RWANDA: Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Karere ( LDGL)uvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buharangwa

Publié le par veritas



Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa –muntu mu Karere k ‘Afrika yo hagati (LDGL) uvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buharangwa, nyamara amategeko yanditse mu itegeko-nshinga agaragara nk’aho ari indacyemwa.

Uyu muryango uhuza imiryango igera kuri 20 iharanira uburenganzira bwa muntu byo mu gihugu cy’u Rwanda, Burundi na Repubulika ihanira demokarasi ya Kongo, ufite ikicaro i Kigali mu Rwanda, uvuga ko n’ubwo u Rwanda rufite itegeko-nshinga ryemera amahame y’amashyaka menshi ndetse  ryemera n’ubwisanzure bugendanye n’iyubahirizwa ry’amahame  y’uburenganzira bw’ibanze, ngo ariko uko ibyo byose biri mu nyandiko Atari ko bimeze mu bikorwa.

Umuryango ukomeza uvuga ko mu itegeko-nshinga ry’u Rwanda ryemera amashyaka menshi, akaba ariko agomba guhurira mu mpuzamashyaka bise Forum, bakaganira mu bwisanzure kuri politiki y’igihugu. Si uko bimeze kuko ishyaka riri ku butegetsi FPR ari ryo ryonyine ryiharira ijambo, andi atemeye kugendera mu kwaha kwayo akigizwayo ndetse abayobozi bayo bakahahurira n’ingaruka nyinshi harimo gufungwa ndetse no guhura n’ibindi bibazo bikomeye.

LDGL ivuga ko urugero ari  ishyaka PS-Imberakuri, ryemerewe kwiyandikisha mbere, ariko kuko ritemeye kuba muri Forum nk’umutako,  byafashwe nk’ikizira muri Forum iyobowe n’ibitecyerezo bya FPR gusa, maze Perezida waryo kandi warishinze Me  Bernard Ntaganda bimuviramo ingaruka zo kumufunga bamuziza ibitecyerezo bye.
Bavuga ko itegeko-nshinga ryo mu 2003 ritanga uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda, ariko nubwo ryahinduwe inshuro nyinshi zishoboka, amahame arimo ntaho ahuriye n’ibikorwa biri mu gihugu, by’ihohotera ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. LDGL ivugako itegeko nsinga  ritubahirizwa ahubwo bakora ibyo bashatse n’ubwo ingingo ziririmo zigaragara nk’aho zirengera ikiremwa muntu.

Bakomeza bavuga ko nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda,  bitewe n’uko ibihe byari bimeze, hashyizweho amategeko menshi, atagendanye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Batanga urugero ry’urukiko Gacaca, bavuga ko  icyo gihe byari bifite ibisobanuro, ariko ngo ayo mategeko ntakwiriye kuba abangamira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu nyuma y’imyaka igera kuri 16 yose.

Ikindi ni amategeko yashyizweho  ahana ibyaha by’ingengabitecyerezo ya jenoside, yagiye abangamira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu k’uburyo butandukanye. LDGL ikomeza ivuga kandi ko andi mategeko yashyizweho agenga itangazamakuru mu Rwanda akumira burundu itangazamakuru ryigenga, bityo uburenganzira bwo kuvuga ( Freedom of speech) bukaba butabarizwa mu gihugu.  Ivuga ko amategeko  yo kumviriza amatelefone nayo abangamiye uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bwo kwishyira no kwizana mu kuvuga.

Amategeko kandi ngo yashyizweho agenga iyandikishwa ry’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta (NGO), akumira uburenganzira bw’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kwiyandikisha, ngo abashe gukorera mu gihugu.
Imiryango itegamiye kuri Leta kandi iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ndetse na sosiyeti sivili, iyo igerageje kunenga ibikorwa bigayitse bya Leta, yose yitwa ko irwanya Leta, igahabwa izina “igipinga”. Ibi bituma gukorera muri ubu buryo bidashoboka ndetse n’abakozi b’iyi miryango bagakora bafite ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi bitewe n’uburyo baba bafatwa nk’abarwanya Leta.

Ingaruka zabayeho ni nyinshi, zirwanya abantu bose bagerageje kugira icyo bavuga banenga Leta, nibyo byatumye ibinyamakuru bibiri byigenga bifungwa mu Rwanda (Umuseso n’Umuvugizi), abayobozi babyo bigera aho bava mu gihugu barahunga. Jean Leonard Rugambage, umuyobozi wungirije w’ikinyamakuru Umuvugizi aricwa. Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo n’umunyamakuru we barafungwa, bazira gutangaza inkuru inenga ubutegetsi. Tutibagiwe kandi n’abandi bantu benshi bafunzwe bazira ibitecyerezo byabo, harimo  Madame Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi, ufunze nawe azira ibitecyerezo bye.

Kandi n’umuryango wa LDGL wahuye n’ibibazo byinshi by’itotezwa, aho umunyamabanga waryo yahuye n’ibibazo byo kwibasirwa n’abayobozi batandukanye.
LDGL irahamagarira imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu muri Afrika kwamagana ibikorwa bigayitse Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abandi bose komeje kurengana bafungwa, abandi bagatotezwa kumpamvu zinyuranye.

Charles I.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article