RWANDA :Ibaruwa ifunguye kuri Prezida Paul KAGAME

Publié le par veritas

kagame Bruxelle

Nyakubahwa prezida,

Ku bwanjye sinemera ko  kwirirwa tuvuga ko ibintu byose bimeze neza mu Rwanda ariwo muti wo gucyemura ibibazo ahubwo nemera ko kuvuga ibitagenda ariyo nzira nyayo yo kwikosora no kubaka u Rwanda rwiza twese twibonamo. Nemera ko hari  ibyiza bikorwa mu Rwanda ariko n'ibitagenda ntitugahume amaso ngo tube abafana bo gukoma amashyi  tuvuga ko byose bigenda neza.

Muri urwo rwego rwo kuvuga ibitagenda no gushaka uko byakosorwa, nifuzaga kubisabira Nyakubahwa prezida kwemera kugirana ibiganiro n'amashyaka  atavuga rumwe n’ubutegetsi ( opposition)  yo mu gihugu no hanze y'igihugu  nuko ibyo biganiro ( dialogue) bigasozwa no gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho ihuriyeho na FPR n'amashyaka atavuga rumwe nayo ( opposition)  akorera mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Nibaza ko ubutegetsi   bwa FPR  mugukomeza  gufunga  amatwi no kutumva abatavuga rumwe nayo bizatuviramo ingaruka mbi mu gihe kizaza. Ubu mu Rwanda hari ibibazo byinshi cyane kandi abashinzwe ku bikemura bibereye mu nyungu zabo ku buryo batitaye ku byo abaturage basaba. Ku giti cyanjye nsanga ibiganiro ( dialogue) hagati  ya FPR n’abatavuga rumwe nayo ( opposition) bikenewe kandi  bizakemura ibibazo byinshi aribyo bizaduha amahoro arambye mu gihugu cyacu.

Ikibazo nyamukuru iyo guverinoma y'inzibacyuho yakwiga nko mu gihe cy'imyaka yakumvikanwaho ishobora kuva kuri ibiri kugera kuri itanu harimo:

1 - Gutegura uburyo buboneye bw'imitegekere igendera kuri demokarasi kandi ishyira imbere isaranganya ry'ubutegetsi mu moko yose y'abanyarwanda.

2 - Kwiga uburyo hajyaho komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge (commission de vérité et réconciliation) ku buryo abanyarwanda twicara hamwe tukabwizanya ukuri ku byabaye no ku byaha byakozwe nuko tugahana imbabazi ndetse na b’abahhtewe (victimes)  bose bagahabwa indishyi zijyanye n'akababaro banyuzemo.

3 - Gutanga ibitekerezo by'uko amategeko aniga ubwisanzure bwa demokarasi yahindurwa nuko abaturage bagasubirana ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza, gushinga cyangwa kujya mu mashyaka bashaka batagombye kubifungirwa. Ibi bisaba guhindura menshi mu mategeko ndetse harimo n’Itegeko Nshinga  (constitution )  tugenderaho.

4 - Kuvugurura itangazamakuru ku buryo abanyamakuru bahabwa amahugurwa ahagije ku buryo itangazamakuru rihinduka ijisho rya rubanda kandi ihohoterwa ry'abanyamakuru rigahagarara burundu.

5 - Gufungura imfungwa zose za politiki nta mananiza ashyizwemo  (sans  condition).

6 - Kwiga ikibazo cy'amasambu n'ubwiyongere bw'abaturage. Kwiga uburyo isenyera ry' abaturage ryajya rikorwa mu mucyo hatajemo akarengane ndetse bakanahabwa n'indishyi zijyanye n’ uko ubu ibiciro byifashe kumasoko  ( standing de vie).

7 - Gukemura ikibazo cy'ubusumbane bukabije hagati y'abakire n'abakene no kwiga uko  urwego rw’imibereho ruciriritse (classe moyenne) rwatezwa imbere kuko ariyo moteri y’ubukungu (économie)

8 - Gukemura ikibazo kiri mu ihuzagurika rijyanye n’ uburyo (système ) bw’'imyigishirize ihinduka buri munsi. Ubumenyi (Niveau) bwayasubiye hasi cyane ku buryo abanyeshuri  barangiza kaminuza ari abaswa cyane.

9 - Gusubizaho inguzanyo muri kaminuza ku buryo abanyeshuri babona uburyo bwo kwiga nuko bakazishyura barangije amashuri

10 - Kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi  ku buryo abaturage bihaza mu biribwa ikibazo cy'inzara kigakemurwa burundu.

11 - Gufasha abana barangije amashuri ya université kwihangira imirimo haba mu Rwanda cyangwa mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba ( East African community).

12 - Kwigisha imyuga abana batagira kivurira na ba mayibobo ku buryo bazashobora kwitunga aho guhora basabiriza mu muhanda.

13 - Guteza imbere ibyaro hubakwayo inganda ku buryo urubyiruko rutazajya rwirukira mu mijyi gushakayo akazi.

14. Gushyiraho komisiyo (commission)  yiga uko abanyarwanda bakwiyunga ndetse ikanafasha n'ababa mu mahanga gutaha no gusubira mu mirimo no mu buzima busanzwe.

15. Gukoresha itora kamarampaka (référendum) ry’ abanyarwanda bakihitiramo hagati y’ ubutegetsi bwa cyami bugendera kuri demokarasi (monarchie constitutionnelle) cyangwa repubulika ku buryo impaka kuri icyo kibazo zirangira burundu.

16. Kuvugurura ubucamanza ku buryo abacamanza babona ubwigenge buhagije bwo guca imanza batagombye kuzica uko babitegetswe.

17. Gushyira ingufu mu kubaka inzego z’ubuyobozi (institutions)  zikomeye zifite ingufu zirenze iz'abayobozi. Nta mutegetsi numwe wagombye kuba hejuru y'amategeko.

18. Kuvugurura imikoranire y’urwego rw’abanyarwanda baba hanze (diaspora)  na leta y'u Rwanda hakaba ubufatanye (partenariat) hagati y’abanyarwanda baba hanze (diaspora)  ku buryo bakora ihererekana –bumenyi (transfer knowledge ) mu nzego ( domain)  zinyuranye. Ubu uko bimeze abashinzwe abo banyarwanda bari hanze (diaspora) babacamo ibice aho kubahuza  ahubwo ugasanga  bagamije guhangana no guhiga abatavuga rumwe na leta. Izo nzitizi nizo zituma benshi batitabira kubaka u Rwanda kubera no gutinya  umutekano wabo (securité) bitewe no kutabona  ibintu kimwe na leta y’u Rwanda.

Ngibyo ibyifuzo byanjye nyakubahwa prezida wa repubulika. Gushyira ingufu hamwe hagati y'abatavuga rumwe nibyo bizaha ingufu igihugu cyacu. Guhangana bizagabanya ingufu ntibizubaka. Nyakubahwa prezida ibi biganiro by’abo mutavuga rumwe( dialogue)  mubyemeye byaba ari intambwe mu nzira nziza yo kubaka igihugu twese twibonamo.

Alain Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe
Montréal-Canada.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

ibyo sibyavuba sha va mu nzozi. mukore murebe icyabateza imbere naho ibindi uvuga sinzi ibyo aribyo?

Répondre
J

sinzi uwababeshyeko Africa icyeneye democratie? mubanze kwanza murwanye ubujiji bwa kinyafrica, mubone kuyishaka. erega n'abazungu kuyigeraho byabasabye igihe! Kagame aragerageza, gusa nawe hari
ibyo agomba gkosora surtout muba muba hafi batamubwiza ukuri.

Répondre