Rwanda: Umucuranzi Kizito Mihigo ngo Ararekuwe
Ndr: Kubanyarwanda nta gitangaza kirimo ariko kubanyamahanga n'intore zirirwa zirata ibigwi by'umwicanyi Ruharwa Paul Kagame; ifungwa n'ifungurwa rya Kizito Mihigo ribagaragarije ko leta y'abicanyi b'i Kigali ariyo izimiza abantu maze abapolisi bayo bakigira nyoni nyinshi ko batazi aho abantu banyerejwe baherereye! Buriya Kizito avuye guhabwa amasomo yo guceceka nkayahawe Perezida Pasteur Bizimungu!
Inkuru igeze k’ukinyamakuru inyenyerinews nuko Kizito Mihigo wari ufungiye ahantu hatazwi (munzu zizwi kwizina Safe house), azira indirimbo Igisobanuro cy’urupfu nizindi mpamvu zitaramenyekana ngo arekuwe ndetse ngo abomu muryango we bategereje ko abageraho.
Abakunzi ba Kizito Mihigo mbasabye kwihangana nkuko yakomeje kubinyuza mu ndirimbo ze ko imana ariyo nkuru, ndetse twizere ko Polisi y’urwanda izakomeza gukurikirana ikamurenganura.
Source: inyenyerinews.org