RWANDA: Uyu munyamakuru Nelson nawe ategereje gukubitwa ya Nyundo ya Kagame!

Publié le par veritas


NelsonUyu munyamakuru Nelson nawe kagame agiye kumubita inyundo nk'isazi!Ariko se abantu bajya guha umunyamakuru amafaranga ngo asebye u rwanda kubera iki? ni iki kiba mu Rwanda abantu bari hanze batazi kuburyo bajya kubitangira amafaranga? Ibi ni ugushaka kwicira umuntu ubusa? harya ngo uwanyoye amaraso ntayahaga ahora ashaka kwica! Ni bahe uyu mugabo amahoro, u rwanda si igitanganza kuburyo abo hanze batamenya ibihabera, maze n'ibibera mu Bushinwa biramenyekana kandi bugoswe n'urukuta kanswe u Rwanda! Uyu mujyanama w'umusilikare wa Kagame rwose nawe arababaje! Nibareke iterabwoba, umujyanama wa perezida niwe ujya kubwira umunyamakuru amagambo nkariya koko!

Ese ko mbona mu Rwanda bikoma abanyamakuru baba biyandikiye ibintu by'ukuri bihabera, uwashinga télévision imeze nka Canal + maze ikajya ishyiraho guignol za kagame byagenda gute! leta ya kagame aho kwiruka kubantu yagombye kwiruka kukiyirukamo, iyo abasilikare bakuru bakorerwa inama, ministre w'ingabo akababwira ngo urugamba rurakomeye ngo ariko tuzarutsinda ,ubwo bishatse kuvuga iki? u rwanda se ruri mu ntambara!! Reka tubihange amaso! Aba bategarugori batumiwe bavuye muri Zambiya nkuko ijwi ry'amerika ribitangaza ku munota wa 43 ntacyo babeshye( abashaka kubyumva bakande aha :http://www.voanews.com/centralafrica/audio/ ).

 

Ubu se umuntu wese wahunze ni umugambanyi nkuko harerimana abivuga? niba ari uko se ko abahunze ari abanzi bazataha bafatwe gute! Nimusome aya makuru yo mu gihe namwe mwisesengurire:

 

 Umunyamakuru akaba n’Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Umusingi, Nelson Gatsimbazi, araregwa kwakira inkunga zivuye hanze ngo akwirakwize inkuru zidafite ishingiro kandi z’ibihuha ku Rwanda.

Ibyo ni ibyatangajwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano Brig. Gen. Dr. Richard Rutatina mu nama yahuzaga abagize sosiyete sivile iteraniyemo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Yavuze ko guverinoma ifite amakuru y’uko n’ubwo Gatsimbazi avuga ko ari umunyamakuru wigenga, yakira inkunga ziturutse hanze ngo akwirakwize amakuru y’ibinyoma n’ibihuha ku Rwanda.

Brig. Gen. Dr. Rutatina yavuze ko Gatsimbazi kimwe na bagenzi be bahunze aribo Kabonero w’ikinyamakuru Umuseso na Gasasira uyobora ikinyamakuru Umuvugizi bakwirakwiza hirya no hino ko mu Rwanda nta ruvugiro ruhari, ibyo bakabikora bashaka gushimisha ababatera inkunga. Yongeyeho ko abatera inkunga Gatsimbazi bazwi amazina ndetse n’aho babarizwa ariko yirinda kugira ikindi atangaza.

Ijambo rya Brig. Gen. Rutatina ryaje rikurikira irya Gatsimbazi wari umaze gusobanura ko mu Rwanda nta burenganzira bw’ikiremwamuntu buhari, aho yagarukaga ku banyamakuru bahunze ndetse n’abasirikari bakuru bagiye bafungwa.

Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano yabwiye Gatsimbazi ati: ”Abo ba Kabonero na Gasasira uvugira, tuzi neza ko bakiraga amafaranga ava hanze. Ntunafite n’isoni zo guhagarara hano uvuga ibinyoma bisa bityo, uzi neza ko nawe uri uwo kwibazwaho!”

Brig. Gen. Dr. Rutatina yanavuze ku ruzinduko rwa Gatsimbazi wari ukubutse mu gihugu cya Cameroon, akaba yaranitabiriye ikiganiro Imvo n’Imvano cya BBC gihita kuwa Gatandatu. Rutatina yagize ati: ”ubwo uvuye iyongiyo, bakwishyuye ngo uze ukwize ibinyoma byabo. Ese ko wavuze kuri BBC ko nugaruka mu Rwanda bazakumena umutwe, hari ibyakubayeho?”

Muri icyo kiganiro kandi, bamwe baboneyeho kunenga umunyamakuru wa The Independent yandikirwa muri Uganda, aho bavugaga ko abogamira kuri guverinoma y’U Rwanda kuko imuha ibiraka byinshi byo kwamamaza ndetse n’amatangazo.

Twabibutsa ko mu Kwakira 2010 Inama Nkuru y’Itangazamakuru yahaye Gatsimbazi gasopo, aho urwo rwego rwatangazaga ko inkuru nyinshi uwo munyamakuru yandika zifite amakosa y’umwuga nko kwandika ibitekerezo bye byihariye kuko nta nkomoko(source) y’ibyo aba yanditse ajya agaragaza.

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article