Rwanda: Nyuma y'imyaka 20, ubutegetsi bwa Kagame- FPR bwemeye ku mugaragaro ko bwananiwe gutsinda FDLR !
Mu myaka 20 ishize FPR ifashe ku ngufu ubutegetsi mu Rwanda, ikaba iyoboye abanyarwanda mu gitugu kitigeze kibaho mu Rwanda, abaturage bakaba barishwe n’agahiri n’agahinda kavanze n’inzara ; muri iyo myaka 20 yose ishize FPR yivugaga ibigwi gusa ko yatsinze umwanzi FDLR wayo iramurimbura burundu.Igitangaje ni uko nyuma y’inama y’abaministre b’ingabo b’ibihugu 10 byiyemeje gushyira hamwe ingufu z’ingabo zo kurwanya abatemera ubutegetsi bwabyo,Kabarebe James, Ministre w’ingabo za Paul Kagame akaba ubu yaratorewe no kuyobora umutwe w’izo ngabo nshya yatangaje ko FDLR yabananiye, inkunga yo kuyirwanya ikaba itegerejwe ku mbaraga zizatangwa n’ibihugu 10 !
Ibyo bihugu 10 byitezweho imbaraga zo kurimbura FDLR ni ibi bikurikira : u Burundi, Comores, Jibuti, Etiyopiya, Kenya, u Rwanda, Seyisheli, Somaliya, Sudani y’epfo na Uganda. Ibi bihugu byose byiteranyije ntibishobora kunganya imbaraga mu bushobozi n’igihugu cy’Afurika y’epfo cyangwa Angola ! Ibi bihugu kandi hafi ya byose bifite imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo byananiwe gutsinda, aha twavuga nk’igihugu cya : Uganda, Sudani y’epfo, Somaliya n’u Rwanda. Mu bihugu 6 bisigaye harimo ibihugu bifite ingabo zitazi intambara icyo aricyo ,ibyo ni nka : Kenya, Jibuti, Comores, Siyesheli.
Ibihugu bibiri bisigaye bifite ibibazo byihariye : u Burundi bufite ikibazo cyo kwiyubaka muri politiki no mu bukungu nyuma yo gusohoka mu ntambara ndende y’amoko y’abahutu n’abatutsi kandi nanubu ubutegetsi bwa Paul Kagame bukaba buri guhembera ibikorwa byo gushaka kugarura imvururur mu Burundi ; muri iki gihugu kandi ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ntikirarangira burundu. Igihugu cya Etiyopia cyatakaje imbaraga cyari gifite nyuma yaho Ministre w’intebe Meles Zenawi wakiyoboreshaga igitugu yitabiye Imana.
Muri ibi bihugu uko ari 10 nta na kimwe gifite ubushobozi bwo gutwara ingabo zacyo ngo zijye gushoza urugamba mu kindi gihugu, urugero twatanga ni uko ingabo z’u Rwanda zoherezwa hirya no hino mu butumwa kimwe n’iza Uganda n’u Burundi zigomba kwitabaza igihugu cya USA ngo gitware ingabo zacyo ! Mbese bimeze nkaho umuturanyi inzu ye yamuhiraho agahamagara inshuti ngo ize imutabare nayo ikamusubiza ko yavunitse akaguru idashobora guhaguruka ! Muri make ngabo aba Bangaladeshi (abanyamahanga wa mugani wa Kagami) James Kabarebe ategeyeho amakiriro yo kuzarimbura FDLR !
FDLR se koko ifite imbaraga zo kuzahangana n’ibikurankota 10 tumaze kubona ?
Ntabwo dushobora kurata ibigwi bya FDLR ahubwo ikingenzi ni ukuvuga ibikorwa byabaye noneho buri wese akifatira umwanzuro (les faits sont têtus)! Mu mwaka w’1996 ubwo FPR na Paul Kagame bari bamaze imyaka 2 bafashe ubutegetsi mu Rwanda , amahanga yose abasingiza ari nako abazanira amakoro y’amafaranga ngo ni imfashanyo ; ibihugu by’ibihangange kuri iyi si byateguye umugambi wo gufata igihugu cya Congo (Zaïre) binyuze ku mirambo y’impunzi z’abahutu bari barahunze ubutegetsi bwa Kagame na FPR !
Ibyo bihugu by’ibihangange ku isi byahaye rugari Paul Kagame mu kwica igihumeka cyose muri Congo kugira ngo abanyarwanda bicwe barimbuke ; bahaye Kagame abasilikare, ibikoresho n’amafanga ndetse bategeka n’ibindi bihugu nabyo bitoroshye kurimbura impunzi zose z’abanyarwanda muri Congo ! Dore kugeza ubu ibihugu bizwi byafashije Kagame mu gushoza intambara muri Congo : USA, Ubwongereza, Israël, Afurika y’epfo, Tanzaniya, Angola, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Etiyopiya, Eritereya, Zimbabwe, umutwe wa AFDL wa Laurent Désiré Kabila (ubu ni ingabo z’igihugu cya Congo) n’indi mitwe y’abacancuro yavuye mu gihugu cya Sudani. Muri rusange impunzi z’abanyarwanda muri Congo zishwe n’ibihugu 13 ku isonga yabyo harimo ibihugu 3 by’ibihangange ku isi !
Ni ubwo ariko byagenze gutyo Imana yonyine niyo yakijije impunzi z’abanyarwanda, Congo yarafashwe ariko abasore b’abanyarwanda, abana ,abagore n’abasaza bararokotse kuburyo mu mwaka w’2000 hashinzwe urugaga rwa FDLR kugira ngo rurengere abarokotse , urwo rugaga rwashinzwe bitewe ni uko ibihugu byateye Congo (Zaïre) byari bimaze gusubiranamo ; Angola n’Afurika y’epfo bigashyigikira Congo yari ihanganye n’u Rwanda rushyigikiwe n’igice gisigaye ! Igihugu cya Amerika (USA) cyageze ubwo gitegeka Congo gufatanya n’u Rwanda rushyigikiwe na biriya bihugu byose twavuze ariko bakarimbura FDLR, icyo gihe nibwo havutse za Opérations : Kimya I, Kimya II, Umuja wetu, Amani Leo, kamilifu… birangirira kuri M23/RDF yatsinzwe ejobundi ariko FDLR iracyariho !
Umuryango w’abibumbye wageze ubwo wohereza ingabo muri Congo zigera ku bihumbi 20 kugira ngo zifashe Congo n’u Rwanda mu kurimbura FDLR ariko birananirana ! Ubu aho ibintu bigeze ni uko ingabo za monusco zavuze ko bigoye kurwanya FDLR ; ubwo zitegereje ko umuti uzava ahandi ,akaba ariyo mpamvu Kagame na Kabarebe ntakizere cyo kurwanya FDLR bakifitemo bakaba bagiye kwiyambaza ibihugu bidashinga ngo abe aribyo biza kubafasha FDLR ! Nyamara Kabarebe yari yarijeje amahanga yose ko ikibazo cya FDLR cyarangiye ! Ikindi twavuga ni uko Kabarebe azi neza ko ibi bihugu ntacyo bizakora ahubwo akaba ari gufata abanyarwanda ku jisho gusa !
Siraha (imbunda) ntiyegeze itsinda siyasa(politiki) !
Ntabwo ushobora kwica miliyoni zirenga 6 z’abantu ngo uzatsinde ! Uko byagenda kose abantu bishwe na leta ya FPR na Kagame aho bari barayivuma aho kuyisabira ! Buri wese yitegereze iruhande rwe abantu ubu bababajwe na Kagame Paul bakaba bari kumuvumira ku gahera, koko se umuvumo nk’uwo watuma atsinda ate ?
Dore ibimenyetso bimwe biranga uwo muvumo kuburyo buri wese yakwibaza akisubiza ! Kimwe muri ibyo bimenyetso ni itsindwa ry’ingabo za Kagame muri Congo zari zihari ku izina rya M23 ; iryo tsindwa ryakurikiwe no kwamburwa ububiko bw’intwaro zikomeye yari yarahishe muri icyo gihugu. Ingabo za ONU zagombaga kurwanya FDLR ubu nizo ziri kubwira Kagame ko zidashobora kwica abana n’abagore barokotse ubwicanyi bwe muri Congo !
Muri iki gihe ubutegetsi bwa Kagame buragaragaza ibimenyetso byinshi by’ihahamuka bwatewe na FDLR, ubu ku isi yose Kagame asigaye ahabona FDLR, imbere mu gihugu abaturage asigaye ababonamo ishusho ya FDLR ; abacikacumu mu Rwanda nabo yabeshye kenshi asigaye ababonamo FDLR ariko noneho akaba yarabahimbiye undi mutwe wa gisilikare utabaho witwa RNC ! Niba se abahutu (FDLR) bashinjwa gufatanya n’abatutsi (RNC) ubwo Kagame ari kumwe nande ?
Abegera Kagame na Kabarebe bazabatubarize utu tubazo kugira ngo dusobanukirwe neza aho uriya mutwe w’ingabo z’ibihugu 10 uzahera urwana ! Ubu FDLR na RNC baba hose ku isi, ziriya ngabo za EASF zizaherahe zirwana, mu Rwanda, Muri Congo, Afurika y’epfo, Uburayi Amerika…. Bizagenda gute?, Ese ziriya ngabo z’ibihugu 10 zizajya kurwana n’ingabo za monusco ziri muri Congo ? Nibashobora kubabonera igisubizo muzamenye ko tubabeshya ! Icyakora njye narangiza ngira inama ziriya ntagondwa ziyoboye u Rwanda : Nizemere zireke mu Rwanda habe demokarasi, amashyaka yose ari hanze yinjire mu gihugu maze yiyamamaze , noneho zizajye gusaba abaturage batuye muri biriya bihugu 10 bazaze gutora mu Rwanda kugira ngo bagire amajwi menshi, niba bitabaye ibyo nibakureyo amaso kuko siraha (imbunda) nta nahamwe yigeze itsinda siyasa (politiki) !! Ubibona ukundi azabitubwire !
Ubwanditsi !