RWANDA: Urubanza rwa Lt Col. RUGIGANA Ngabo rugeze mu Rukiko rw’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Publié le par veritas






)

Nyuma y’amezi atatu Lt Colonel Rugigana Ngabo afungiwe ahantu hataramenyekana, ubu noneho Umuryango we wagejeje ikirego ku Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazaba (East Arrican Community).

Lieutenant Colonel RUGIGANA Ngabo yatawe muri yombi mu kwezi kwa munani uy mwaka. Ubuyobozi bw’ingabo bwahise butangaza ko itabwa muri yombi rye ntaho rihuriye no kuba ari umuvandimwe wa General KAYUMBA Faustin Nyamwasa.

Umufasha we niwe wa mbere wabanje kubaririza iby’ifungwa ry'umugabo we. Nyuma y’ukwezi ari nta gisubizo kinyomoye abonye, Sebukwe ari nawe Se wa Rugigana Ngabo Muzehe SENUMUHA Ferediriyani yashyizeho ake ngo amenye aho umuhungu we afungiye n'uko abayeho, kubw’impungenge Umuryango we wari ufite ko yaba atanakiriho. Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Jill RUTAREMARA yatangaje ko kuba RUGIGANA wari ufungiye i Kanombe adasurwa biterwa no kuba "Ubushishozi bwa Gisirikare" butarabitangira uburenganzira. Inkuru irambuye (http://www.igihe.com/news-7-11-7440.html ).

Ubu noneho Mushiki wa Gen Nyamwasa na Col Rugigana niwe watanze ikirego mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ruhuriweho n’ibihugu bitanu : Rwanda, Uganda, Burundi, Tanzania na Kenya. Nk’uko tubikesha BBC, Maitre Rwakafuuzi Ladislas niwe ukurikiranye uru rubanza nk’uwunganira RUGIGANA. Mu magambo ye, akaba avuga ko uru rubanza rwoherejwe muri uru Rukiko kugira ngo babashe kumenya mu by’ukuri, uko Lt Col RUGIGANA Ngabo abayeho, kandi babone ubutabera buruseho.

image
Lt Colonel RUGIGANA Ngabo
(source : Igihe)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article