Rwanda:urutonde rw’abo Kagame abangamiye ni rurerure bamufata nka Machiavel wo mu biyaga bigari ! (Jeune Afrique)

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L427xH336/arton50206-eebb0.pngDemokarasi, Ubutabera, U Bufaransa, Tanzaniya, Afurika y’Epfo, Kongo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amatora ya Perezida yo muri 2017, Bosco Ntaganda, Twagiramungu, Simbikangwa, FDRL, Igabanuka ry’Inkunga…. Umukuru w’Igihugu nta guca ku ruhande yasubije ibibazo byose by’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique kugeza no kuri bya bindi bivugisha menshi benshi.


Ubwo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu Umufaransa Pascal Lamy wahoze ayobora umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi yakoreraga urugendo i Kigali niwe wiyamiriye ati “Ariko se ubundi amajyambere yandi arenze aya mwifuzaga ko bakora mu myaka 20 gusa yari kuva he ?”


Ni byo koko kandi ko ku byerekeye n’iterambere mu by’u Bukungu iteka u Rwanda rwaje mu ba mbere aho ibihugu byabaga bihabwa amanota ku byerekeranye n’imiyoborere myiza. Nk’ubu biravugwa ko muri 2015, iki gihugu gituwe na miliyoni 12 z’abantu kizaba kiri muri bike cyane bizaba bimaze kugera ku ntego zose zikubiye mu migambi y’ikinyagihumbi (MDG). Ibi birushaho gutangaza iyo wibutse neza ko nta myaka myinshi ishize isanduku y’igihugu yibaranga, igihugu cyararengewe n’umwuzure w’inzangano. Ibyo bitangaza bikaba byarashobotse ku bw’umugabo w’imyaka 56, Paul Kagame.


Ariko n’ubwo uyu mugabo nyuma yo gutsinda intambara yasannye u Rwanda, si ko byose bimworoheye. Kubera ko u Rwanda aruyoboye ntawe umuvugiramo ni nako abamurwanya n’abandi bose batibona muri uru Rwanda rushya bamujomba ibikwasi, bamuhurizaho amacumu ndetse rimwe na rimwe bakamuhurizaho imivumo. Muri bo hasanzwe harimo abamurwanya bari mu buhungiro, impuguke zahogojwe no gutakaza ijambo bidasubirwaho kuri iki gihugu kigeze kuba akarima k’Abafaransa.


Ariko noneho kuri aba bose hakaba haherutse kwiyongeraho n’abaturayi bashavujwe bitabaho n’icyo bita umwirato w’aka gahugu gato kihaye kuvugana ivogonyo nk’ibihugu by’ibihangange. Ndetse ntawakwibagirwa n’abaterankunga banyuranye baherutse ku mpamvu za politiki kugabanya inkunga n’ubwo igice kinini cy’inkunga bagabanyije bongeye bakakinyuza mu mishanga inyuranye bateramo inkunga u Rwanda.


Muri make urutonde rw’abo Kagame abangamiye ni rurerure bamwe bakamubonamo ibibi byose kugeza ubwo bamufata nka Machiavel wo mu gace k’ibiyaga bigari ( Machiavel ni umugabo wo mu mateka y’u Butaliyani wabaye insigamigani utangwaho urugero iyo bashaka kuvuga umuntu ushobora gukoresha uburyo bwose burimo n’ibibi kugira ngo agere ku cyo agambiriye).


Nguwo Kagame twaganiriye ku itariki ya 27 werurwe 2014. Ibiganiro twagiranye byabereye muri Village Urugwiro, mu mujyi wa Kigali, ahari ibiro bya Perezida Habyarimana kugeza ya tariki ya 6 Mata 1994, ubu hakaba haravuguruwe, hakaba harinzwe bikomeye kandi harakoranyirijwe ikoranabuhanga rya nyuma rigezweho.


Muri iki kiganiro turakoresha inyuguti JA tuvuga Jeune Afrique ari cyo kinyamakuru iyi nkuru yasohotsemo n’inyuguti PK tuvuga Paul Kagame.


JA : Nyuma y’imyaka 20 jenoside irangiye mwaba musanga amahanga amaze noneho gusobanukirwa uburemere bw’ibyabaye muri iki gihugu ?


PA : Ashwi da ! Kugeza ubu ishusho bifitiye mu mitwe yabo ni iya jenoside yahanutse mu kirere ikituraho itagira impamvu, itagira ikiyiteye ntigire n’ingaruka. Kuri bo kugeza na n’ubu basanga ngo jenoside yaba yaratewe n’uruhurirane rw’ibintu byinshi cyane umuntu atabasha gusobanura, bimwe birimo no gupfobya, jenoside yaba imeze nka baringa mu zindi mbese.


JA : Ese izi ngorane mu kuyumva bwo ntizaba zituruka ku kuba iyi jenoside ari jenoside yakozwe abayikora bayikorera abo babana ku misozi basangiye akabisi n’agahiye ku buryo butigeze buboneka ahandi muri iyi si ?


PA : Ibyo ntawabishidikanyaho. Ibyo twanyuzemo ni umwihariko utarigeze ugira handi uboneka ari nayo mpamvu ibisubizo twashatse na byo ari uwundi mwihariko rimwe na rimwe ugora gusobanura. Ntiwibagirwe ariko ko n’ubwo ari ikintu usanga abantu batinya kuvuga, uruhare rwa bimwe mu bihugu b’ibihangange mu nkomoko no mu mizi ya jenoside ndetse no mu buryo yashyizwe mu bikorwa. Ari na byo bihugu bihindukira kandi bikagira umwihariko wo kuba ari byo byonyine bishobora gusobanura imiyoborere myiza na demokarasi icyo ari cyo.

 

Kagame afite ubwoba ko amahanga akomeza gutunga agatoki ko ariwe Nyirabayazana wa génocide y'abatutsi ariko akagira ubwoba bw'uko n'ubwicanyi bw'abahutu yakoze nabwo bwitwa génocide (reba iyo vidéo)!
 

 

Bene aba baba bifuza ko u Rwanda ruhindukira rukaba igihugu nk’ibindi byose bisanzwe nk’aho nta cyabaye. Birumvikana kandi kuko byabafasha kwibagirwa uruhare rubi bagize ariko ntibishoboka. Fata mbese urugero rw’u Bufaransa. Na nyuma y’imyaka 20 jenoside ibaye basanga kugeza ubu nta kindi kibi bakwishinja uretse ngo kuba batarakoze ibirenze ibyo bakoze ngo bagire amagara baramira. Icyo ni kimwe ariko gihishe ikindi gikomeye cy’ingenzi : Uruhare rw’u Bubiligi n’u Bufaransa mu gutegura jenoside n’ uruhare rutaziguye rw’U Bufaransa mu ishyirwamubikorwa ryayo ni ibintu bizwi.


JA : Urashaka kuvuga kuyishyira mu bikorwa ubwayo cyangwa kuba ibyitso mu ishyirwamubikorwa ryayo ?


PK :Byombi ! Uzabaze abarokotse jenoside bo mu Bisesero bazakubwira ibyo abasirikare b’abafaransa bari muri Turquoise bakoze muri Kamena 1994. Ni byo koko ko babaye ibyitso bya jenoside mu Bisesero kimwe n’ahandi hose mu gace kari mu maboko yabo kitwa ko kagaruwemo umutekano ariko ndanakubwira rwose ko banayishyize mu bikorwa.


JA : Ikindi gituma baantu batakumva harimo no kuba uri umukuru w’igihugu utandukanye n’abandi basanzwe. Ese byo ujya ubyibazaho ?


PK : Ibyo si mbizi. Icyo nzi cyo ni uko niba n’iryo tandukaniro ryaba rihari ryaba rishingiye ku mateka yacu n’ibyo twaciyemo byihariye. Kabone n’ubwo ku byerekeye iterambere cyangwa imiyoborere ingorane duhanganye na byo ari kimwe n’ibindi biboneka hirya no hino ku mugabane w’Afurika.


JA : Nubwo ibyo mwagezeho mu guteza imbere ubukungu no mu guhindura imibereho y’abaturage bishimwa ku buryo butagibwaho impaka si ko bimeze ku birebana na demokarasi mu Rwanda. Benshi mu babikurikiranira hafi bahamya ko demokarasi yanyu ari iya nyirarureshwa yo kwikiza abaterankunga. Bavuga kandi ko mutihanganira mukeba wa FPR uwo ari wese keretse iyo bigaragara ko ari ishyaka ridashobora kuyihangara. Mubivugaho iki ?


PK : Ariko demokarasi ushaka kuvuga ni iyihe ? Mpereye no ku buryo abo banyaburayi ubwabo bayivuga demokarasi ijyana n’ibitekerezo by’abaturage , ibyo bifuza n’ibyo bahitamo. Ariko igitangaje ni uko hano mu Rwanda iyo abaturage bicaye bakihitiramo ibyo bifuza abo bandi bahindukira bati reka reka muribeshya ibyo mwahisemo si byiza kuri mwe. Igihe cyose tutemeye gusobanukirwa demokarasi mu buryo bo bashaka ko tuyumva twitwa abanyamakosa.


Bene iyi myitwarire igira uko yitwa : Kutihanganira uwo mudahuje imitekerereze. Ahubwo iyo nicaye nkitegereza ko hamwe na hamwe muri Afurika demokarasi bayitiranya na ruswa, ubwironde, icyenewabo n’akavuyo ipfa gusa kuba isa n’ikiswe demokarasi, mpita rwose mvuga ko ababyemera gutyo tubona ibintu mu buryo buhabanye cyane. Ese ubundi iryo terambere mu bukungu n’iyo mibereho myiza bashima ukeka ko yajyaga gushoboka abaturage batabishatse cyangwa ngo babigiremo uruhare ?


Agaciro, ubumwe, uburenganzira bwo kwiga no kuvuzwa, ubunyangamugayo, izo zose ni indangagaciro za demokarasi. Nta wundi muntu ushobora kurusha twebwe ubwacu kumenya icyo twifuza n’inzira dukwiye kunyuramo ngo tukigereho. Ibyo ntibizigera bihinduka nibashaka batangire babimenyere.


JA : Muri 2017 Manda yanyu izaba irangiye kandi itegeko nshinga ntiribemerera kuzongera kwiyamamaza byo mu bibona mute ?


PK : Sinahwemye kuvuga ngo nzubahiriza iteka itegeko nshinga. Ariko na none mwibuke ko itegeko nshinga rikubiyemo ubushake bw’abanyagihugu n’uburyo babona ibintu mu gihe runaka. Aho uzajya hose ku isi, haba mu bihugu bisazanye demokarasi cyangwa aho bakiyitangira, amategekonshinga iteka arahinduka akagenda ahuzwa n’inyungu n’ubushake bw’abanyagihugu. Byaba se ariko no mu Rwanda bizagenda ? Birashoboka kuko nta gihugu na kimwe nzi gifite itegekonshinga ridashobora guhindurwa.


JA : Tuvuge mbese hakaba hahinduka nk’ingingo yerekeye n’umubare ntarengwa wa manda ?


PK : Iyo ngingo cyangwa indi ngingo iyo yaba ari yo yose simbizi. Erega ikibazo si jye kandi nakubwiye ko mu bandika itegeko nshinga ntarimo. Ariko kuki ari jye ugiye guhinduka ikibazo ? Jye nakubwiye ikintu kimwe gusa kandi abe ari na cyo usigarana : nubaha kandi nzubaha itegekonshinga. ibindi si jye bireba.


JA : Bishoboka bite ko nta munyarwanda n’umwe wemera ko muzava ku butegetsi muri 2017 ?


PK :Abatekereza gutyo se baba babiterwa no gukeka ko nshobora kwizirika ku butegesi cyangwa baba bavuga ibyo bifuza ? Wakagombye kuba warababajije. Gusa icyo nzi cyo ni uko igihe icyo ari cyose abaturage b’iki gihugu nibabinsaba nzagomba kubifataho icyemezo. Icyo gihe kandi nzafata icyemezo mfite ibyo nshingiyeho n’ibyo ngendeyeho. Icyo gihe kandi kizagera ari jye ubigennye.


JA : Biragoye kubatekereza mufashe ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60 ngo mujye kwicara kuri Muhazi kuragira inka zanyu !


PK : Kuki se bitashoboka ? Jye nyamara njya nibona ntyo !


JA : Kuva Patrick Karegeya yicwa na Kayumba Nyamwasa akagabwaho igitero, umubano wanyu na Afurka y’Epfo warazambye. I Luanda mwahahuriye na mugenzi wanyu Jacob Zuma mwavuganye iki ?


PK : Si cyo kibazo cyonyine twavuze ariko nacyo twagikomojeho. Icyo mbivugaho kirasobanutse : kubona ubuhungiro mu gihugu bijyana n’inshingano yo kwirinda kuhakorera ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu wahunze. Unyumve neza icyo ndwanya si uburenganzira bwo guhunga ubwabwo. Icyo ndwanya ni ukwemererwa ndetse bakanafashwa mu rwego rwo hejuru guhindukira bagashaka guhungabanya u Rwanda no ku rugabaho ibikorwa by’iterabwoba. Ibi ntitwahwemye kubivuga kuva na kera na kare.


JA : Mwigeze se musaba Afurika y’Epfo kuboherereza Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa ?


PK : Umva ra ? Rimwe se ? Twarabikoze tuboherereza na dosiye. Erega bariya bantu bakurikiranywe banakatirwa n’inkiko z’u Rwanda.


JA : Ariko Afurika y’Epfo ivuga ko ubucamanza bwanyu bubogamye


PK : Baba bibeshya ariko. Ikindi kandi Afurika y’Epfo ntikwiye kujyaho ngo ishake kuvuga ko yo itabogamye. Nkomeje kwizera ko igihe kizagera aho kigafasha Afurika y’Epfo kumva ko ikwiye kutwumva kurusha gukomeza kwishinga no gushyigikira ziriya nkozi z’ibibi.


JA : Ku mpande zombi mwasezereye abahagarariye buri gihugu mu kindi. Bazagera aho bagaruke mu mirimo yabo ?


PK : Turimo kubasimbura.


JA : Umubano wanyu na Afurika y’Epfo wari mwiza mu gihe cya Mandela na Mbeki. Kuva aho Zuma aziye birahinduka. Ese byaba byaratewe n’uko we yahisemo kunga ubumwe na Kongo ?


PK : Singiye kumusubiriza ikibazo yakwisubiriza. Icyo nzi nahagararaho ni uko nta muntu n’umwe nagira inama yo gushaka kwivanga mu bibazo byacu. Ibi mvuga ntibireba Afurika y’Epfo gusa, birareba Tanzaniya, u Bubiligi, u Bufaransa, itangazamakuru, za ONG n’abandi bose bashaka guhungiza umuriro.


JA : Ni uruhe ruhare wagize mu iyicwa rya Patrick Karegeya n’iterwa rya Kayumba Nyamwasa ?


PK : Nta rwo. Kugeza ubu nta kintu na kimwe gifatika cyerekana aho Leta y’u Rwanda ihuriye n’urwo rupfu. Abayobozi ba Afurika y’Epfo bavuze ko bafite ibimenyetso. Birihe se ? Kugeza ubu ikintu bashingiraho ngo ni ibyo natangaje.


JA : Ariko rero namwe mwavuze amagambo atoroshye.


PK : Bikagutangaza se ? Iteka mvuga icyo ntekereza. Kuki mushaka ko twaririra umuntu wari nyuma y’ibitero bya gerenade byateje induru n’imiborogo ?Nta cyo bimbwiye kabone n’iyo byasaza abanyamakuru.


JA : Karegeya, Nyamwasa ariko kandi n’uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru Gerald Gahima ndetse n’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida Theogene Rudasingwa barabanje baba inkoramutima zanyu mbere yo kujya mu gice cy’ababarwanya. Ese ntimuterwa impungenge n’abo bose bagiye babavaho bajyanye amabanga angana atyo ?


PK : Amabanga se nyabaki ? Kereka niba ari amabanga ku bikorwa byabo by’urukozasoni. Abo bantu bahawe inshingano zo mu rwego rwa gisirikari, iz’ubuyobozi n’ubutabera muri FPR mbayoboye. Kubavuga rero nk’ibyegera byanjye ku giti cyanjye ni ibintu bidafite cumi na kabiri. Naho amabanga bavuga ko bafite mwarayumvise. Bariya bantu bahereye kera bavuga ibyo bavuga ko bazi kandi uretse amateshwa nta kintu kizima bavuze. Icyo nakubwira ni uko igihe cyose twakoranye bari hafi yanjye nta n’umwe wigeze angaragariza kutumva ibintu kimwe na njye. ibyo kurwanya ubutegetsi ni ibintu bitangiye bakimara kwamburwa inshingano zabo ku mpamvu zidafite aho zihuriye na politiki.

 


Nta gisubizo Kagame afite cy'uko ashobora kwikiza abamufashije gufata ubutegetsi, Nyamwasa aravuga ko kwica karegeya bitazahagarika urugamba!

 

JA : Kayumba Nyamwasa yahereye kera asaba kumvwa na juji Trevidic ku byerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Avuga ko mu byo azira harimo kuba afite ibimenyetso byerekana uruhare rwa FPR mu guhanura indege ya Habyarimana.


PK : Ibihe bimenyetso se ? Iby’uruhare rwe mu guhanura indege ya Habyarimana ? Niba ari we wayihanuye nibamufate bamuburanishe.


JA : Mwituye umujinya umuturanyi wanyu Jakaya Kikwete Perezida wa Tanzaniya ubwo yabagiraga inama yo kuganira n’abo mutavuga rumwe na bo barimo FDRL. Ese ntimujya mugirwa inama ?


PK : Icyo ntajya nemera ni ukwivanga. Ntabwo byakumvikana na gato ukuntu Jakaya Kikwete na guverinoma ye bagira batya bakunga ubumwe n’abajenosideri. Nta mpamvu n’imwe yakabaye ituma biba ariko barabikora kuva kera. Ni politiki mbi ku Rwanda igera ubwo ifata ishusho y’ibikorwa bigayitse birimo nka ririya meneshwa ritunguranye ry’ikivunge ry’abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi baba muri Tanzaniya ndetse barimo n’abatanzaniya nyirizina bitiranyaga n’abanyarwanda bameneshejwe iwabo ku buryo ubu twisanga tugomba kubasubiza. Kuki badukorera ibintu nk’ibyo mu gihe duhuriye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ? Kuki batabanza ngo bareke tuganire ibintu nk’ibyo aho kwihutira guhubuka ? Nigeze no kumva ikindi gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya asobanura ubufatanye bwabo na FDLR akavuga ko ngo igihugu cyabo gifite kuva kera na kare, umuco karande wo gutera inkunga abaharanira kwibohoza. Ibi ni ishyano rigayitse. Ubu se aba yivanga mu biki ko iby’u Rwanda bitamureba rwose.


JA : Muri Kongo Leta ya Congo na Loni bemeje ko nyuma yo gusenya M23 bagiye kurangiza ikibazo cya FDLR murabyemera ?


PK : Oya. Simbyemera ariko nashimira uwo ariwe wese wampinyuza agakora ibinyereka ko nibeshyaga.


JA : Monusco ifatanya n’imitwe y’ingabo za Afurika y’Epfo, iza Malawi n’iza Tanzaniya kandi bagize uruhare mu gusenya M23 . Aho ntibazabasha no kurangiza ikibazo cya FDLR ?


PK : Jye ahubwo nsanga uwo mutwe waragiriyeho kurinda FDLR.


JA : Mugasanga se uwo mutwe ubangamiye umutekano w’u Rwanda ?


PK : Ibyo bijyanye n’ibyo maze kuvuga.


JA : Nimero ya kabiri muri FDLR aherutse gutangaza ko umutwe wabo witeguye gushyira intwaro hasi. Mwemera ibyo yavuze ?


PK : Ntacyo mbiziho. Niba ari byo ni byiza.


JA : Muri uwo mutwe, abayobozi ni abajenosideri ruharwa ariko igice kinini cy’abarwanyi ni abana bato batagize uruhare muri jenoside cyangwa batanayimenye. Ese aho ntibyari bikwiye gutandukanya ibyo byiciro byombi ?


PK : Ko bikwiye kuba bitandukanye ibyo ni ibintu byumvikana. Ariko se bihindura iki mu byo dusanzwe dukora ? Bose tubemerera gutaha tukabafasha kwinjira mu buzima busanzwe kandi iyo ni gahunda tumaze imyaka 15 dukora yanyuzemo abagera ku bihumbi icumi.


JA : Murashaka kuvuga kubakira ariko nta biganiro bibibanjirije ?


PK : Ibiganiro bya rubanza ki se kandi ? Tuganira se ngo tumenye ari nde mwere cyangwa ni nde munyacyaha ? Nta biganiro mbonye aho !


JA : Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu wahungiye mu Bubiligi arasaba ko habaho rukokoma yaganirirwamo ibibazo by’igihugu. Mwamusubiza iki ?


PK : Kuki se abisabira ikantarange ? Umugabo yaje hano yiyamamaza muri 2003 aratsindwa arangije ahitamo kujya kwibera mu Bubiligi nta n’umuriye urwara none ngo arashaka ko tuganirira kuri telefone ? Ubwo se urumva ibyo ari ibintu by’umuntu ushyira mu gaciro ?


JA : We yifuza gutaha ariko servisi zanyu zamwimye pasiporo nshya.


PK : Yaje akazira kuri pasiporo y’imbirigi afite hanyuma akabona gutunganya ibyangombwa bye muri servisi zibishinzwe ?


JA : Hashize amezi 6 mutangije gahunda ya Ndi umunyanrwanda ababarwanya bahamya ko ari gahunda igamije kwikoreza ipfunwe no kunnyega abahutu. Byo bimeze gute ?


PK : Ikigamijwe muri iyo gahunda ni ugushimangira ibiduhuza nk’abanyarwanda twima umwanya ibidutanya ari na byo byateye jenoside nk’ivangura. Ibi byose kandi tukabikora twemera imitandukanire yacu. Muri iyo gahunda rero buri wese ubyifuje ahabwa umwanya wo kugira icyo avuga yumva yigaya yakoze cyangwa atakoze muri jenoside akanaboneraho guhamya ko ahisemo kandi ashyigikiye ubunyarwanda. Ibi byose ntawe duhatira kubikora buri wese abikora ku giti cye no ku bwende bwe.


Kuba rero hanze hari abantu babinenga ntabwo byantangazana gato kuko ubwoko ni yo turufu babunza kandi batsimbarayeho.


JA : Ukurikije ibigaragazwa n’ibarurishamibare ibyaha 772 by’ingengabitekerezo ya jenoside byagaragaye hagati ya 2012 na 2013 bigaragza ubwiyongere buhwanye na 25% ugereranije n’imyaka ibiri yabanzaga. Ese ubwo bwiyongere nta mpungenge buteye ?


PK : Oya ahubwo birerekana ko ntacyo duhisha ? Ntituzahindura ibintu tubihisha. Ntawuhanagura mu myaka 20 gusa ingengabitekerezo. Kuri twe ni intamabara ihoraho ya buri munsi.


JA : Ukeka se ko hazabaho ubwo muri iki gihugu nta mututsi nta mutwa , nta muhutu bariho hariho abanyarwanda gusa ?


PK : Ibyo ntabwo mbizi. Icyo twita ubunyarwanda si uguhakana abo turibo bashobora kuba batandukanye. Uzashaka azabe umuhutu, umutwa cyangwa umututsi apfa kutabyitwaza ngo agire uwo abangamira. Ni ibyo gusa kandi birasobanutse ubwabyo.


JA : Na n’ubu ibyo mwanengana Urukiko Mpamanabyaha Mpuzamahanga biracyari bya bindi ?


PK : Ashwi rwose. Kandi uko umwaka utangira undi ugataha amateka atwereka ko tutibeshye. Nta cyahindutse mu mikorere ya ruriya rukiko rufite inshingano y’ibanze yo kuburanisha abanyafurika gusa.


JA :Nyamara Umushinjacyaha Mukuru warwo Madame Fatou Bensouda ni Umunyafurikakazi.


PK : Ibyo ntacyo bivuze. Abanyafurika benshi baharanira inyungu z’abandi. Ntaho bihuriye n’ibara ry’uruhu.


JA : Kuki se mwarworohereje gufata Bosco Ntaganda ?


PK : Ntacyo twarworohereje nta n’icyo twarufashije. Ndongera kubikubwira, Bosco Ntaganda yishyize ku bwende bwe mu maboko ya ambasade y’Abanyamerika i Kigali kugira ngo abone uko ahinguka imbere y’urukiko. Ntaho duhuriye nawe n’ikibazo cye. Icyo twakoze ni ukwemera ko ahugurukira ku butaka bw’u Rwanda.


JA : Pascal Simbikangwa amaze gukatirwa imyaka 25 y’igifungo twaherako tuvuga ko u Bufaransa butakiri indiri yidegembyamo abakoze jenoside ?


PK : Tuzaba tureba ikizava mu bujururire. Cyakora ntawahakana ko ubwabyo ari intambwe yatewe. Ariko ku rundi ruhande nta wahamya ko ari impinduka nini cyane. Umwicanyi ruharwa bifashe imyaka 20 yose kugira ngo akatirwe ?Hagati aho se bangahe u Bufaransa bwatumye bacika ubutabera ? Ntabwo dupfa kwemezwa n’agakino nka kariya. Baragira gutya bakadukinga mu maso ikintu cyo kumukatira nk’aho ari ubuntu u Bufaransa bugiriye u Rwanda. Igikuru gikwiye ni ugusuzuma uruhare rw’u Bufaransa muri jenosdide yo mu Rwanda.

http://ikazeiwacu.fr/files/2014/03/paul-kagame-bill-clinton-at-kagames-farm-in-muhazi-by-charles-onyango-obbo.jpg

Imbaraga Kagame afite azikura kuri uyu mugabo basangiye amabanga yo kwica Habyarimana Juvenal ari nayo mbarutso ya jenoside!


JA : Umubano wanyu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo Ugeze he ? Kuva aho Hilary Clinton agendeye na Suzan Rice agahindura imirimo birasa nk’aho mwatakaje inkingi zanyu z’ingenzi ku buryo ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagitinya kubanenga ku mugaragaro.


PK : Njye uko mbizi nta bibazo nyabyo biri hagati yacu n’abanyamerika. N’ikimenyimenyi indege zabo nizo zatwaye ingabo zacu zijya muri Centrafrique. Kandi na gahunda zacu z’ubufatanye zisanzwe ziragenda neza kandi zimeze neza. Ibyo kunengwa ukomojeho ni amagambo yavugiwe mu bisubizo ku bibazo byasubizwaga abanyamakuru ntabwo ari amatangazo yashyizwe ahagaragara n’inzego zibitiye ubabasha.


JA : Ababafasha ba hafi n’itangazamakuru ntibasiba gushyira mu majwi Bwana Didier Reynders Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi bamushinja kubogama. Namwe se ni ko mubibona ?


PK : Nibaza ko yakoze amakosa atari make harimo nko kwifatanya n’ibikorwa byari bibangamiye u Rwanda byategururwaga muri Tanzaniya. Arabogamye ku mpamvu ntabasha gusobanukirwa neza izo ari zo.

JA : Kuva mu mezi ashize inkunga y’amahanga ntisiba kugabanuka. Nyamara iracyari 38% y’inkomoko y’umutungo wa Leta. Mwaba mwiteguye guhangana n’icyo kibazo ?


PK : Ni ikibazo gikwiye kurebwa muri rusange. Iryo gabanuka ntirimpangayikishije na gato kubera impamvu ebyiri : Icya mbere ni ukubera ko rijyana n’ubwiyongere bw’ibyo twinjiza ubwacu bituruka mu mutungo wacu no mu ishoramari. Icya kabiri ni uko hari ubundi buryo bunyuranye butari inkunga dushobora gushakamo amafaranga yo kuziba icyo cyuho. Intego yacu ntiyahindutse : muri 2020 tuzaba turi igihugu kihagije kandi gifite umutungo uringaniye.


Ifoto na vidéo: Byatoranyijwe na veritasinfo

 
Byahinduwe mu Kinyarwanda na Bernardin Ndashimye (igihe.com)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article