Irani n'Amerika: Amagambo ya Mojtaba Khamenei na Donald Trump araganisha ku ntambara karundura hagati y'ibihugu byombi.
Agahenge ko guhagarika imirwano hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kari mu marembera akomeye kurusha ibindi bihe byose kuva katangira kubahirizwa. Amagambo yavuzwe n'Umuyobozi w'Ikirenga mushya wa Irani, Mojtaba Khamenei, hamwe n'aya Perezida w'Amerika Donald Trump, agizwe n'imvugo igaragaza ubushyamirane bukomeye buganisha ku ntambara ikomeye kurusha iriho muri iki gihe.
/image%2F1046414%2F20260711%2Fob_fd209f_trump-et-khamenei.jpg)
Mu butumwa bwanditswe bwatangajwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 11 Nyakanga, Mojtaba Khamenei yasezeranyije ko Repubulika ya Kisilamu ko itazigera ireka urupfu rwa se gutyo gusa rudahorewe, Ali Khamenei akaba yarishwe n'ibitero byagabwe na Amerika na Isiraheli ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka. Umuhungu we wamusimbuye ku butegetsi Mujtaba Khamenei yagize ati:
«Uku kwihorera ni intego nyamukuru y'igihugu cyacu kandi igomba kujya mu bikorwa nta kabuza.» Umuyobozi mushya w'Ikirenga wa Irani yakomeje avuga ko azahorera «amaraso atagira inenge» ya se ndetse n'ay'abayobozi bose bapfiriye igihugu» baguye mu ntambara ebyiri zahanganishije Repubulika ya Kisilamu na Isiraheli ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo ari mu mvugo ifite ubukana bukomeye, yagize ati: «Aba bagizi ba nabi, amazina yabo ari ku rutonde, bazajyana mu mva icyifuzo cyabo cyo gupfa mu mahoro kitigeze gisohora.»
Aya magambo ntabwo yari agamije kugezwa gusa ku bayobozi ba Amerika na Isiraheli; ahubwo yanari agamije guha icyizere inzego zose z'ubutegetsi bwa Irani azigaragariza ko kuba yarasimbuye se ku buyobozi bitazahindura umurongo w'ubutegetsi ukakaye igihugu cyari gisanzwe gikurikiza.
Donald Trump yakoresheje imvugo irimo ubukana bukomeye.
I Washington, Donald Trump na we yakoresheje imvugo irimo amagambo akakaye. Nk'uko amakuru yashyizwe ahagaragara n'ibinyamakuru byo muri Amerika abivuga, Perezida w’Amerika yavuze ko Irani ishaka «kumwica», aya magambo akaba akomeje kurushaho kongera umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi.
Ubuyobozi bwa Amerika kandi bwahaye Irani nyirantarengwa (ultimatum) yo kuyisaba gutangaza ku mugaragaro ko itazongera kugaba ibitero ku mato anyura mu nyanja ya Hormuz. Amerika kandi ikaba yasubijeho ibihano by'ubukungu byari byarafatiwe peteroli ya Irani, ibyo bihano bikaba byari byarahagaritswe nyuma y'amasezerano yo ku wa 17 Kamena.
Ku ruhande rwa Washington, ibyo byemezo bikaba bigamije kubuza Irani gukoresha umuhora wa Hormuz nk'intwaro yo gushyira igitutu ku bukungu bw'isi.
Téhéran ishinja Amerika kurenga ku masezerano y'agahenge.
Mu gusubiza kuri ibi byatangajwe, abayobozi ba Irani bavuga ko ari Amerika ubwayo iri kurenga ku masezerano y'agahenge. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Irani, Abbas Araghtchi, yagize ati: «Kugeza ubu, Irani yubahirije ibyo yemeye.» Yongeraho ati: «Nta kubahana gushobora kubaho, iyo uko kubahana kutari ku mpande zombi».
Aya magambo agaragaza uko Teheran ibona imiterere y'ikibazo: Irani ivuga ko yubahirije ibyo yiyemeje, mu gihe Amerika, yongeye gushyiraho ibihano kandi igasaba ibindi bintu bishya bitari mubyaganiriweho, bityo Amerika ikaba itarubahirije amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena.
Umwuka w'ubushyamirane ukomeje kwiyongera.
/image%2F1046414%2F20260711%2Fob_8c9050_hormuz-tollbooth-02-fishman.jpg)
Amagambo ya Mojtaba Khamenei na Donald Trump afite intego za politiki zitandukanye, ariko zigamije ikintu kimwe cyo kugabanya amahirwe yo gusubira ku meza y'ibiganiro ahubwo hagashyirwa imbere intambara.
Iyo Umuyobozi w'Ikirenga wa Irani avuga ko ukwihorera «bidashoboka ko kutabaho», aba ashyize igitutu ku baturage be no ku nzego z'umutekano kugirango uko kwihorera kubeho. Kutagira icyo igihugu gikora nyuma y'ayo magambo bishobora gufatwa nk'ikimenyetso cy'intege nke.
Ku ruhande rwa Donald Trump nawe, kuvuga ko Irani ishaka «kumwica» no kongera ibihano by'ubukungu kuri icyo gihugu na byo bishyira ubutegetsi bwe mu mwanya wo gushyira ibisubizo bya gisilikare imbere kurusha izindi nzira!
Ibi byose byongera ibyago byo kongera ingaruka mbi ku bantu. Uko abayobozi barushaho gufata ibyemezo bikakaye ku mugaragaro, ni ko bigenda birushaho kugorana kubona ibisubizo bivuye mu biganiro bitagaragaye ko ari ugutsindwa!
Inyanja ya Hormuz ni yo ishobora kuba intandaro y'intambara ikomeye.
Ikintu gihangayikishije kurusha ibindi muri iyi ntambara ni umutekano w'umuhora wa Hormuz. Igitero cyagabwa ku bwato butwara peteroli cyangwa ku bwato bwa gisirikare gishobora gutuma Amerika ihita isubiza kuri cyo, bityo intambara ikongera kubura mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku masoko mpuzamahanga y'ubucuruzi, ikibazo gikomeye si amagambo yavuzwe gusa, ahubwo ni uko ashobora gukurikirwa n'ibikorwa bya gisirikare birimo intambara ikomeye kurushaho.
Kugeza ubu, impande zombi zisa n'izishaka kugaragaza ubushake bwo kudacika intege zo ku rwana aho gushaka ibiganiro. Ariko amateka y'umubano uri hagati ya Washington na Teheran agaragaza ko intambara nyinshi zitangira atari kubera icyemezo kimwe gusa, ahubwo zituruka ku ruhererekane rw'amagambo akakaye, kwihorera no kutumvikana, bikarangira ubushyamirane bubyaye intambara idashobora kwirindwa.
Veritasinfo.