Rwanda: Umugambi w'ubutegetsi wo kwicisha abaturage inzara utangiye kugararagarira buri wese!

Publié le par veritas

Inzara.pngLeta ya Paul Kagame yemeje amahanga yose ko u Rwanda yarugize Uburayi, duhora tubwirwa n’ibinyamakuru by’u Rwanda byamamaza Kagame uburyo ngo ibihugu by’amahanga biza kwigira ku Rwanda mu byrekeranye n’amajyambere ; ariko ubu imibereho y’abanyarwanda irerekana ko u Rwanda ruyobowe n’ikinyoma cyo mu rwego rwo hejuru ! Ubu noneho amahanga azaza kwirebera uko leta  ya Kagame yakoze jenoside yo kwicisha abaturage badashakwa inzara, ifoto mwibonera hejuru aha irabereka ko aba bana batazarokoka ! Nyamara u Rwanda nicyo gihugu gifite ishyaka rya mbere rikize ku isi rya FPR na perezida warwo Paul Kagame akaba ari mu baherwe ba mbere ku isi !

Ku butegetsi bwa Habyarimana,mwarimu w’umutangizi wo mu mashuri abanza yahabwaga umushara w’amafaranga y’u Rwanda ahwanye 14800Frws, icyo gihe inkoko yokeje yayiguraga amafaranga 100Frw, ni ukuvuga ko ku kwezi yahembwaga inkoko 148! Dufate mwarimu wo muri leta ya Kagame muri ibi bihe. Mwarimu w’umutangizi wigisha mu mashuri abanza ahembwa umushahara uhwanye 30500Frw, tumaze gukuraho imisanzu yose yakwa ; inkoko yokeje akayigura 7800Fwr , ni ukuvuga ko ahembwa inkoko 4 gusa mu kwezi! Uru akaba arirwo rugero ruto rugereranya imibereho yo muri leta zombi, ahasigaye buri wese yakwikorera iye mibare akagereranya izi leta zombie! Mu makuru dukura kuri interineti ndetse no mu baturae mu Rwanda aragaragaza uko abaturage bagiye gushira kubera inza!

Urugero rw’uko muri iki gihe ibiciro byifashe ku isoko mu Rwanda:

Ku bashaka kumenya bimwe mu byerekana uko ubukungu bwifashe, dore ibiciro bimwe na bimwe byerekana ukuntu bitoroheye abantu benshi mu Rwanda.

Umuhinzi: 1 000 Frw ku munsi

Aide maçon: 2 500 Frw ku munsi

Inkoko yokeje : 7 800 frw

Agafungo k'inkwi zo guhisha inkono nto y'ibishyimbo: 1 000 Frw

Ikiro cy' inyama  z'inka z'ivange: 2000 Frw

Ikiro k'ibirayi: 200 frw

Ikiro cy'igitoki: 170 Frw

Ikiro cy'ubugari: 500 Frw

Ikiro cy'imyumbati: hagati ya 300 na 400 frw

Lisansi (carburant): 1050 frw/litiro

http://jkanya.free.fr/PHOTO1/kagamumuherwe090711.jpgIbi ni ibiciro twashoboye kubona mu kwezi kwa  gatandatu ( kamena).Iyo utekereje ko nk'umwalimu ahembwa 34 000- 35 000 Frw ku kwezi wibaza aho ashobora gukura amafaranga yo kuriha umuhinzi, cyangwa  umuboyi maso ( aide maçon) mu gihe yaba aagerageje gushaka kubaka inzu. Naho kurya inkoko yokeje byo ni inzozi kuli we!

Iyo utekereje ko ubundi umwalimu aliwe muntu wagomba kuba yifashije, wibaza uko abantu bandi b’abaturage babaho mu Rwanda ugashoberwa! Niyo mpamvu hali abahanga mu by'ubukungu badatangazwa n'uko inzara inuma, ahubwo wibaza uko abantu babaho. Ni nayo mpamvu kandi umuntu atatangazwa  n'uko abenshi barya limwe mu munsi gusa cyangwa se bakabona hafi umwana umwe kuri babiri yarahuye na n’uburwayi (malnutrition) buterwa n'indyo ke kandi mbi.

Ibintu nk'ibi ni byo bituma umuntu ashobora kwemeza ko biruhije kwemera ko umuvuduko w'ubukungu (taux de croissance) batanga ushobora kuba aliwo. Ngibyo bimwe mu bituma umuntu yibaza aho imibare imwe n'imwe ituruka n'impamvu bayicura kandi hali indi mibare amaherezo izayinyomoza.

Umenya u Rwanda ricyo gihugu cya mbere ku isi kizaza kwigirwamo gu tekinika imibare!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Mukabya guharabika, ndababwizukuri iyi photo siyo mu Rwanda. Ibyo mwasebya abarwanda, twe turanyuzwe kuri burirwego rwa buri muntu.
Répondre
J

KWICISHA ABANTU INZARA NI ICYAHA GIKOMEYE !!! Mu buhanga bwo “gutekinika”, u Rwanda rwa FPR rubeshya ko imizamukire y’ubukungu ari 6%
(IDH/PNUD). Lies!!! Erega abatabizi, mu Rwanda hari ubwoko bushya “Aristocratie TUTSI coming from abroad”, bakora shopping i Johanesbourg, week-end yashira bakaza i Kigali. Umusaruro w’INTSINZI
kubawugenewe urarumbutse cyane. Ibindi ni “USELESS GASIYA”!!! Jean Musafiri

Répondre
K

Yewe ingoma ya Kagame yo usibye UBUFANA BURIMO GUKABYA...ntabwo yateje Rwanda imbere urebye impano twahawe...cyane aha ndavuga mu mishahara ..ubuhinzi n'ubworozi...Ayo 14 800 yarimo imifuka 15 ya
sima ...ariko ubu ibaye myinsi ni itatu. Ubu mu mashuri byo ni UMWAKU...AHA ntibizoroha

Répondre