Rwanda : Umunyarwanda wese uri mu gihugu afite ubwoba bwo gushimutwa na FPR !

Publié le par veritas

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa mata 2014, ubutegetsi bwa Paul Kagame -FPR bwakajije umurego mu bikorwa byo gushimuta abanyarwanda bukabafungira ahantu hatazwi, mu minsi ikurikiyeho,polisi y’ubwo butegetsi ikavuga ko ariyo yari ifite abo bantu ! Ubu Leta ya Paul Kagame igeze ku rwego rumwe n’umutwe w’iterabwoba wo muri Nijeriya witwa Boko Haramu mu gushimuta abantu !

Cassien Kizito

Igikorwa cyo gushimuta abanyarwanda nyuma bakicwa cyangwa bikagaragara ko bafunze si icyavuba kuri FPR, kuva Paul Kagame yafata u Rwanda mu 1994, abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bagiye banyerezwa,bagafungirwa ku makomini,bamwe bakicwa ,abandi bakicukurira imva bagahambwa ari bazima, abandi bakabashyira mu byumba by’amazu ari benshi cyane bakabura umwuka kugeza bapfuye. Ibikorwa byo gushimuta abantu bitangiye gusakuza bitewe ni uko ubu muri iki gihe n’abatutsi batangiye kunyerezwa n’ingoma bashyigikiye! Ikigaragara cyo ni uko ibi bikorwa byo gushimuta abanyarwanda bitazigera bihagarara ahubwo bizarushaho gukaza umurego !

Ni iki gikurikizwa mu gushimuta umuntu ?

Urwego rushinzwe iperereza rwa Kagame bita DMI rugenda ruhabwa amabwiriza yo kugirira abantu nabi na Paul Kagame hakurikijwe imiterere ya politiki. Mu myaka 20 ishize hagombaga kwicwa abahutu bajijutse kugirango ubwo bwoko butazongera kubona abantu bazima babyutsa umutwe wo gushaka ubutegetsi. Uretse urwego rwa DMI, Kagame yasabye ko n’abatutsi bacitse ku icumu bareba uko bakenesha abahutu babashinja ibikorwa by’ubusahuzi muri Gacaca ! Ubu abahutu bose barakennye; abasigaranye amafaranga ni abatutsi , abashobora kugira uburenganzira bwo kuvuga ijambo ni abatutsi, abahutu bari mu butegetsi bwa Kagame ni ibikange birirwa bakoma amashyi , none ubu ibikorwa byo kwica hakoreshejwe ishimutwa bisigaye bireba buri munyarwanda wese mu bwoko bwose yaba arimo.

BosenibamweMu iperereza veritasinfo yakoze yasanze DMI yarapanze gahunda y’abantu bagomba gushimutwa mu ikubitiro ari abujuje ibyangombwa bikurikira kugira ngo babakuremo amakuru :

1.Umuntu wize utunze telefoni irimo interineti cyangwa mudasobwa (ordinateur).

2.Abahanzi bakunzwe n’abanyarwanda benshi baba abari mu gihugu n’abari hanze bitewe ni uko bavugana n'abantu benshi!

3.Abanyamakuru bashobora kubona uburyo bwinshi bwo gukoresha interinite bakageza amakuru kubanyarwanda bari hanze !

4.Abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga rya interneti ririmo facebook,whatsapp, viber na e-mail bidashobora kugenzurwa na leta ya Paul Kagame !

5.Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza ibitekerezo bitajyanye na gahunda ya « Ndi umunyarwanda ».

6.Abakozi ba leta  n’abigenga bahembwa umushara utubutse kimwe n’abanyemari batibwiriza ngo batange umusanzu utubutse muri FPR no mu kigega cy’Agaciro !

Nyuma y’ibyo bishingirwaho kugira ngo umuntu ashimutwe na DMI kugira ngo atange amakuru anahabwe isomo ryo gukunda igihugu, polisi ya Kagame kimwe na local defense n’inkeragutabara biyongerereyeho n’ibikorwa byo gushimuta abagore n’abakobwa bafite ubwiza kugira ngo babasambanye ku ngufu !

Iyo umuntu amaze gushimutwa bamukorera iki ?

http://3.bp.blogspot.com/_mX6lJCj4p2I/TTca3I4C4NI/AAAAAAAACIc/pi_D-xqqFAs/s1600/facebook.jpgBitewe ni uko inzego za Paul Kagame na FPR zabeshye abanyarwanda ngo ko zifite ububasha bwo kugenzura murandasi (internet) kandi ataribyo, umuntu wese ushimuswe ahita akorerwa ibikorwa byo kumubabaza ku mubiri n’ibitutsi byinshi kugira ngo bamenye ibyo akorera kuri internet na telefoni noneho bahite babitangariza abanyarwanda ko bafite ububasha bukomeye bwo kugenzura itumanaho!

Iyo umuntu amaze gushimutwa bahita bamusaba kuzana telefoni ye akayifungura bakareba amazina y’abantu afitemo, bamusaba gufungura whatsapp, Skype, facebook na e-mail kugira ngo barebe abantu avugana nabo n’ibyo bavugana! Iyo babonye harimo abantu b’abanyepolitiki bari hanze ubwo bahita bategura dosiye yo kumushinja guhirika ubutegetsi; iyo uwo muntu yanze gufungura biriya byose twavuze haruguru bumujombagura ibikwasi kugeza ubifunguye! Ngiyo impamvu abantu babanza kuzimira hagashira igihe kirekire polisi itaravuga ko ibafite, ni uko baba bagishakisha muri telefoni no kuri interineti amazina y’abo avugana nabo no guhimba idosiye, hagakurikiraho igikorwa cyo kumufatisha mu mutwe ibyo bahimbye kugira ngo azahite abyemera bya nyirarureshwa imbere y'abacamanza ! Iyo basanze nta kintu cyangwa umuntu ugaragara uwashimuswe avugana nawe bahita bamurekura bakamubwira ko azavuga ko yari yaratemberereye ahantu hakure!

Igikomeje gutera impungenge ni uko muri iryo yicarubozo rikorerwa abantu bashimuswe, abagore bo bongererwaho ikibazo cyo kubasambanya ku ngufu kandi bakabwirwa ko nibaramuka babivuze bazahita bicwa; niyo mpamvu muri iyi minsi hatangiye ibikorwa byo gushimuta abagore n’abakobwa bafite uburanga, bakabashinja icyaha cyo gukorana cyangwa se gukunda Kizito Mihigo !

Ni nde uzatabara abanyarwanda?

Iyo witegereje ibikorwa bibi biri gukorwa na FPR bigaragarira buri wese ko u Rwanda ruri mu bihe bisa nibyo mu mwaka w’1993 ubwo buri muntu wese yikangaga ko hari ikintu kibi kigiye kuba mu Rwanda ariko ugasanga abantu bizeye ko amasezerano y’Arusha azasubiza ibintu mu buryo, icyakurikiyeho twarakibonye!

Ubu nabwo abanyarwanda bose barabona ko imyitwarire y’ubutegetsi buriho izakurikirwa n’ibintu bibi ariko bakaba batabona neza aho intsinzi izaturuka! Abatangiye kubona ko ibintu bizaba bibi cyane uko iminsi ishira batangiye gushakira ubuhungiro muri FDLR, Impuzamashyaka CPC ikaba igomba gufata ingamba zo guhangana n’ubwo buhunzi bushya butangiye kuba ku banyarwanda!

Aho ibintu bibereye urujijo ni uko n’abitwa abayobozi bagombye gutabara abaturage nabo banyerezwa n’ubutegetsi bakorera , ibyo bikaba bimaze iminsi byigaragaza mu karere ka Musanze! Amakuru veritasinfo ikura muri ako karere ni uko umuyobozi FPR yamaze gukuraho amaboko abona mu rugo rwe hinjiye abasilikare n’imbunda, maze bakazirambika hasi bagahita bahamagara abaturage ngo nibaze barebe intwaro umuyobozi wabo yahawe na FDLR, ubwo bakaba baramutambikanye ntihagira umuntu numwe ushyira agatoki hejuru kubera ubwoba!

Faustin Twagiramungu-BruxellesAbanyamashyaka nabo bari hanze kandi bazi neza uburyo FPR ikoresha yica abaturage ndetse abenshi akaba ari nabo bigishije ubwo buryo FPR mu gihe bayiyoboraga; ubu bakaba birirwa batubwira ko abanyepoliki bose nta kigenda, mbese ko aribo bazatuzanira amahoro ko abandi bakorana n'inkotanyi, ugasanga amasomo bari gutanga muri iki gihe ajya gusa n'ayo inkotanyi zigishije mu 1990 maze abahutu n'abatutsi bagasubiranamo, ndetse n'abahutu bakica abandi bahutu! Ese uwo mutego nubu abantu bawugwamo? Inkuru yasohotse mu kinyamakuru inyenyerinew ivuga iti “Bukuru ntihabwa umuti” umenya aricyo igamije!

Hari umunyarwanda wasomye iyo nkuru arayigaya cyane maze agira ati:"N'ubundi tujya guhunga, ntawabanje kujya gusezera ku nshuti ze, buri wese afite icyo yahunze n'uko yahunze, akaba ariyo mpamvu buri wese azasubira mu Rwanda mu bushake bwe, n'ubwo Twagiramungu Faustin perezida wa CPC yatahuka akajya mu Rwanda, njye sinzataha mu gihe icyo nahunze kigihari kandi njya guhunga sinabanje kubimusaba ngo abimpere uburenganzira! "

None niba abanyarwanda bumva kandi bakabona uko ubutegetsi bwa FPR buri gukora, gutaha kwabo mu Rwanda kuzaduteranye nabo kandi tujya guhunga tutarabagishije inama? iKINGNZI NI UKO BURI WESE YIMENYERA AMAKURU Y'IBIKORWA BIBI BIRI GUKORWA NA FPR MU RWANDA noneho buri wese akayoborwa n'umutimanama we!

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Ibi bintu bitangiye gutera uruntu runtu. Abantu babura irengera noneho police ikavuga ngo twali tubafite!!! Ubundi police y'igihugu ilinda abene gihugu. Sinumva ukuntu umuntu yabura iminsi
igashira bene we bacyimushakisha nyuma police y' igihugu ngo nitwe twali tumufite: please!!! Ibi bizagira ingaruka mbi tutakiriho aliko police ishatse yahagalika uyu mutekano mucye. Niba koko
mufite ubwoba bwa FDLR nimuyihamagare mugire ibiganiro. Ese kuki mubitinya kandi ibintu byaragiye ahagaragara? Abahutu bishe abatutsi, FPRR yica abahutu. Ubu ukuli kuli ku murongo. Tuganire
tureke guhora muli muzunga ntawe izasiga.

Muhorane Imana ndabona ali ho tugeze.

Répondre