Rwanda-RDC: Colonel Kasongo wa FDLR-SOKI yishwe na Kagame ngo atamena amabanga y'imikorere ye!
Amakuru «veritasinfo» ikesha ikinyamakuru « afroamerica » aremeza ko Colonel Kasongo wivumbuye kuri FDLR akajya gukorera Paul Kagame mu mutwe yashinze muri Congo witwa FDLR-SOKI yarashwe n’umurwanyi wamurindaga ahita yitaba Imana, Uwo murwanyi wamurindaga akaza kumurasa akaba yari umusilikare w’intasi w’ingabo za Paul Kagame RDF woherejwe kujya kumwica !
Colonel Kasongo yafashe ubuyobozi bwa FDLR-SOKI nyuma yaho uwayoboraga uwo mutwe wa SOKI witwaga Musuhuke yiciwe (kanda aha usome iyo nkuru y’iyicwa rya Musuhuke) n’abasilikare b’umutwe udasanzwe w’ingabo za Paul Kagame muri Nyakanga 2013 ubwo yajyaga kwifatanya n’abarwanyi ba M23/RDF. Umutwe wa FDLR–SOKI ugizwe n’abarwanyi bari hagati ya 200 na 300 ukaba ukorera hafi y’ikiyaga cya Edouard mu mujyaruguru ya Rutshuru ; Nyuma y’urupfu rwa Colonel Sangano umubare w’abarwanyi basigaye muri uwo mutwe ntabwo uzwi kuko abenshi muri abo barwanyi bawugize bawutorotse bakawuvamo.
Abakurikiranira hafi imitwe yitwaje intwaro muri Kivu bemeza ko umutwe wa FDLR SOKI wagiye wishora mu bikorwa by’urugomo n’ubusahuzi mu baturage babakongomani ibyo bikorwa bya SOKI bikitirirwa FDLR ; ikindi abashakashatsi bavuga ni uko FDLR- SOKI nta gahunda ya politiki ifite, ahubwo akaba ari umutwe witwara nk’amabandi ! FDLR-SOKI ikaba yaragiye ikorana kenshi n’indi mitwe ya Maï-Maï iri mu karere yashinzwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kugirango ishobore kumurwanyiriza FDLR, kwica impunzi z’abanyarwanda muri Congo no gusahura umutungo wa Congo, leta ya Paul Kagame yanyuzaga intwaro mu mutwe wa M23/RDF kugira ngo zishobore kugera muri iriya mitwe yindi yashinzwe n’iyo leta muri Congo, niyo mpamvu itsindwa rya M23/RDF ryashegeshe cyane imitwe yindi yayigenderagaho !
Iyicwa rya Colonel Kasongo rije mu gihe kitarengeje umwaka Musuhuke wari warigize Général w’uwo mutwe nawe yishwe bikaba birushijeho guca intege no kongera akajagari mubarwanyi ba FDLR-SOKI ndetse bigashobora no guhungabanya umutekano w’abaturage bari mu karerere kuko abo barwanyi bagiye gutatana bitwaje intwaro bikaba bizatuma ibikorwa by’ubusambo n’ubugizi bwa nabi byiyongera mu baturage !
Mu kwezi kwa Nyakanga 2013 Soki Sangano Musuhuke nabamurinda 9 bishwe n’ingabo z’umutwe udasanzwe wa RDF babateze igico mu nzira mu gihe babatumagaho ngo baze mu nama yo kumvikana uburyo bakorana na M23, amakuru aturuka mu baturage FDLR-SOKI ikoreramo bemeza ko uwishe Colonel Kasongo ari umwe mu basilikare b’umutwe udasanzwe w’ingabo za Kagame RDF basigaye muri Congo mu rwego rwo guhiga abayobozi ba FDLR no kwica abayobozi b’imitwe bashinze muri icyo gihugu bari kwishyira mu maboko y’ingabo za Congo FARDC kugira ngo batazakomeza kujya bamena amabanga y’uburyo Kagame Paul ahungabanya umutekano wa Congo, ibyo babitewe cyane n’uko uwari umuyobozi w’umutwe wa Cheka nawe yishyize mu maboko y’ingabo za Congo. Uko kwitanga kw’abo barwanyi akaba ari ikibazo gikomereye Kagame cyane kuko bari kumena amabanga y’imikorere ye muri Congo akagera no muri ONU !
Ubwanditsi !