Rwanda-Ububiligi : Imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Kagame i Buruseli
Muri aka kanya , abantu benshi bari mu myigaragambyo yo kwamagana Paul Kagame watumiwe mu nama ihuza abakuru b'ibihugu by'Afurika n'u Burayi, abo bantu bateraniye imbere y'inzu inteko ishingamategeko y'u Burayi iteraniramo ari naho iyo nama iri kubera.
Abantu bose bari gutera hejuru mu ndimi zinyuranye bagira bati,: "Turamagana umwicanyi ruharwa Paul Kagame, kagame umujenosideri,ni mufunge Kagame..." Umubare munini w'abari mu myigaragambyo ni urubyiruko uretse ko n'abantu bakuze batatanze, abayobozi b'amashyaka akorera hanze nabo bitabiriye iyo myigaragambyo kimwe n'abayobozi b'amashyirahamwe anyuranye !
Nyuma y'isaha imwe imyigaragambyo itangiye dore uko byari byifashe abakongomani bamaze kuyisukamo bamagana kabila:

Aya makuru aratangwa na jambonews