Rwanda: Paul Kagame akomeje gusuzugura Afurika y'epfo! Nyamwasa yongeye kurusimbuka !
Amayeri yakoreshejwe mu myaka y'1990 niyo FPR ikomeje gukoresha nubu kugira ngo irebe ko yaguma kubutegetsi kuko izi neza ko ibyayo atari byiza muri iki gihe! Mu myaka y'1990 FPR yicaga abanyepolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana ikavuga ko bishwe n'interahamwe,ubwo urwicyekwe rukaba rurabyutse hagati y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi na leta yariho icyo gihe maze Inkotanyi zikaba zibonye icyuho cyo kubarimbura bose ! Muri iyi minsi hasohotse inkuru ivuga ko Kayumba Nyamwasa agiye kwica Sylvestre Mudacumura wa FDLR anyuze kuri Byiringiro Victor nawe uyobora FDLR (kanda aha usome iyo nkuru), gutangaza inkuru nkiyo ni ukuryanisha abari muri FDLR ubwabo noneho bakaryana na RNC kandi abo bombi ari abanzi ba Kagame na FPR! Mu gihe baba baryana Inkotanyi ziba zibyungukiramo, uwavuga ko uwatangaje iriya nkuru (uwayihaye ibinyamakuru) yari azi umugambi wo kwica Nyamwasa umaze kuburiramo ubwa gatatu ntabwo yaba yibeshye cyane ! Iyo Nyamwasa apfa byari kwitirirwa FDLR aho kuba Kagame, Mudacumura akarasana na Byiringiro,umwe avuga ko undi ariwe wamwishe ko kandi ko uratanga undi nawe amwica...ahasigaye Kagame akareba uko abanzi be bamarana , ngiyo imirwanire ya FPR! Amayeri y'imirwanire nk'iyi ashushanya umugani wa Bakame yariye umwenda w'intare n'ingona, maze ikizeza ibyo bikoko byombi ko igiye kubyishyura umwenda wabyo ibiha itungo bigomba gukurura,Bakame ikabyambika ikiziriko mu ijosi ikabishishikariza gukururana kugeza igihe byombi bipfiriye naho Bakame yigaramiye ! Umenya ariko aya mayeri ashobora kutazatanga umusaruro ushimishije kuri FPR muri iki gihe kuko yamenyekanye!
Mu makuru y'incamake kandi yihuta (urgent) veritasinfo ikesha radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI aremeza ko uyu munsi wo kuwa kabiri taliki ya 4/03/2014 jenerali Kayumba Nyamwasa yongeye kurusimbuka mu gihugu cy'Afurika y'epfo. Nkuko iyo radiyo ibyemeza , abantu bitwaje intwaro bigabye mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa bafite umugambi wo kumuhitana! Ku bw'amahirwe bakaba batasanze Nyamwasa ari mu rugo. Amakuru amwe akaba yemeza ko igihugu cy'Afurika y'epfo cyatahuye uwo mugambi hakiri kare kigahungisha Nyamwasa! Kugeza ubu amakuru menshi avuga ko abo mu muryango wa Kayumba ari bazima!
Iyo radiyo ivuga ko amakuru y'impamo y'icyo gitero iyakesha abayobozi b'ishyaka rya RNC bari kumugabane w'Uburayi, ubu Kayumba Nyamwasa acungiwe umutekano ahantu hizewe n'igihugu cy'Afurika y'epfo. Ubu bukaba bubaye ubwa gatatu Kayumba Nyamwasa asimbuka urupfu , Kagame Paul akaba yariyemeje kurimbura abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bose bahungiye mu bihugu by'amahanga nkuko yabivuze mu kwezi kwa Mutarama 2014 yigamba urupfu rwa Karegeya ariko igihugu cy'Afurika y'epfo cyo akaba amaze kukigira agatobero!
Mu mwaka w'2010 Kayumba Nyamwasa yarasiwe muri Afurika y'epfo kubw'amahirwe ararusimbuka, ubwo abamurashe bamukurikiranye aho arwariye ngo bamuhe uburozi ,kubw'amahirwe ntiyaburya, mu ijoro ryo kuwa 31/12/2013 nibwo Nyakwigendera Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y'epfo; maze Kagame Paul yivuga imyato ndetse atangaza ko ari ikibazo cy'igihe ko n'abandi banze kumupfukamira azabohereza iwabo wa twese bidatinze!
Umenya Kayumba Nyamwasa afite igiti cyo kuba asimbutse urupfu izi nshuro zose ariko kandi birereka amahanga yose ko Afurika y'epfo ari igihugu kitizewe na gato kubona kivogerwa bene kariya kageni abantu bakicwa ntihagire umugizi wa nabi ufatwa!
Afurika y'epfo nayo igomba kwisuzuma ikareba aho bipfira naho ubundi iraba urwamenyo y'abasetsi mu ruhando rw'amahanga!
Ubwanditsi.