Rwanda -Politike : Nibyo se koko ? Ngo NKIKO NSENGIMANA wa FDU ngo yaba ari kwenyegeza amacakubiri mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame !
Bavandimwe. Nkiko ari kumunga FDU abizi kandi abishaka kubera impamvu zidasobanutse. Iyi nkuru rero niyemeje kuyibagezaho kubera ko ntakwemera ko Nkiko na mwenenyina baburizamo imyigaragambyo ya le 6 avril.
Muti ubikuye he ?
Ejo kuwa kabiri twari muri seet-in i Bruseri, umugabo witwa Musonera umuyobozi wa RNC ( ex instructeur dans l’armée RPF) mu Bwongereza atangira gukritika imyigaragambyo y’i Paris avuga ko itagomba kuba ngo irakomeretsa abakorewe jenoside, ngo niyi nterahamwe, n’andi magambo menshi arimo agasuzuguro no kwirata bikabije.
Abantu bararakaye, umwe muri bashiki bacu wari uhari madamu Madeleine Bicamumpaka ahita amusubiza amusaba ko batakomeza gucamo impunzi ibice no gusabota manif bavugako bamwe bababaye ko abandi bagomba guceceka, yongeraho ko ntawe uzabyemera. Musonera yahise acisha make ariko ubona ko atanyuzwe.
Kugeza ubu uretse ibyo abantu bahwihwisa kandi bifite ishingiro , ntabwo RNC iravuga impamvu irwanya le 6 avril. Bamwe bavuga ko mu rubanza rwindege tudahuje inyungu nabo muli RNC, kubera ko bamwe muli bo bafite manda zibakulikirana. Gupfukirana ukuri kwihanurwa ry’indege byabafasha. Mwibuke n’ibya mandat zo muri Espagne mperutse kubabwira kandi kugeza ubu ari Ndereyehe ari Ndayisaba Elizé ntibigeze banyomoza.
Ngarutse ku myigaragambyo yo muli France, Nkiko ari mubantu bambere bamenyeshejwe ko bategura iriya myigarambyo. Natwe yarabitubwiye kandi atugisha n’inama, uretse ko abenshi bamugiriye inama yo kuyishyigikira. Ibyaribyo byose, twe hano iburuseri tuzayijamo.
Nkiko atangiye kwigira indakoreka. Nawe se arihanukira akavuga ngo yarwanyije i Kinani kuva kera, ngo ikintu cyose kireba ikinani niyo cyaba gifite akamaro, ngo nacyo azakirwanya? Niyo mpamvu murumunawe Misago mw’ibarwa yabo mubona hasi avuga ngo Rukokoma yabaye Rutemayeze, kubera ko yemeye gushyigikira imyigaragambyo kandi yararwanyije ikinani. Koko pee umuntu azagira amatiku agere naho kurwanya n’abapfuye?
Uyu muntu ushaka kuzana amatiku ya MDR mu mpunzi, umuntu ufite izangano zirenze kamere, koko murabona ishyaka FDU aribyo dukeneye. Mbese ko igihe kigeze ko twese dushyirahamwe umuntu azagira ingwate ishyaka tumwemerere? Njyewe Nkiko maze kumumenya, ntanarimwe ashobora kuvuga kumugaragaro, ibyo atekereza abitubwira mu rwihisho ariko hanze akavuga ibindi, azi gucengera nogukwiza umwuka mubi gusa. Amaze kutwandikira avuga ko azasohora ibarwa yandikira juji Trevidic, kandi ibarwa yaragiye atatubwiye.
Ngaho nimwisomere hano hasi ibyo yanditse atwoshya kutajya mu myigaragambyo kubera urwango afitiye Nyakwigendera Habyarimana n’umuryango we, n'ibyo murumuna we witwa Déogratias MISAGO uhagarariye FDU I Pari yamusubije twese arabitumenyesha kuli groupe CPL. Uriya Misago wiha kuzana presida Kayibanda mu nzangano bafitiye Rukokoma, amuzi he ? Kurwanya Ndahayo ko twabigezeho, aba bandi Nkiko arabashakahO iki?
Ndasaba abari muri FDU kwamagana aya matiku hakiri kare. Kuko kubiceceka bizadusenyera. Ndibutsa ko RNC dukorana mucyubahiro ko atariyo igomba kuduha umurongo dukurikira.
Source : rwandatekaiteka.
Dore ibyo Misago Déogratias yanditse :
De : Déogratias MISAGO <misdeo@hotmail.com>
À : urubuga-cpl@googlegroups.com
Envoyé le : Mardi 13 mars 2012 21h57
Objet : FW: [URUBUGA CPL (#1228)] Imyigaragambyo ya le 6.4 i Paris
Hano i Paris imyigaragambyo nta mwuka wayo twumva nagato. Abantu twari dusanzwe tuyitegura ntacyo bigeze batubwira. Ku bwanjye niyo FDU yavuga ngo izaza ntabwo nayijyamo. Politique ya humuriza nkuyobore yararangiye. Aho Rukokoma yatujyanye turahazi, umutego we ntabwo twahora tuwugwamo. Ndareba kandi nawe agiye kuba Rutema ayeze wa mugani wa sebukwe!!!!!!!
Murare aharyana
Misago Déo
Igisubizo Nkiko yatanze :
From: nkiko.nsengimana@bluewin.ch
Subject: [URUBUGA CPL (#1226)] Imyigaragambyo ya le 6.4 i Paris
Date: Tue, 13 Mar 2012 20:21:43 +0100
To: urubuga-cpl@googlegroups.com
Barwanashyaka,
Ndagira ngo mbabwire ko FDU Inkingi itigeze itumirwa mu myigaragambyo ya le 6.4. Iyo mpamvu yonyine irahagije kugira ngo tutayitabira. Ishyaka cyangwa umuryango, si kimwe n'umuntu ku giti ke, ritumiza imyigaragambyo kubera inyungu ikurikiyemo, ntirijyayo kuberako kuri internet babivuze. Kubireba FDU inkingi, bitarenze ejo, tuzasohora inyandiko isesengura rapport balistique, ni umurimo waka igihe murabizi. Turateganya kandi, hamwe n'andi mashyaka n'imiryango, aho kwigaragambya, turategura ahubwo umunsi w'urwibutso (commémoration) w'ababyeyi n'abavandimwe bacu bapfuye, baba abahutu, baba abatutsi, baba abatwa, itariki muzayimenyeshwa vuba. Uwo munsi w'urwibutso uzabera mu Bubiligi. Tubasabye kuwitabirira muri benshi kugira ngo mudushyigikire, kandi mukabwira inshuti zanyu kuza kwifatanya n'abapfushije bose.
Tubasabye kugeza ubu butumwa ku barwanashyaka muyoboye.
Murakarama.
Nkiko Nsengimana