Rwanda: Si Colonel Jules Mutebutsi gusa wahawe utuzi , n'umuhanzi Mako Nikoshwa ni uko !
Ntabwo bikiri inkuru mbarirano ikigaragara mu Rwanda ni uko abambari ba FPR bagiye kumarira ku icumu abanyarwanda n’abanyamahanga babafashije kwigarurira igihugu ! Colonel Jules Mutebutsi w’umunyamurenge baramwirengeje, Mako Nikoshwa wiyita umuhanzi w’umugande n’umunyarwanda amerewe nabi,ubu kandi FPR ikomeje gushimuta abanyarwanda ikaba igeze no mubahutu bageze mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko byagendekeye Nyirakidederi Espèrance !
Ubwicanyi bwa Kagame – FPR bushingiye kuri politiki no kubukungu bwifashe nabi muri iyi minsi mu Rwanda , Colonel Jules Mutebutsi yagaragaje ubugande ubwo yangaga gushora abasore b’impunzi z’abakongomani b’abanyamurenge mu rugamba rwo kugaba igitero muri Kivu y’amajyepfo (i Bukavu) mu gihe M23/RDF yari imerewe nabi muri Kivu y’amajyaruguru.
Mutebutsi yakomeje kwerekana ubupinga bwe mu minsi yashize ubwo inzego zishinzwe iperereza zamusabaga kujya gukora ubwicanyi mu mpunzi z’abanyamurenge mu Burundi kugira ngo icyo gikorwa kitirirwe imbonerakure za CNDD –FDD dore ko Kagame yari amaze gutanga ruswa itubutse y’amafaranga menshi kugira ngo hoherezwe ubutumwa bukaze muri ONU ko Ubutegetsi bw’u Burundi bugiye kumara abatutsi !
Kuba Colonel Jules Mutebutsi yaranze gushyira mu bikorwa ibyo yasabwaga na Paul Kagame kandi akamenerwa ibanga ryo kwica abatutsi b’abanyamurenge i Burundi byatumye bamuha uburozi bita “utuzi twa Munyuza” ubwo aba arapfuye ariko mu Rwanda bari kuvuga ko yahitanywe n'umutima we wahagaze gusa! Iyo niyo nyiturano FPR iha abo yasangiye nabo amabanga y’ubugome !
Muri iyi minsi kandi igikorwa cyo gushimuta abaturage kirakomeje mu Rwanda, abavugwa ko bashimuswe mu binyamakuru ni abatutsi n’aho abahutu ntibavugwa ! Mu Rwanda nta muhutu ukigira agafaranga mu giturage, bose babagize abatindi, abarimu bahembwa intica ntikize, abarimu n’abakozi bageze mu zabukuru bagomba kubona imperekeza leta yarazibimye , abashatse gutera hejuru bazisaba bari guhita banyerezwa ngo bafatanyije na FDLR !
Ifaranga rizarikora, uyu ni umuhanzi Mako Nikoshwa nawe ugiye kwitambika
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka umukecuru witwa Nyirakidederi Espérance,wari utuye ku Byangabo mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze intara ya majyaruguru akaba yarashakanye na nyakwigendera Manasse Bayagambe babyaranye abana 8. Madame Nyirakidederi yari umwarimukazi ku kigo cya Busogo ya 1, akaba yaragiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Madame Espèrence mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2014 yafashwe na polisi kugeza ubu akaba yaraburiwe irengero. Ubuyobozi bw'umurenge ndetse n'akarere buzi icyo kibazo ariko ntacyo bakora kugira ngo bubwire umuryango we aho bamujyanye kugira ngo nibura asurwe,uwo mubyeyi akaba ashinjwa icyaha cyo kuvugana n’abanyarwanda bari hanze y’igihugu ariko mubyukuri impamvu nyayo ni uko uwo mubyeyi yari yifashije akaba ari uburyo bwo gukenesha burundu umuryango we no kwanga kumuha imperekeza ze !
Umuhanzi mako Nikoshwa we arazira ubukene bwa ORINFOR !
Ikigo Rwanda Broadcasting Agency, RBA mu magambo ahinnye aricyo kitwaga ORINFOR gifite umwenda w’ubukode urenga miliyoni y’amadorali, ni ukuvuga hafi miliyari y’Amanyarwanda ikodesha aho ikorera, nyuma y’uko haguzwe n’umushoramari ariko iki kigo cy’itangazamakuru ntigihite kimukira aho cyahawe gukorera.Aho icyo kigo gikorera haguzwe miliyoni 900 kubera ubukode kigomba kwishyura miliyari irenga!
Kubera ubwo bukene, ORINFOR ishaka gukoresha ibihangano by’abahanzi kubuntu ariko umuhanzi Mako Nikoshwa uvuga ko ari umunyarwanda akaba n’umugande yanze ko ibihangano bye bishya bikoreshwa na ORINFOR ntacyo ahawe. Kubera imyumvire ye yo kubangamira FPR ubu nawe yahawe utuzi twa Munyuza iminsi ye ikaba ibarirwa ku ntoki!
Umuhanzi Mako Nikoshwa arwariye bikomeye mu bitaro bya Kigali bizwi ku izina rya CHK aho arembejwe bikomeye n’indwara y’igituntu, akaba asaba abahanzi bagenzi be kumusura ndetse anasaba abafana be n’abanyarwanda muri rusange kumusengera ndetse nabo bakaba bamusura aho arwariye.
Muri make ngiyo imikorere ya FPR inkotanyi ,abanyarwanda bose bazashira kubera uburozi agafuni, isasu cyangwa se kunyerezwa byose bikozwe nabitwa ko ngo babohoje igihugu! Imana itabare u Rwanda.
Niba umukunze mujyane : Mako Nikoshwa
Ubwanditsi