Rwanda: Nta joro ry'ubusa bucya DMI itarigishije umuntu! uwaburiwe irengero ubu ni Prof Hakorimana Robert Clement wa KHI !

Publié le par veritas

Hakorimana-Robert.png

[Ndlr :Nta gitangaza kirimo ko umwarimu wa kaminuza mu Rwanda arigiswa n’inzego zishinzwe umutekano za Kagame, buriya uyu mwarimu basanze muri telefoni ye habamo whatapp, Viber, akaba yandika kuri facebook ; byose akabikoresha avugana n’abanyarwanda bari hanze y’igihugu ! DMI yamushyize ahantu ari kujombagurwa ibikwasi ngo atange imfunguzo (mots de passe) zo kuri izo mbuga kugira ngo barebe niba ataravuze nabi Paul Kagame ! Nyuma tuzatangarizwa ko Pfof Bikorimana Robert Clement ari mu maboko ya polisi kubera icyaha cyo gushaka guhirika leta cyangwa se nyirubwite azadutanagarize ko yari yaratemberereye kure !]

 

Hashize icyumweru gisaga ntawe uzi aho Hakorimana Robert Clement, Umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’Ubuvuzi (ryahoze ryitwa KHI) aherereye kuko atakigera mu rugo iwe no ku kazi.


Nyirarugendo Victoire umugore we arasaba inzego z’umutekano ubufasha kumenya aho umugabo we aherereye kuko yabuze kuva ku gicamunsi cyo ku wa 18 Mata 2014 ubwo yari yagiye gusenga. Nyuma yo kumenya aya makuru IGIHE yegereye Nyirarugendo, kugira ngo hamenyekane neza niba koko iyi nkuru ari imvaho, agira ati “Umugabo wanjye yavuye mu rugo ku gicamunsi agiye gusenga. Dusengera muri Rwanda for Jesus ku Kicukiro. Kuva icyo gihe kugeza ubu sindongera kumubona.”


Yakomeje agira ati “Nabajije ku rusengero, bambwira ko bavuye gusenga abo bari kumwe bamusize Sonatubes. Ngo yasigaye ku muhanda ateze imodoka. Ntiyigeze agera mu rugo, ntituzi n’aho yaba yaragiye. Twazengurutse hose muri Kigali, kuri sitasiyo za Polisi ntitwamubona. Ubu narumiwe !”


Ntamuhanga.pngNyirarugendo Victoire yadutangarije ko nta kibazo kindi azi cyari gutuma wenda umugabo yagirirwa nabi cyangwa se yava mu gihugu atamubwiye. Yatubwiye kandi ko mu gihe cyose bamaranye nta kibazo na gito bari bafitanye, dore ko banafite umwana umwe w’imyaka umunani.


Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’ubuvuzi (ryahoze ari KHI), kuri telefoni ye igendanwa, yatubwiye ko ahuze, twongeye kumuhamgara dusanga itaboneka. Ku rundi ruhande, amakuru aturuka muri iri shuri, abo twaganiriye batifuje ko amazina yabo yatangazwa, batubwiye ko uwo mwarimu batamuheruka, dore ko yanabuze ikiruhuko cyatangiye. Ku mibanire ye n’abo bakorana, badutangarije ko nta muntu n’umwe bari bazi bafitanye ikibazo.


Twashatse kumenya koko niba Hakorimana ku itariki bivugwa ko yaburiyeho yarageze mu rusengero rwa Rwanda for Jesus ku Kicukiro, umuyobozi w’iryo torero, Pasiteri Jimmy Muyango, tumuhamagaye ntiyatwakitiriye, atwoherereza ubutumwa bugira buti “Message plz.” Twamwoherereje ubutumwa buvuga mu ncamake icyo twifuzaga kuvuganaho na we, adusubiza agira ati “Ndi muri conference, twavugana nyuma ya saa mbiri.” Nyuma y’iyo saha yatwemereye, twongeye kumuhamagara ariko ntiyakira telefoni, ntiyongera no kugira ubutumwa bugufi atwoherereza.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yavuze ko ikibazo cyabagezeho, ubu urwego rushinzwe iperereza rugikurikirana ariko bataramenya neza aho uwo mwarimu yaba ahererereye. Agira ati “Ikibazo cyageze kuri polisi haracyakorwa iperereza.


Amakuru akomeza agaragaza ko avuga ko uyu mwarimu, Hakorimana Robert Clement, avuye mu rusengero yamanukanye n’imodoka ya Pasiteri imugeza Sonatubes, asigara ateze ijya Nyabugogo. Kuva icyo gihe ntawamenye irengero rye.

 


 

Source : Igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V
I’m not sure if I’ve convinced my mom.
Répondre