Rwanda: Radiyo Impala ntabwo yigeze iba iya RNC-FDU-AMAHORO

Publié le par veritas

[Ndlr: Nkuko byumvikanye kuri BBC mu kinyarwanda, Radiyo Impala ntiyigeze ishimutwa nk'uko Aloys Manzi uyobora umuryango waguze iyo radiyo yabisobanuye , yavuze ko umuntu ashimuta ikintu kuko nyiracyo aba agifite, ati none rero ntabwo radiyo Impala yigeze iba iya RNC-FDU n'AMAHORO! Nyamara ayo mashyaka akaba yari yatanze itangazo rivuga ko Radiyo Impala yabo yashimuswe, ndetse mubatungwa agatoki bayishimuse bakavugamo na Manzi Aloys uyobora umuryango wayiguze ndetse ubwe agasinyana amasezerano na Nyakwigendera Karegeya wagombaga kuyicunga! Dr Paulin Murayi nawe yatanze itangaza risobanura neza ikibazo cya radio Impala ndetse ashyiramo n'ibisobanuro birushaho kugaragaza ko hari n'ikibazo cy'amafaranga yarigishijwe y'iyo radiyo, nimwisomere:]

Dr MurayiNyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impuzamashyaka RNC, FDU-Inkingi na AMAHORO ryiswe:“RWANDA: RADIO IMPALA YARASHIMUSWE” ndetse n’amagambo yatangajwe na Bwana Sixbert Musangamfura kuri Radio BBC Gahuza-Miryango, aho abayobozi batatu b’ishyaka RDU bashinjwa gushimuta Radio IMPALA, bibaye ngombwa ko dutanga ibisobanuro ku bijyanye n’iyi Radio kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

Mbere na mbere abantu bagomba gusobanukirwa ko iyi Radio itigeze iba umutungo w’Impuzamashyaka  RNC-FDU-AMAHORO cyangwa wa Association Radio IMPALA asbl yashinzwe nyuma y’itangizwa ry’iyo Radio kugira ngo iyo Association ishobore gufata imikoreshereze ya Radio ariko ntabwo byashobotse.

Twavuga kandi ko umutungo wahereweho mu gushinga Radio kugeza ubu wavuye mu mpano yatanzwe n’umugiraneza utarashatse ko umwirondoro we ujya ahagaragara ntabwo rero Radio yavuye mu misanzu y’abarwanashyaka b’impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO nk’uko bivugwa hirya no hino. Turasaba abayobozi b’impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO ko basobanurira abayoboke babo uburyo bakoresheje imisanzu yabo yitiriwe gushinga Radio aho kwibasira abayobozi ba RDU babita abajura.

Twabamenyesha kandi ko inkunga yatanzwe n’uwo mugiraneza ntabwo yari igenewe Impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO ahubwo yari igenewe guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo biciye mu itangazamakuru mu Rwanda cyane cyane kugirango opposition nyarwanda ishobore kugira itangazamakuru riyivugira.

Twamaganiye kure inyerezwa ry’igice kimwe cy’inkunga yatanzwe n’uwo mugiraneza, ibyo bikaba byaratumye Radio IMPALA idakora neza, cyane cyane mu kubura abanyamakuru kuko abenshi bangaga gukora nk’abakorerabushake badahembwa.

Haragaragara kandi ukudashima n’ukwirengagiza ibyakozwe na Bwana KARURANGA Saleh kw’abayobozi b’Impuzamashyaka RNC-FDU-AMAHORO,kuko Bwana KARURANGA ari we wenyine wemeye gukora kuri Radio IMPALA nk’umukorerabushake adahembwa kuva yatangira kugeza uyu munsi hagamijwe gutanga urubuga ku bitekerezo bitandukanye ku banyarwanda.

Turamenyesha abanyarwanda ko n’ubwo inkunga yatanzwe n’umugiraneza yanyerejwe, twiyemeje gusigasira iki gikorwa cyagezweho kigamije gufasha abanyarwanda gutanga ibitekerezo byabo mu bwisanzure mu Rwanda. Tuboneyeho guhamagarira abanyarwanda bose, cyane cyane abo muri opposition badahabwa urubuga rwo gutanga  ibitekerezo byabo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, batera inkunga iyi Radio ndetse bakaboneraho gukoresha ubwo buryo babonye bwo gutanga ibitekerezo byabo bitandukanye mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Ku bwa RDU.

Dr MURAYI Paulin

Perezida

Kanda aha wumve uko radiyo BBC isobanura iki kibazo cya radiyo Impala

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Niba wemera se ko Manzi ayobora association kandi ikaba ariyo yaguze iyo radiyo ibindi bisobanuro ushaka ni ibihe?

Répondre
K

Karuhije ati Manzi yaguze Radio Impala ? Mamase yaba yarayiguze angahe ? Uwari nyirayo wayimugurishije ninde ? Iyo facture azayerekane rubanda rumenye uwo yayiranguye nawe. Yego turabizi nubundi
afite association ahahisha mu Bwongereza, kuburyo ariyo acishaho imfashanyo yakira nyina washinze ONG mu Mutara, alio ukuntu Manzi akurikiranwe ninkiko zo mu Bwongereza kubera ubwambuzi, yewe,
nuwammwaka 500 euros ntiyazibona nkanswe Radio Impala ! Ese ubundi Nyina yaba afite ONG ya nyirarureshwa, Manzi akayizanamo amafranga yasabirije ku bazungu, FPR ikabyemera gutya gusa ? Uwo
akorera arazwi ni Kagame, kandi mubyukuri niwe uyibohoje, si Manzi !

Répondre
K

Mbarubukeye we , wari ukwiye gushimira cyane Dr Murayi kuko ukuri yagaragaje kwerekana abashimusi abo aribo! Koko se hari ibisobanuro bindi mukeneye bisumbije ibyo Manzi yatanze kuri BBC ku
kibazo cya radio Impala?  Manzi uyobora umuryango waguze iyo radiyo avuga ko ariwe uyicunga kuko uwo bagiranye amasezerano ko ayicunga ariwe Kagereye Kagame Paul yamushyizemo akagozi! Iyo
RNC-FDU n'AMAHORO byita abantu b'abagabo ibisambo bumva iryo sebanya ryabagezahe koko? Umuntu akaguha nyuma ugasubira inyuma ukamwita IGISAMBO !!

Répondre
M

Yewe Murayi weeeee !!!!! Ubuse noneho ugiye kuvuga ko nibikoresho byinshi byaguriwe abataramakuru hirya no hino bitaguzwe nayo mashyaka wikoma, ngo nuko ejo bundi wivanye muri RNC watsinzwe
amatora, ukagira 16, Kanyombya akagira 38 ! Ibyo bikoresho byaguzwe mu mafranga yatanzwe na rubanda rwashyigikiye icyo gikorwa, nabyo ni iyo association ya Manzi uvuze yabiguze ?  Haruwavuze
ngo uteye agahinda ! Si agahinda gusa, sinabona uko mbyita ! Kwiba igikorwa mutashoyemo ifaranga na rimwe ? Ubuse wahakana ko nta mafranga yagiye ava mumashyaka agize Plateforme akohererezwa
Manzi kugira ngo Radio Impala ikore ! Sugira usagambe muri MUVOMA ! Uretse ko nayo uyisebya !

Répondre