RWANDA : Kagame afite ubwoba bw’itangazamakuru rimunenga riri mu mahanga

Publié le par veritas

“Amajwi amunenga amuteye ubwoba

rudasingwa
Amakuru dukesha abari mu nama  iherutse kuba i Kigali yahuje abanyamuryango ba FPR n’abayobozi b’iryo shyaka , Kagame yavuze ko afite ubwoba bw’itangazamakuru ririhanze rikomeje kumunenga rikoreshejwe n'abamunenga.

Ayo makuru akomeza avuga ko perezida  Kagame ahangakishiwe n’itangazamakuru rimunenga, cyane  itangazamakuru ry’abanyarwanda riri inyuma y’igihugu, yabwiye abari bayirimo ko bagomba gukora ibishoboka byose bagahangana n’intambara y’itangazamakuru risigaye rishyira ukuri kose kwari kwaragizwe ubwiru muri leta ye.

Ayo makuru avuga ko Kagame yasabye abari munama ko bagomba kwisuzuma kandi bakamenya ko ubusugire bwabo ngo bwahungabanyijwe n’itangazamakuru rikorera mu mahanga. Muri iyo nama yabereye muri Sports View Hotel yahuriyemo abantu barenga 600, ngo yasubiye ku kibazo cy’Abagabo bane bahoze ari abasangira ngendo be, Gen Kayumba , Col Karegeya, Rudasigwa, Gahima, ngo bakomeje kugenda bamuvuga nabi mu itangazamakuru hanze, yiyemerera ko kuburyo bw’imibanire n’amahanga (diplomacy) amaze gutakaza byinshi kubera aba bagabo bamuhunze bashyize hanze amabanga ye.

Ngo asaba abayobozi ko bagomba gukora ibishoboka byose bakarwana n’ibyo yise itangazamakuru rimuvuga nabi, abumvisha  ko niba badashyize hamwe ngo babyamagane intambara badashobora kuyitsinda.

Kurundi ruhande ariko, abakurikiranira hafi politiki ya Kagame, bavuga ko imaze kwangirika cyane kurwego mpuzamahanga kubera  ukuri aba bagabo banditse Rwanda Briefing bashyize ahagaragara kandi kukaba kumvwa n’abantu beshi cyane ko babisobanura bikagira agaciro gafatika kuko ngo batangaza ibintu biba bifite ibimenyetso.

Bivugwa ko ngo Kagame yaba amaze kumenyekana, cyane ko ibyo yavugaga akeshi ashuka abazungu akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga yatangagamo akayabo gatubutse kugirango rimuvuge neza,  ritakibona uko rimutaka kuko aba bagabo bahoze ari inkoramutima ze bakoranye bamaze kumugaragaza neza kuburyo atagishobora kugira icyo abeshya abantu n’amahanga.

Kagame kandi bivugwa ko atinya itangazamakuru, cyangwa umuntu wese ugerageza kumuvuga uko ari, ubu ngo yaba yarakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yacecekesha bariya bagabo, ariko ngo byaba bimaze kumunanira, bivuga ko yabanje gukoresha uburyo bushoboka bwose kugirango abice, bikananirana, nyuma yo kubona ko kwica byanze akoresha ubucamanza bwe ngo arebe nanone ko yabasibira inzira, mu mahanga nabyo biranga, none akaba ngo amaze gucika intege asaba abayobozi bagenzi be kumufasha.

Ibi bikaba aribyo ngo bimutera gusaba abayobozi, ngo bafatanye barwanye itangazamakuru, rimunenga. Ariko kandi ibi bikaba bigaragara nk’aho bitazamworohera cyene ko yagerageje gucececyesha iryo mu Rwanda, agafunga irya munengaga ryose, ariko amajwi yabo atacecetse cyane  kubera ubuhanga bw’ikorana bunga ritarekeye aho kumunenga ku mbuga za internet aho ubu risigaye rikorera mu buhungiro.

Kuba rero Kagame atagishobora kwinyagambura kuko amabanga ye yose yagiye ahagaragara bimutera ipfunwe cyane ko ari umuntu wakoze ibishoboka byose ngo arwanye amajwi yose amunenga ariko bikanga bikaba iby’ubusa. None kugeza ubu akaba asigaye asa n’aho yabuze ikindi yakora cyane ko n’amahanga asigaye atakimwishimira nk’uko byagendaga ataramenya ukuri kose.

Abantu rero baribaza iyi ntambara yasabye abanyamuryango ba FPR yo kurwanya itangazamakuru rimunenga uko izakorwa, cyane ko buri gihe iyo avuze aya amagambo haba hari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi buba bugiye gukorerwa abamunenga.

Umwe  mubo twaganiraga dutegura iyi nkuru yatubwiye ko kubwe Kagame ubu nta kintu yakora ngo afunge amajwi amunenga kuko amaze kuba meshi, cyane ko abantu bagiye bamutinyuka uko yagendaga abahiga, byaje kugeraho babona ko nta kindi bakora, kuko yari asigaye abirukana mu gihugu akaba kurikira no hanze aho bahungiye. Bityo iri higwa rikabije rikaba ariryo ryatumye abantu bashira ibinya aka wamugani ngo “ wirukankana umugabo wageraho ukamumara ubwoba”.

(source: inyenyerinews.com)

Charles I.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Erega uribeshya kuko itangazamakuru ntiryamutera ubwoba kuko ibihe yanyuzemo birenze utwo tugambo mwandika.Erega ibikorwa bye birivugira mukubeshyuza ibyo binyamakuru.Va murugambo gana ukuri.

Répondre
K

Yewe ndabona uyu mwaka waraziye abanyagitugu peee! None se Kagame agiye kurwana n'ikoranabuhanga kandi ariyo ntego ye ya mbere? azahera he? Ko n'abanyamerika baritangije ryabaserereje! Niyicare
hamwe ashyire ubwenge ku gihe ! Cyangwa se niba abishoboye azarirase nk'uko abahungu be b'inkotanyi bajyaga batubwira ngo barashe Imana!!! Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda

Répondre