Rwanda: Umunyepolitiki Dr Niyitegeka Théoneste ashobora kwitaba Imana azize inkoni !

Publié le par veritas

Theoneste-Niyitegeka.pngAmakuru atangwa n’abo mu muryango wa Dr.Niyitegeka Théoneste wari usanzwe afungiye muri gereza ya Mpanga( ubu bita gereza ya Nyanza)aremeza ko isaha n’isaha biteguye kuba bamenyeshwa ko yashizemo umwuka kubera ibikorwa by’urugomo n’ubugome ngo yaba yarakorewe agahondagurwa bikomeye kuburyo nyuma yo kumusura bemeza ko kuba yakongera guhembuka byaba ari igitangaza cya Nyagasani wenyine !

Nkuko abo mu muryango we babitangaza ngo tariki ya 7 Gashyantare 2014 Dr. Niyitegeka Théoneste ngo yari afitanye gahunda n’umunyamategeko we umwunganira mu rwego rwo kureba uko bategura ikirego bakarega hanze y’inkiko z’igihugu, kubera ikibazo cye cyo kuba yarahimbiwe dosiye muri gacaca ndetse agakatirwa imyaka 15 yose nta muntu numwe umushinja ibyo byaha ubonetse ariko bikaba bitarabujije ko akatirwa by’amaherere ! Amakuru akomeza avuga ko umunyamategeko uri kumufasha gutegura icyo kirego yaje bakaganira ndetse ngo Dr. Niyitegeka amuha inyandiko zose yumvaga ko zazafasha umwunganira gutegura neza icyo kirego. Nyuma yo kurangiza kuvugana n’umwunganizi we ngo abacungagereza bashatse kwaka uwo mwunganizi we ibyo bimenyetso yari ahawe n’umukiririya we ariko uwo munyamategeko ababwira ko ibyo bintu bitemewe n’amategeko kandi ko we abereyeho kuyubahiriza arabibima arataha.

http://www.rwanda-chateau.org/Images/Resources/imager.jpegAmakuru akomeza avuga ko nyuma yuko uwo munyamategeko aviriye aho kuri gereza ya Mpanga ngo abacungagereza barimo na bamwe mu bayobozi biyo gereza ngo biroshye kuri Dr. NIYITEGEKA Théoneste maze baramuhondagura bamugira intere ngo bamubaza ibijyanye nicyo kirego kirimo gutegurwa,ubwo ngo bamaze kumukorera ibyo bikorwa by’agashinyaguro bahise bafata icyemezo cyo guhita bamwimura igitagaranya bajya kumufungira muri gereza ya Rusizi( i Cyangugu) aho ngo yatwawe ahinahiniwe mu modoka nk’abatwaye umutwaro.

Abo mu muryango we batangaza ko tariki ya 15 Gashyantare 2014 bagiye kumusura aho yagiye kujugunywa iyo za Cyangugu ariko ngo basanze yaravunaguwe bikomeye kuburyo atabasha kubyuka aho aryamye,ntabasha kuvuga ngo ntanubwo abasha kuba yagira icyo atamira , by’umwihariko ngo akaba yarahise afungirwa muri ‘cachot’ imbere muri iyo gereza kuburyo bo bemeza ko bakurikije uko bamubonye nta kizere bafite ko ashobora kurokoka ingaruka zizo nkoni !

Gusa ngo kuva aho Dr. NIYITEGEKA afatiye icyemezo cyo kuregera inkiko zo hanze y’igihugu ngo nibwo yatangiye kwibasirwa by’umwihariko dore ko nta rwego na rumwe rwo mu gihugu ateretse uburyo yarengenyijwe muri gacaca ariko ntawabashije kugira icyo amusubiza.

Mu matora yo mu mwaka wa 2003 Dr. Niyitegeka yari mu batanze candidature ku mwanya wa perezida wa repuburika, nyuma yayo matora nabwo yakomeje kugira uruhare mu kunenga no gutanga ibitekerezo bye ku miyoborere y’igitugu iri mu Rwanda, ibi bikaba biri mubyo ashobora kuba yarazize kuko yari yaranze guceceka nk’abandi bose ngo arebere akarengane k’abanyarwanda.

Ni ryari mu Rwanda ubuyobozi bwaho buzamenya ko ubuzima bw’umuntu buri hejuru ya byose kandi ko bugomba kubahwa n’uwo ariwe wese?

Boniface Twagirimana

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

André Guichaoua, spécialiste du Rwanda ou opportuniste de mauvais
gout?

Après trois semaines d'audiences à la cour d'assises de Paris, le procès
de l'ex-capitaine rwandais Pascal Simbikangwa entre ce lundi 24 février dans sa phase décisive avec l'audition de témoins directs.

André Guichaoua qui fut témoin-expert du bureau du procureur du Tribunal
pénal international pour le Rwanda comme l'a été Bernard Lugan est intervenu sur les ondes de RFI ce matin. Il est intervenu en tant que l'un des tout premiers témoins entendus par la cour
d'assises de Paris pour expliquer  les enjeux du procès Simbikangwa et  l'universitaire français n'y est
pas allé par quatre chemins pour répondre aux questions de Christophe Boisbouvier. Il est resté fidèle à lui-même. Il n'a pas changé d'un iota. Toujours plus  opportuniste que jamais.

Dans ses arguments, il est plus sociologue que spécialiste du Rwanda.
Sociologue de talent, il joue un opportunisme parfait en opposant alternativement acceptation allusive et refus allusif. Il ne sait pas répondre par un oui catégorique ou un non catégorique. Ces
balbutiements  montrent que l'homme lutte contre sa conscience.

Oui, André Guichaoua est un opportuniste et un très grand. Le paroxysme de son opportunisme a été atteint en 1997 lorsque un ancien ministre rwandais (je tais son nom) dont André Guichaoua se targuait être son meilleur ami, en a pris
pour son grade.

Un ministre rwandais ami de
Guichaoua?

Eh oui, l'histoire de cette amitié est née de l'opportunisme de
l'universitaire. Lorsqu'il se rendait au Rwanda, le ministre mettait à sa disposition chauffeur,  voiture, carburant, hôtels pour sillonner tout le
pays. Le ministre lui-même étant un universitaire et chercheur, il se sentait, peut-être, plus proche de cet autre chercheur dont il facilitait la tâche. On peut dire que  la même passion de mener des recherches universitaires réunissait les deux hommes. Mais, c'était compter sans la cupidité et l'opportunisme qui emprisonnent les
hommes.

En 1997 donc, le ministre arrive en France et devinez la première personne
qu'il contacte. Ce fut, naturellement, son ami français qui était alors professeur à Lille 3. Il prend son téléphone et appelle André Guichaoua. Aussitôt le combiné raccroché, André Guichaoua,
reprend le téléphone et appelle toutes les radio. " La France nie qu'il n'y a pas des génocidaires sur son territoire, pourtant moi, il y a cinq minutes,
je viens de parler avec un génocidaire. Un ministre du gouvernement des tueurs. Il est en France, je peux vous donner son adresse. "

Voilà comment André Gichaoua s'est fait un nom en s'attirant la sympathie
du cercle fermé des blancs menteurs.

Et sa mutation de Lille 3 à
Paris-Sorbonne? Encore de l'opportunisme.

Il savait que pour faire bonne impression auprès du TPIR, il fallait
appartenir à l'université de Sorbonne qui est  la plus vieille et la plus connue dans le monde entier. Lui, qui n'était que professeur visiteur à
IEDES, il s'est battu pour être muté à Paris1. Ce qui fut fait.

Pour le malheureux ministre,
aujourd'hui il est incarcéré à Arusha. L'histoire ne nous dit pas si lors de ses nombreux déplacements au TPIR, André Guichaoua a daigné lui serrer la main. Je peux  me permettre de répondre sans le moindre risque de me tromper. c'est non. Sic Transit Gloria Mundi.

D'autres amitiés ont été créés, d'autres horizons se sont ouverts,
d'autres intérêts, d'autres opportunités, d'autres enjeux.... Et la conscience dans tout ça? Allez savoir.

MS

Répondre