Rwanda: Turatabariza abaturage bakomeje gufungirwa ubusa, kwicishwa inzara no kwamburwa ibyabo !

Publié le par veritas

026 ifungwaMu Rwanda nta munsi w'ubusa ushira utumvise mu murenge , mu kagari cyangwa se mu karere aka naka hari abantu batambikanye ( bajyanye ) gufunga bazizwa ko barezwe kugira uruhare muri jenoside cyangwa se kugira ingengabitekerezo ya jenoside, sibyo gusa , abaturage mu gihugu cyose barashonje kandi ibyo bikaba byarakorewe ubwende na leta ya Kagame mu nyungu zo gusaba abaturage guhinga igihingwa kimwe kugirango agatsiko k'abasajya kabone amafaranga no kugira ngo abaturage batabona indyo yuzuye bakaba bagira imbaraga zo kurwanya ubutegetsi bw'agahotoro.

 

Ifungwa rya hato na hato:


Hano mu gihugu imbere tumerewe nabi , abantu bahoza umutima mu kwaha kubera ubwoba bwo gufungwa urengana kandi ukagerekwaho icyaha cya jenoside kuburyo bw'amaherere! Baca umugani ngo " akabi kamenyerwa nk'akeza " ariko mu Rwanda uwo mu gani ntawe ukiwuvuga kuko kumenyera ihohoterwa rya hato na hato ryo gufungwa urengana ntabwo abaturage bari barimenyera ahubwo rikomeje kubahahamura !

 

Ubu noneho Gacaca zahinduye isura , batangiye bavuga ko Gacaca zigiye guhagarara , ariko usanga iyo mvugo ari uburyo bwo kujijisha amahanga kugira ngo akomeze gutera inkunga aba bicanyi bari kubutegetsi no gushuka abanyarwanda babahunze (baba mu mahanga) ngo barebe ko bagaruka bakabivuna ! Ikigaragaza ko Gacaca itavuyeho cyangwa se nta nagahunda yo kuyikuraho ni uko kugeza kuri uyu munsi abantu bagihamagarwa ngo nibajye gutanga amakuru muri Gacaca, ukibaza ari makuru bwoko ki bagitanga kandi imanza za Gacaca zararangiye hafi mu gihugu cyose , ubwo kandi abatumirwa kujya gutanga ayo makuru muri Gacaca usanga ari uko baba baketsweho kugira umutungo bashaka kwamburwa cyangwa baketseho kugira ibitekerezo byatuma abaturage batekereza ku karengane kabo.

 

Iturufu igezweho muri iki gihe akaba ari uko bagenda bavuga hose ko Gacaca zigiye kuvaho , ariko izo nkiko zikaba zikomeje gufunga buri wese ubeshyerwa ko yagize uruhare muri jenoside noneho ikibabaje kurushaho ni uko badakora n'iryo kinamico ryo kuburanisha uwo ubeshyerwa, ahubwo bahita bamufunga bakabwira abantu ko ngo azaburanishwa n'izindi nkiko zizasimbura Gacaca zizashyirwaho mu gihe kitazwi! Mu gihe amategeko y'ubutabera avuga ko ntawe uhanwa itegeko ritarajyaho mu Rwanda ho baragufunga (guhana) bakazashyiraho itegeko nyuma !

 

Ng'uko uko ubutegetsi n'ubutabera bwacu bucuramye ! Urugero twaha abasomyi ni uko hari umugabo w'umwubatsi (entrepreneur) witwa NYABYENDA Emmanuel wahamagajwe n'urukiko rwa Gacaca i Nyamirambo kuwa mbere w'iki cyumweru ngo najye gutanga amakuru kandi ubwo ngo uwo munsi nibwo urwo Rukiko rwa Gacaca rwagombaga gufunga kuko rwari rurangije imanza zose , nibwo Emmanuel yabazaga abacamanza ba Gacaca ati :" Ubu se ba Nyakubahwa bacamanza murabona mukurikije amategeko kuba urukiko ruri bufunge uyu munsi akaba aribwo mumpamagaye ngo nintange amakuru ?" ubwo urwo rukiko rwahise ruterana rumukatira igifungo cy'umwaka ! Ntabwo yongeye gusubiza inzira imujyana murugo yahise ajyanwa muri Gereza !

 

Kwicisha inzara abaturage no kwamburwa utwabo!


abaturage.pngAha ho ni agahomamunwa ! Abaturage bose barashonje kandi batabuze amaboko ! Leta itagira impuhwe yabambuye ibishanga byabo, ibategeka guhinga igihingwa kimwe kandi nacyo ntibabe bashobora gusarura ibyo bahinze ahubwo abo bakegesi bakabategeka kubigurisha amashyirahamwe yabo ku giciro gito cyane nyuma bakazabibagurisha kugiciro cyo hejuru cyane kikubye 2 cyangwa 3!

 

Urugero twabaha n'urwa Gitarama yeraga ibijumba bakagera n'aho abaturage babigaburira inka ! Ubu rero kubona ikijumba i Gitarama ni nk'umuti ; abaturage bategetswe guhinga umuceri n'ibigori mu bishanga byose kandi ibyo bahinze ntibabisarure ngo babijyane iwabo ahubwo bagomba guhita babigurisha amashyirahamwe y'abo bakegesi b'inkotanyi! Umuturage ahabwa amafaranga 120 ku kilo k'ibigori muri ayo mashyirahamwe akajya kugura ifu y'ubugari muri ayo mashyirahamwe ku mafaranga 300 ku kilo! Ubwo se ayo mafaranga arenga kubyo yagurishije kugira ngo abone ikimutunga azayakurahe ?

 

Abaturage barwaye indwara ziterwa n'imirire mibi (bwaki, irungu n'izindi), abantu usanga barabaye abasaza bakiri bato, abana barazingamye kuburyo ako gatsiko kari kubutegetsi kajya gufata amata kaba kasaguje kuyo gakama mu nka zirisha mu mirima kambuye abaturage maze kakajya kwifotozanya n'abo bana bagowe kugira ngo bereke amahanga ngo ko bitaye kumibereho myiza y'abaturage ! Ni ukumirwa gusa ! Hari abaturage bagiye bizirika bagacuruza kugirango biteze imbere , ubwo abakozi b'agatsiko k'abasajya b'inkotanyi kagahita kabagabaho ibitero ngo nibatange imisanzu itubutse y'icyama (FPR), ubundi bakabateza icyo bise Rwanda Revenue ikabambura ibyo bahashye byose ngo nta misoro batanze , kenshi usanga abahuye n'icyo kibazo baragiye bata umutwe bakamera nk'abasazi! Hari inkotanyi yihanurikiriye iravuga ngo abahutu babaretse bagatekana , bakongera bakagira ingufu bashobora kubanyaga ubutegetsi babambuye , ngo bagomba kubicisha inzara no kubambura ibyo bashoboye kubona !

 

Hari abantu bambuwe amazu yabo n'inkotanyi mu 1994, none ubu banze kuyasubiza bene yo , bagahimba bavuga ko ngo basanuye ayo mazu bakoresheje amafaranga menshi , bigasa naho nyir'inzu ayambuwe burundu kuko adashobora kubona amafaranga aba asabwa !Ibyo byo kwamburwa ntaho umuntu abariza ibye bireze muri kino gihugu k'inkotanyi , urugero twatanga ni urwa KANYARUTOKI w'i Gitarama wambuwe inzu ye none ubu igiye gutezwa cyamunara ngo ni uko atatanze umusanzu wa FPR Inkotanyi.

 

Umwanzuro


Biragoye kuvuga amabi y'inkotanyi , abantu barahahamutse , ndetse abenshi basigaye barabaye nk'abarwayi, abaturage usanga bafite ubwoba bwo gufungwa , kwicwa ... ariko nihahandi bikabageraho kandi bacishije make ! Nta mukiza wundi abanyarwanda bagomba kubona wabakiza akaga barimo uretse ubwabo bonyine , niba aba bambari b'ingoma mpotozi biyita abategetsi bakomeje kubatera ubwoba nta muntu numwe uzabakiza; ikigomba gukorwa nta kindi ni ukumenya ko umuntu apfa rimwe , izo nkoramaraso zakomeza gukora abaturage mu jisho bagahagurukira rimwe bakazishushubikanya , erega n'abaturage bahagurutse bose bakavuga ko babafunga , ntabwo inkotanyi zabishobora , zafungira he miliyoni 7 ko ahubwo igihugu cyose bagihinduye gereza ? 

Nta mahanga azadutabara , ahubwo tugomba gutinyuka tukarebana n'abicanyi mu maso. Imana iduhe ubutwari bwo guhangana n'agatsiko!


 

Manirarora Aimé

Umusomyi wa Veritas i Kigali.

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article