Rwanda: Ukuri kwihishe inyuma y’umubano uhutiyeho hagati ya Perezida Paul KAGAME w’u Rwanda na Perezida UHURU Kenyatta wa Kenya !

Publié le par veritas

http://somalilandsun.com/images/my%20picture/East%20African%20leaders%20against%20ICC.jpg

                                  Museveni - Ruto - kenyata na Kagame

 

[Ndlr : Ngo umuntu arabeshya cyane yagera aho nawe ubwe akibeshya ! Ibyaha bya Kagame Paul na FPR byatumye ahimba ibinyoma byinshi byo kubeshya abanyarwanda n’amahanga none ingaruka zivuyemo ni uburwayi ! Ubu Kagame na FPR barwaye muzunga, ntibazi niba bari kujya imbere cyangwa niba bari kwizengurukaho, ihurizo rikomeye bataramenya uko batekinika ni ubutabera ! Karugarama yatoresheje itegoko ryemeza ko Perezida Paul Kagame agomba kuregwa mu nkiko akiri perezida ,ko naramuka avuye muri uwo mwanya nta muntu uzaba ufite uburenganzira bwo kumurega ! Ibyo bikaba bivuga ko Kagame Paul ntabudahangarwa afite imbere y’ubutabera igihe cyose akiri kumwanya wa perezida ! Mbega ikinyoma !!! Ariko se ko Kagame afite ibyaha byinshi  ubu ni nde watinyuka kumurega mu nkiko ? mbese yamurega mu ruhe rukiko ? Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye  narwo rufite ingingo ya 27 ivuga ko igihagararo cyangwa umwanya uwo ariwo wose w’ubuyobozi udashobora kubuza umuntu uregwa kwitaba ubutabera,akaba ari muri urwo rwego perezida wa Kenya yahamagajwe n’urwo rukiko,ariko iryo hamagazwa ryatumye Kagame Paul afatwa n’uburwayi bukomeye bwo kuribwa n’igifu kuko ahora yikanga ko nawe ashobora kuzahamagazwa n’urwo rukiko! Ese Kagame yemera amategeko yishyiriyeho ko ntabudahangarwa afite ? niba se ayemera aratinyira iki urukiko mpuzamahanga ? Shikama.fr yadutohoreje inkuru nziza ijyanye n’iri hurizo Kagame ari kurwana naryo !]

 

Muri iyi minsi abantu batunguwe no kubona ubutegetsi bw’u Rwanda bwungikanya ibikorwa bishingiye ku mubano w’ubucuti n’ubutwererane na Leta ya Kenya ubu iyobowe na Nyakubahwa Uhuru KENYATTA. Uwo mubano waje kandi utangira gushyuha mu gihe gito cyakurikiye icyifuzo cy’urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’abibumbye rukorera i La HAYE rwitwa International Criminal Court aho rwasabaga ko kubera ibyaha William Ruto na Uhuru Kenyatta bakoreye abaturage mu myivumbagatanyo yakurikiye amatora muri Kenya bagomba gushyikirizwa urwo rukiko kugira ngo baryozwe ibyo byaha baketsweho mu gihe bizabahama.


http://upload.wikimedia.org/wikipedia/en/thumb/a/a8/Daniel_arap_Moi.jpg/220px-Daniel_arap_Moi.jpgUbwo ariko twabibutsa ko ayo madosiye yombi yatangiye kuvugwa na mbere y’uko batorerwa kuyobora Kenya. Uhuru Kenyatta amaze gutorerwa kuba Perezida abaturage ba Kenya bamushyigikiye bahise batangaza ko batishimiye icyifuzo cya ICC. Abategetsi b’u Rwanda bari bataragira icyo batangaza kuri iyo dosiye kuko nyine itarebaga u Rwanda kandi bumvaga bitashoboka ko umukuru w’igihugu ukiri ku butegetsi yarengutswa imbere y'urukiko mpuzamahanga. William Ruto amaze kugezwa mu rukiko i La Haye bakomeje gutangaza ko na Kenyatta azakurikiraho. Twabibutsa ko Perezida Uhuru Kenyatta ari umwana wa Perezida wa mbere wa Kenya ariwe Jomo Kenyatta. Twababwira ko kuva Kenya yabona ubwigenge ku butegetsi bwa Jomo Kenyatta, ku butegetsi bwa Daniel Arap Moi wamusimbuye ndetse no ku butegetsi bwa Mwai Kibaki wamusimbuye nta na rimwe bigeze bagira ubucuti bwihuse nk’ububaye kuri KAGAME na UHURU KENYATTA. 

 

Tukiri aha twabibutsa ko muri Nyakanga 1994 mu kiganiro perezida wa Kenya w’icyo gihe Daniel Arap Moi yagiranye n’ikinyamakuru THE DAILY NATION yatangaje ko abantu bo muri FPR Inkotanyi abazi neza kandi ko abanyarwanda bahuye n’akaga bagiye gutegekwa n’abo bantu ndetse ko bazanicuza impamvu bariho. Uwashaka ibindi bisobanuro yazajya muri archives z’icyo kinyamakuru azasangamo iyo nkuru ari nayo mpamvu umubano w’u Rwanda na Kenya utigeze ugaragara cyane kuko ubwo butita bwakomezaga gutembera mu mitwe y’abanyapolitiki.


Menya ukuri kuri Kigali na Nairobi


Nk’uko urubuga rwanyu shikama.fr rwashinzwe kandi ruharanira ko mumenya amakuru nyayo kugira ngo ukuri gusimbure ikinyoma mu Rwanda, amakuru dufitiye gihamya aravuga ko kuva dosiye ya uhuru KENYATTA na william RUTO yatangira abategetsi b’u Rwanda cyane cyane KAGAME batigeze bagoheka kuko biyumvishaga ko Uhuru Kenyatta naramuka yemeye kujyanwa mu rukiko mpuzamahanga kandi ari perezida uri ku butegetsi ntacyo abategetsi b’i Kigali bazongera gukangisha nko kuvuga ko bitemewe kuburanisha umuperezida ukiri ku butegetsi bityo bakaba barumvaga byahita bishoboka gusaba na KAGAME kujyanwa mu rukiko i La Haye nawe akisobanura ku byaha ashinjwa.


Kubera iyo mpamvu abategetsi ba Kigali bahise bongera umuhate mu mubano wabo na Nairobi kugira ngo bereke perezida Uhuru Kenyatta ko bidakwiye kandi ko bitanashoboka ko ajyanwa mu rukiko akiri perezida maze batangira gukora ibikorwa byisukiranya hagati ya Kigali na Nairobi. Urugero rwa vuba ahangaha ni intumwa z’abasenateri n’abadepite ba Kenya baheruka kuza mu Rwanda ngo kurwigiraho imiyoborere myiza. Mu gihe abantu barimo bibaza impamvu y’uwo mubano uhutiyeho abategetsi b’u Rwanda bahise bakwira mu karere bamamaza ko bidakwiye kujyana perezida wa Kenya i La Haye maze bohereza Minisitiri w’ingabo General James KABAREBE na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga madamu Louise MUSHIKIWABO kujya Addis Ababa kwumvisha abategetsi ba Ethiopia impamvu n’ishingiro by’ibyo bifuza kugira ngo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’abakuru b’ibihugu byose by’Afurika nibaza muri iyo nama bazaze baramaze kumbyumva kimwe, mbese ko bose bazahita bitandukanya n’imikorere y’urukiko rwa La Haye.


http://www.dw.de/image/0,,16235415_302,00.jpgUrwo ruzinduko rudasanzwe rwa KABAREBE na MUSHIKIWABO muri Ethiopie, Kagame yari yabahaye amabwiriza ko iyo dosiye igomba gutungana byanze bikunze kuko nidakunda bazihamirayo. Mu gihe ariko babyumvaga batyo, bamwe mu bategetsi b’ibihugu by’Afurika byateye imbere muri Demukarasi nka Koffi Anan wo muri Ghana na Bishop Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo bahise bavuga ko kwitandukanya n’urukiko mpuzamahanga atari byo. Icyaje kugaragara ni uko mu gusoza iyo nama idasanzwe yari ifite insanganyamatsiko rukumbi yo kwamagana urukiko mpuzamahanga abayitabiriye bisa n’uko nta mwanzuro bumvikanyeho kuko abategetsi b’Afurika bose batabashije kumva kimwe ishingiro ryo kuva muri urwo rukiko.


Byagenda bite ibihugu by’Afurika bivuye muri ICC ?


Abantu badasobanukiwe ibirebana na politiki yo muri Afurika bashobora kutumva neza aho Afurika yakwerekera iramutse yitandukanije n’uru rukiko. Uru rukiko rwashingiwe i Roma mu Butariyani rwashyizweho umukono n’ibihugu ku bushake bwabyo nta gihugu kiruhatiye ikindi ariko gutekereza kugeza aho byakwitandukanya na rwo byaba ari nko guha uburenganzira abategetsi b’Afurika bwo gukora ibyaha ntibahanwe n’ubwo n’ubusanzwe ahenshi bakora ibyaha ntibabihanirwe nyine kubera bwa budahangarwa bwa Perezida wa repubulika.


Dufashe nk’urugero ku Rwanda itegeko Karugarama yaharaniye ko rijyaho kandi koko rikanajyaho rivuga ko nta muntu ushobora kurega Perezida w’u Rwanda yaravuye ku butegetsi ko ibyaha atakurikiranweho akiri perezida bizahinduka imfabusa nava ku butegetsi. Hano hahita havuka ikibazo cyo kwibaza ninde munyarwanda watinyuka kujyana Kagame mu rukiko akiri ku butegetsi ? Ugahita wibonera igisubizo ko kumurega bitemewe. Kubera iyi mpamvu n’izindi twasobanuye hejuru, muri shikama.fr turabona ko bidakwiye ko ibihugu by’Afurika byitandukanya na ruriya rukiko mpuzamahanga kuko biramutse bibaye byaba ari ugushyigikira umuco wo kudahana kandi rwarashinzwe rugamije kuwurandura ku isi yose.


Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko umubano uri hagati ya Kigali na Nairobi muri iyi minsi ugamije gusa gushuka Uhuru Kenyatta kuko aramutse agiyeyo Kigali ariyo yahita ikurikiraho bityo ibi bikorwa bikaba bibaye ikindi cyemezo ko abategetsi b’u rwanda barimo kurushaho kwemera mu mutima ko ibyaha bakoreye ikiremwa-muntu akari cyera bashobora kuzabiryozwa kuko umucamanza mwiza kandi utabera w’isi ari amateka.

 


Gatendo A. 

Shikama.fr 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article