Intambara yo muri Golfe yongeye gukaza umurego: Irani yafunze inzira ya Hormuz kandi yemeza ko yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika.

Publié le par Veritas

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu, intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani yongeye gufata indi ntera. Nyuma y’uko Amerika igabye ibitero bishya ku bikorwa by’ingenzi muri Irani ikanakaza ingamba zo gufunga ibyambu by’icyo gihugu, Tehran yasubije ibyo bitero mu gushyiraho ingamba za gisirikare na politiki zishobora guhindura cyane umutekano w’akarere ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri peteroli.

Ikigo gikomeye cy'ingabo z'Amerika cya «Al-Azraqi» kiri muri Yorodaniya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani yongeye gukara kurushaho. Ibikorwa bya gisirikare byakomereje mu karere ka Golfe, mu gihe ubuyobozi bwa Irani bwatangaje ingamba nshya zishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku rwego rw’isi.

Nk’uko byatangajwe na televiziyo ya Leta ya Irani, ayo makuru akaba yasubiwemo na Le Monde na AFP, Amerika ivuga ko kuri uyu wa kabiri yagabye ibitero bishya ku ntego zitandukanye ziri ku butaka bwa Irani. Uretse ibyo, Washington yanakajije ingamba zo gufunga ibyambu bimwe na bimwe bya Irani, ibyo bikaba byongereye igitutu cya gisirikare n’ubukungu kuri Repubulika ya Kisilamu ya Irani.

Mu gusubiza ibyo bitero, Ingabo z’Intarumikwa ziyemeje kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu (Islamic Revolutionary Guard Corps – IRGC) zatangaje ko ibikorwa byazo byo kwihimura bizakomeza igihe cyose Amerika izakomeza ibikorwa byayo by’ubushotoranyi. Mu itangazo ryasohotse mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, izi ngabo zavuze ko Inyanja ya Hormuz (Détroit d’Ormuz) izakomeza gufungwa kugeza igihe Amerika izahagarikira ibyo Irani yise « ibikorwa by’ubushotoranyi. »

Iri tangazo rifatwa nk’indi ntambwe nshya mu gukaza iyi ntambara. Inzira ya Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi zinyuramo peteroli na gaz nyinshi bicuruzwa ku isi. Gufungwa kwayo bishobora guhungabanya isoko mpuzamahanga ry’ingufu no guteza ihungabana rikomeye ku bukungu bw’ibihugu byinshi.

Ingabo za IRGC zongeyeho ko zishobora no gufunga indi miyoboro n’inzira zifasha mu kohereza peteroli na gaz ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane hakibandwa mu gufunga inzira izifitiye inyungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu biyishyigikiye.

Mu itangazo ry’izo ngabo, ziragira ziti: « Umwanzi agomba no kwitegura ko hazafungwa n’izindi nzira zoherezwamo peteroli na gaz zikorera inyungu za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo. » Zanakomeje zivuga ko « kohereza hanze ibikomoka kuri peteroli na gaz biri mu karere bigomba kuzana inyungu kandi bikagera ku bantu bose, byaba bitabaye ibyo, abantu bose bakabihomberamo ntihagire n’umwe bigeraho. » Aya magambo agaragaza ko Irani ishaka gukoresha inzira y’inyanja ya Hormuz nk’intwaro ya politiki muri iyi ntambara maze igapfukamisha isi yose!

Irani yemeye ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika.

Nyuma y’amasaha make ayo matangazo atangajwe, ubuyobozi bwa Irani bwemeje ku mugaragaro ko bwagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri hanze y’ubutaka bwa Irani.

Nk’uko byatangajwe na televiziyo ya Leta, drones z’igisirikare cya Irani zagabye ibitero ku kigo cya gisirikare cya Al-Azraqi, muri Yorodaniya. Nk’uko Irani ibivuga, izo drones zibasiye hangari (ububiko) zikoreshwa n’ingabo za Amerika ndetse n’inyubako ibikwamo indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-18.

Muri icyo gihe kandi, Ingabo z’Intarumikwa za IRGC zatangaje ko zagabye igitero ku kigo cya Mina Abdullah, muri Koweti, zivuga ko icyo kigo kibitse ibikoresho n’imfashanyo za gisirikare zikoreshwa n’ingabo za Amerika mu bikorwa byazo byo mu karere kose.

Ibi birego bya Irani byerekana ko imirwano iri kugenda yaguka ikarenga imbibi zayo, ndetse bikerekana ubushake bwa Tehran bwo gusubiza ibitero bya Amerika yibasira ibirindiro byayo biri mu bihugu bifatanyije na Washington mu kuyibasira biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Impungenge z’uko intamba iri kwaguka.

Ibitero byabaye muri iri joro byongereye impungenge ko iyi ntambara ishobora gukwira mu karere kose. Gukomeza gufunga inzira ya Hormuz bishobora guhungabanya ubucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli na gaz (GNL), mu gihe ibitero Irani ivuga ko yagabye muri Yorodaniya no muri Koweti bishobora gutuma n’ibindi bihugu byo mu karere byinjira muri iyi ntambara.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bwa Amerika ntacyo buratangaza ku mugaragaro kuri ibi bitero ngo buvuge ibintu byangijwe n’ibyo bitero cyangwa niba byahitanye abantu. Icyakora, ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje mu karere ka Golfe, mu gihe amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda bihinduka, afite impungenge ko iyi ntambara ishobora kurushaho gukaza umurego.

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article