Rwanda : Pahulo Kagame si umunyarwanda ngo ni UMUNYORO !

Publié le par veritas

KagapInzobere mu mateka y'u Rwanda zitubwira ko habayeho igihe u Rwanda rwatewe n'Abanyoro ngo bari baturutse Uganda.Icyo gihe ngo mu gihugu habayeho ubwicanyi budasanzwe butari bwarigeze bubaho mu banyarwanda kandi ngo buherekejwe n'iterabwoba ry'umurengera bwibasiye abenegihugu bose. Bavuga ko icyo gihe  umwami w'u Rwanda  yatsinzwe intambara akamburwa igihugu cye agahungira i Bunyabungo anyuze mu Kinyaga.

Abanyoro rero bigaruriye Urwanda igihe kitari gito barica karahava, ibyiza byose by'u Rwanda babigira ibyabo abanyarwanda bahinduka ingaruzwamuheto, bagirwa abacakara mu gihugu cyabo.Koko ngo ingoma zisa ntacyo zipfana.Iyo witeregereje imitegekere ya FPR na Kagame nubwo bamwe muribo bafite koko inkomoko yabo mu Rwanda ariko usanga nta mpuhwe na busa bafitiye abanyarwanda uretse kubica, kubateranya, kubakoresha nk'amapunda no kubatindahaza  muri make bitwara nk 'abanyoro.

Kubera inkomanzi ahorana k'umutima n'ubugome yakoreye abanyarwanda Kagame n'umugore we, utagitinya no kuvugira mu ruhame ko atakiri umufasha gusa ahubwo ariwe Muyobozi w'igihugu batangije gahunda bise ngo "Ndi umunyarwanda" Ibi rero bigaragaza ko nabo ubwabo babona ko ubugome bakoreye abanyarwanda kandi bagikomeje gushyira mu ngiro, burenze urugero babona nabo ubwabo batagikwiye kwitwa abanyarwanda ari nayo mpamvu nyakuri bahatira abanyarwanda bose kubakomera amashyi buri segonda ngo babatuze agatima batera indirimbo yabo ya Ndi umunyarwanda.

intore ntiganya.

Ibibi n'amahano bakoze bumva koko ko nta munyarwanda wabikorera undi kandi ni mugihe. Niyo mpamvu mbona ko Kagame n'agatsiko ke atari abanyarwanda ahubwo ari abanyoro bongeye kwigabiza u Rwanda.Reka nisabire abanyakinyaga kudatezuka ku ntego yo gukunda igihugu cyabo,umunsi batabajwe bose hamwe bafatanye urunana nkuko basanzwe ntibazatinye gufatanya n'abacunguzi b'urwanda nkuko batatinye gufasha Umwami  w'u Rwanda kugaruka mu gihugu cye mu cyubahiro no kurwanya abanyoro kugeza batsinzwe burundu.Kandi muri urwo rugamba ntibazibagirwe  ibigwi n'ubutwari bwa Sharangabo ya Rufagari hariya i Bitare na Gisakura hakurya ya Mwaga.

Rwaka Théobald (DHR)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Murakoze cyane kuri ayamakuru. Nahora nibaza niba ubwicanyi bugirirrwa abanyarwanda bingeri zose uretse abo agatsiko kabanyoro gashaka nabo kifatiye bakora bikantera kwibaza niba umunyarwanda
wukuri niyo yaba yarabaye impunzi nkiyo uwo... yamaze hanze nibura yakwibuka ko abari abana mugihe yahunga ntaruhare babigizemo. Hewe nagahunda ya ndumunyarwanda ntikewe muri ikigihe hashize
imyaka atari mike umunyarwanda azi kwariwe .ubwo rero biraboneka koko ko atariwe  ahubwo natubwire ati: Ndumunyoro narabeshye none muge munyita ko ndumunyarwanda kuko nibwo nishe benshi
ariko hari nabo natungishije ntarevye ko ari abanyoro,

Répondre
U

wanyumvisenabi nshutiyangeKami wasomye comment ya Didier ariko ? niwenasubizaga ibyo gufunga rero sibyo navuze muvandimwe urebe nawe ubwire urwo wamukatira urumucamanza!!!

Répondre