Rwanda: Uwungirije uhagarariye u Rwanda muri ONU yiyamye igihugu cya USA !
Umugabo yakundanye n’impyisi maze umubano wabo urakomera cyane kugeza ubwo umugabo yashatse kubyereka abandi ko ubushuti bwe n’impyisi bugeze kure ;yaba ari gutemberana n’iyo mpyisi bagera hafi y’aho abantu bateraniye,umugabo agaheka impyisi mu mugongo kugira ngo yereke rubanda niyo mpyisi ko umubano wabo ari nta makemwa ! Abantu benshi babona uwo mugabo ahetse impyisi bagatera hejuru, bakamubwira bati wa mugabo we iyo mpyisi uhetse izakurya, umugabo akabasubiza ko ntacyo izantwara ko babanye neza ! Umunsi umwe umugabo yongera guheka ya impyisi kugirango yirate kubandi nk’uko bisanzwe, bamaze kugera hirya gato bitewe ni uko iyo mpyisi yari ishonje ishinga wa mugabo urwara ku gakanu, umugabo arataka ati ni ibiki uri gukora ? Impyisi iramusubiza iti : «urajye wumva inama abagabo bakugira !» ubwo iramwica iramurya ! Sinjye wahera !
Uru rukundo rw’impyisi n’uyu mugabo rushushanya ubushuti igihugu cy’Amerika (USA) gifitanye n’ubutegetsi bwa Paul Kagame ! Amerika yagize uruhare rukomeye mu guha Paul Kagame ubutegetsi mu Rwanda no kumugira igihangange mukarere.Kagame yakoze byaha byinshi cyane byo kwica abantu Amerika (USA) ikomeza kumukingira ikibaba kuburyo aho bigeze Kagame asigaye aha amasomo akanihaniza kumugaragaro igihugu cya Amerika ! Ibyo byagaragaye mu ijambo Kagame yavuze ku cyumweru taliki ya 12/01/2014 aho yagize ati : «abo baza kunyiyama ko nishe karegeya bakora ibirenze biriya incuro zirenga 1000, mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’ibihugu byabo !» muyandi magambo iyo Kagame yica abanyarwanda nabo bashaka kuyobora u Rwanda cyangwa bashaka ko imiyoborere y’u Rwanda ihinduka, aba ari gukurikiza urugero ahabwa n’Amerika !
Igihugu cy’u Rwanda kigeze aho gicyurika ubwicanyi igihugu cya USA !
Nkuko amakuru atangazwa na radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI abivuga,igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) cyagerageje kwihaniza mu ibanga leta y’u Rwanda kubera igikorwa cy’ubuhotozi yakoreye Colonel Patrick Karegeya wari warahungiye mu gihugu cy’Afurika y’epfo, ibyo akaba aribyo byatumwe Kagame Paul avuga ko ibihugu bimugayira kwica abatamwemera nabyo byicana incuro 1000 kumurusha, aha Kagame Paul akaba ashinja USA gukora ubwicanyi bw’abanyepolitiki kumurusha ! Aha rero niho hagaragarira ko ubushuti bwa USA na Paul Kagame buzamera nk’ubushuti bw’uriya mugabo n’impyisi ! Ibikorwa bibi Kagame akora byose atangiye no kubishyira ku gatwe ka USA ! Kagame nawe atangiye kuruma USA ikibazo ni uko atazashobora kuyirya !
N’ubwo Amerika yihanije u Rwanda mu ibanga ntibyagarukiye aho,Umuvugizi wa leta Zunze ubumwe z’Amerika Jen Psaki byamwanze mu nda maze abishyira ahagaragara muri aya magambo :«Dutewe ubwoba n’ubwicanyi bwinshi bw’abanyarwanda b’ingenzi bahunze igihugu cyabo,urasanga kandi ubwo bwicanyi bushingiye kuri politiki,ibyatangajwe na perezida Kagame by’uko ari ingaruka z’abagambanira u Rwanda, biduteye ubwoba mu rwego rwo hejuru».
Umuhanga mubyapolitiki y’u Rwanda yavuze ko ijambo Paul Kagame yavuze ku cyumweru taliki ya 12/01/2014 ku rupfu rwa Patrick Karegeya ari ubuswa bukabije mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’ubwo Kagame ubwe yabyivugiye ko ntacyo yiyumvira muri diplomatie ; uko kwihaniza u Rwanda kw’igihugu cy’Amerika bikaba bije bikurikira ibihano Amerika yafatiye u Rwanda kubera inkunga rutera umutwe wa M23/RDF.
Kubwa Paul Kagame Osama Bin Laden wishwe na USA ni kimwe na patrick Karegeya yishe!
Abayobozi b’u Rwanda bahise batangaza icyo batekereza ku mpungenge umuvugizi wa USA yari amaze kugaragaza ku bwicanyi leta y’u Rwanda ikorera abayihunze batayemera babinyujije k’uwungirije uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye ONU Bwana Olivier NDUHUNGIREHE, wanditse igitekerezo cy’u Rwanda abinyujije kurubuga rwa twitter mu magambo akurikira tugenekereje :«Ibyo kugira icyo bavuga kumugaragaro kurupfu rwa Karegeya bizakorwa ariko hamaze kugaragara icyo iperereza rikorwa n’Afurika y’epfo rizaba rimaze kugaragaza,ntabwo ari ubwambere aho umukozi mukuru wa leta zunze ubumwe z’Amerika agerageza guha isomo umukuru w’igihugu cy’Afurika, Amerika igomba kwita kuri al-Qaïda ikareka u Rwanda narwo rukirwariza ku iterabwoba ruhanganye naryo !»
Muri make Nduhungirehe aragaragaza ko ibyo u Rwanda rukora byo kwica abantu bose batemera ubutegetsi bwa Kagame bihuye neza neza nibyo Amerika ikora irwanya imitwe y’iterabwoba ! Iyi myumvire ya Nduhungirehe ikaba igereranya Colonel Patrick Karegeya na Osama Bin Laden! Bikaba bishatse kuvuga ko Amerika nayo yica abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Amerika!! Igihugu cy’u Rwanda kirashaka kugaragaza ko ibyo gikora kiba cyabikopeye kuri USA bityo akaba nta somo icyo gihugu cyaha u Rwanda!
Ntabwo tuzi neza uko ubuyobozi bw’Amerika buzafata iyi myitwarire y’u Rwanda mu mubano wayo ni iki gihugu cyangwa se niba USA izakomeza guheka impyisi kuzageza ubwo iyiriye, gusa rero umubano wa USA n’u Rwanda, biragoye kuzamenya uzarya undi! Ejobundi ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri RCA rwiyambaje igihugu cy’Amerika kugira ngo kibahe indege zo gutwara abasilikare barwo ndetse no kubaha ibikoresho, ibyo bikorwa byose USA ikorera leta ya Kagame nibyo biyiha imbaraga zo kurimbura abanyarwanda ibita ibyihebe ! None se abanyarwanda bakomeze kuvuga ko igihugu cya USA ari umufatanyacyaha na Kagame mu kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe? Buri wese azishakire igisubizo!
Ubwanditsi!