RWANDA: Uburyo Leta ya Kagame iteza imbere itangazamakuru ry’abaturanyi mu gihe isenya iry’abenegihugu
Hashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi kibasezeranyije ko kizakomeza kubagezaho za gihamya zitandukanye, zishimangira igitugu n’ikinyoma kiranga Leta ya Kagame, n’ubwo ikunze kubeshya abenegihugu n’amahanga ko ihora ikorera mu mucyo.
Amakuru atugeraho kandi yizewe yemeza ko nyuma yaho Leta ya Kagame iboneye ko itangazamakuru ry’abenegihugu rikomeje kunenga amafuti atandukanye yari arimo kubera mu gihugu, inzego ze z’ubutasi zafashe icyemezo cyo kurisenya, bagashyigikira irindi ry’abanyamahanga rishobora kubafasha gukorera umugati kurusha inyungu z’igihugu.
Abakurambere baciye umugani ngo “usenya urwe umutiza umuhoro”. Ni nako byagenze dore ko bafashe abanyamakuru b’abanyamahanga batandukanye bazwiho kunenga ibihugu byabo, babahuma amaso bakoresheje amafaranga y’igihugu maze si ukubataka karahava, ko ari inyangamugayo kandi ko mu Rwanda ari amahoro masa.
Muri icyo gikorwa cyo gusiga irangi Kagame, akagaragazwa nk’umugabo utica abenegihugu be, akenshi itangazamakuru rikoreshwa riba rizwiho kuba rinenga ibitagenda neza iwabo, bityo maneko za Kagame zigakoresha akayabo gaturuka mu misoro y’abaturage kugira ngo bakoreshe iryo tangazamakuru mu kubamamaza.
Aka kayabo k’amafaranga atangwa yagombye guteza imbere itangazamakuru ry’igihugu, nyamara akoreshwa mu guhishira amafuti ya Leta ari nako ayo mafaranga ateza imbere itangazamakuru ryo hanze, mu gihe abatanga ayo mafaranga bakoresha inkota zitandukanye mu gusenya itangazamakuru ryo mu gihugu.
Si itangazamakuru ryigenga gusa kugeza ubu rikomeje gusenywa na Leta ya Kagame, ibimenyetso tubona bitugaragariza ko na Orinfor kugeza ubu ikomeje gusenywa m’uburyo bw’amayeri, dore ko bimaze kugaragara ko Kagame asigaye ateza imbere Radio Contact FM ya Muramu we Musare Murefu, akaba ari yo akunze kujyaho gukoreraho ibiganiro mu rwego rwo kuyamamaza, mu gihe Radio Rwanda atayikozwa.
Ikindi ni uko kugeza ubu Orinfor yimwe abayobozi bafite ubumenyi buhagije, abanyamakuru bayo bakaba bakomeje gufatwa nabi n’abambari ba Kagame, ibi byose kandi akaba abizi neza, dore ko abanyamakuru ba Orinfor bamutakambiye cyane kugira ngo abahe ubuyobozi buhamye ariko akabyirengagiza cyane, kubera ko icyo cyuho kiri muri Orinfor kibafasha kubaka itangazamakuru ryabo, ku buryo mu minsi iri mbere banagiye nanone gushyiraho indi televiziyo izaba ifitwemo imigabane n’ibukuru.
Mu gihe itangazamakuru ry’abenegihugu rikomeje gusenywana umuvuduko uhambaye, dufite ibyemezo byinshi byerekana uko iry’ahandi rihungukira. Reba nawe iyi nyemeza buguzi y’akayabo kagera ku bihumbi magana abiri y’amadorali, Leta ya Kagame itanga mu kwiyamamaza mu kinyamakuru kimwe gusa kandi mu bihe bihoraho, dore ko twanashoboye kubona izindi nyemeza buguzi zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye.
Ibi bikaba bikorwa mu gihe mu kwa kabiri 2007 mu mwiherero wabereye mu Hotel Akagera, Kagame yategetse Leta ye kwambura amasoko itangazamakuru ryigenga ryo mu gihugu, kubera ko ryamunengaga, yarangiza akanaha amabwiriza abacuruzi batandukanye kubahiriza ayo mategeko, mu gihe na none za maneko ze zakanguliraga abo bacuruzi guha amasoko itangazamakuru ry’ahandi kubera ko rimwogeza.
N’ubwo batanga akayabo kw’itangazamakuru ry’abaturanyi kugira ngo rihishire ibyo bakora, ariko babikorana ubwoba dore ko akenshi baba babikoranye ubumenyi bucye, bakariha amafaranga y’amasoko atakorewe ipiganwa kandi n’iyo bikozwe ntibikorwe mu mucyo.
Imwe munyemeza buguzi dufite yerekana uburyo Minisitiri Musoni James yanditse kuri iyo nyemeza buguzi asaba ko bishyura akayabo kagera kuri 200.000usd inshuro imwe gusa, bishyura uwo munyamakuru amafaranga bakuye kuri konti yitwa “Classified Operation account”. Iyo konti ikaba igenewe kwishyurirwaho ibikorwa byo kugura imbunda no gukurwaho amafaranga y’ibikorwa bya ba maneko, kubera ko akenshi ari yo idasaba ibisobanuro byinshi kubera impamvu z’umutekano w’igihugu.
Hano umuntu akaba yakwibaza impamvu nyishi leta ya Kagame ikura amafaranga yo kuyamamaza kuri konti zigenewe ibikorwa nk’ibyo, ikindi umuntu akaba yakwibaza niba inyemeza buguzi nk’izi, kimwe n’izindi tuzabagezaho mu minsi itaha, umugenzuzi mukuru w’imari azibona. Genda Rwanda urafitwe!
(source :umuvugizi)
Johnson
Europe