasha M23, naho Gitwaza akaba azira ko akekwaho kuba icyitso cy'abanyamulenge,ibitekerezo bye by'ubuhanuzi (amasengesho)bikaba bica intege inyeshyamba za M23 cyane ko yanze kuba umuyobozi wa M23 bigatuma u Rwanda rujya gushakisha J.M RUNIGA!

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E
<br /> Uyu munsi kuwa kane habaye agahenge hagati y'abarwana. http://fr.africatime.com/articles/rdc-accalmie-sur-le-front-pres-de-gomamanifestations-en-ville<br />
Répondre