Rwanda:NIBYO SE KOKO ? Ngo Rucunshu ya Kabili iranuka mu Rwanda, hasigaye imbarutso!
Rucunshu tuzi twese yahuje kandi yaciyemo ibice abatutsi bari bashyigikiye Musinga n'abatutsi bari bashyigikiye Rutalindwa isa n'iyenda Kugaruka i Rwanda
Ibi ndabivugira ko amazi yarenze inkombe hagati y'abashyigikiye Kagame n'igice kitamushyigikiye ubu hakaba hitezwe igihe imbarutso izakomerwa. Byatangiye umwami Kigeri abuzwa gutaha nk'umwami uganje nk'uko byari muri gahunda yateguwe ninkoramutima ze zirimo Gisa Rwigema.
Uwo yigijweyo mu gihe Kagame yafataga ingoma, nanone agakomeza kwigizayo n'abandi nka Kayitare intare batinya n'izindi ngabo yabonaga zikunzwe kandi zifite ingufu kumurusha. Mbere yo gufata ingoma yabanje kujijisha amahanga n'abo bari bafatanije ubutegetsi ashyirako Pasteur Bizimungu umuhutu ngo abe perezida. Icyo cyari igihe cy'imyiteguro yo kwikubira ubutegetsi.
Akibufata ibyo yakoze byarenze urugero.
Yigizayo, ba Karegeya, Gahima, Rudasingwa, Kabera, Kayumba, Rugigana,n'abandi kuburyo lisite ibaye ndende. Tuvuze kukibazo cya Rugigana na Rwisereka kuko abo ubona ari abantu bafite imiryango ikomeye ifite influence kubasirikare bari mu Gisirikare cya Kagame. Bikanongeraho ko muri Icyo gisirikare, abakigize bose bafitanye amasano hagati yabo kuburyo iba ari imiryango migari. Iyi ikaba ariyo mpamvu abasirikare birirwa bafungwa umusubirizo kubera urwikekwe ko naka yahorera mwene nyina cyangwa se mubyara we. Mubyukuri ukabona ko intambara yatangiye mugihe bamwe bakurikiranwa kurasirwa mubuhungiro, abandi bakicirwa imbere mugihugu cyangwa se bagafungwa.
Intambara ikaba itangiriye kuri Guerre ya bousha à bouche cyangwa se intambara y'amagambo, ishobora guturikamo intambara y'amasasu izaba ikomeye bitoroshye kuko bizagorana kumenya uzaba uri mu gice iki niki. Aha buri gice kikaba cyazagerageza kwifashisha cyangwa se gukorana amasezerano y'ubufatanye n'abahutu.
Gusa uko bizagenda kose, nihataba imihindurire y'imitegekere mu bihe bizakurikira iyi ngoma, ngo u Rwanda rukore indi système, ibintu ntibizoroha. Hagombye u Rwanda rushya ubwoko bwose buziyumva mu butegetsi kuko bitagenze uko, intambara ntizizahagarara.
Source:Iwacu1.com
