Rwanda : Ni nde ushyigikiye ko Paul Kagame yitwikira mu nzu ?

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L500xH333/arton32366-616fa.jpg

[ndlr Mugihe byacirikiraga ku Rucunshu umwami Mibambwe IV Rutarindwa yabonye asumbirijwe n’ingabo z’abega kandi akaba yari amaze kubona ko yagambaniwe n’umugabekazi Kanjogera yahisemo kwitwikira munzu n’abe bose. Amateka ahora yisubiramo koko; kagame muri iki gihe asumbirijwe n’amahanga amusaba kugarura umutekano yabujije akarere kose , abanyarwanda nabo (amashyaka anyuranye) bakaba bari kumusaba  gufungura urubuga rwa politiki kugira ngo habe demokarasi mu gihugu; ibyo byose Kagame ari kubirengaho akaba ari gusaba abanyarwanda ngo bavuge uko bizagenda nyuma ya 2017! Nyamara ingingo y’101 y’itegeko nshinga Rutaremara yavugaga ko rizamara imyaka 200 ridakozweho isobanura uko bizagenda nyuma ya 2017! Niba Kagame ashaka guhindura iyo ngingo kugira ngo akomeze kugundira ubutegetsi yaba afashe icyemezo cyo kwitwikira mu nzu nka Rutarindwa! “Ngo urucira muka so rugatwara nyoko”, uyu muriro Kagame yifuriza abanyarwanda ushobora kumutwara wenyine mbere y’uko 2017 igera!]

 

Mu kwiyongeza manda, Perezida Kagame yiyemereyeko yakoze akazi nabi muri iyi myaka 19 ishize. Ubundi bimwe mu biranga perezida ukorera igihugu cye neza kandi akanagikunda, ni ugutegura uzamusimbura igihe azaba acyuye igihe. Kagame kuri we u Rwanda rurangirana nawe, ntashobora kwumva Urwanda ruriho Atari perezida, bishatse kuvuga ko ari umwe muri ba ba perezida bikanyiza kandi bashaka kuvaho ari uko bapfuye.


Kagame ni umubyeyi gito


Iyo uri umubyeyi, ugahora wemeza ko abana bawe bazabirwaniramo igihe uzaba utakiriho, uba waratezutse ku nshingano zawe nk’umubyeyi, uba warareze nabi.
Nubwo inzira itabwira umugenzi, ariko akenshi umubyeyi ugeze mu za bukuru ubona nawe ko iminsi ye yanyuma yegereje, agerageza gutegura uzamusimbura, agakora n’umuragea (testament) mbere yuko yigendera.
Iyo atabikoze nibwo ubona abasigaye babirwaniramo.

 

Na perezida w’igihugu mu buryo bwiza niko yakagombye kubigenza aho kwumva ko ariwe kamara nkaho azatura nk’umusozi. Niba se Kagame abona ko nyuma ye igihugu kizaba umuyonga, yamaze iki muri iyi myaka 19 ishize, nibwo acyibuka se ko yari akwiye gutegura uzamusimbura? Kuki se atibaza ko ashobora gupfa amarabira? Igihugu gicungira ku buzima bw’umugabo umwe kandi abandi bose bakabyemera, ibyacyo biba byarangiye.

 

Abo bagabo bamusaba kwiyongeza manda ngo ngaho badashira kubera ko atagihari nka perezida ubwo bumva nta soni bafite? Baba bemeye se ko bo atari abagabo bashobora kuvuna igihugu cyabo? Ahubwo nibicare basase imigeri hasi banamubwire bati nupfa tuzamera dute? Birababaje.


Kagame atinya ibyo yakoze


Muri uko gutegura kwiyongeza manda, Kagame arerekana ubwoba atewe n’ibizamubaho nyuma atakiri perezida ufite ubudahangarwa, kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byamuranze muri iyi myaka yose amaze ku butegetsi.  Ikindi gituma Kagame ashaka kuguma ku butegetsi, bigaragaza ahubwo ko nta rukundo afitiye igihugu n’abanyarwanda.


http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L500xH333/SDD-abb72.jpg

       Uyu mu JDR Ndashimye Bernardin (ufite mikoro) niwe Kagame asaba kumwongeza manda!

Arikunda we wenyine. Kagame afata abanyarwanda nk’ibicucu cyangwa ibitambambuga. Iyo urebye uko Kagame abyitwaramo mu gutera ubwoba abanyarwanda abumvisha ko bagomba kumusaba kwongera kuyobora uRwanda bitera kwibaza uko Kagame abona abanyarwanda! Niba atababonamo ubucucu, ababona nk’ibitambambuga bidashobora kubona ko ayo macabiranya arimo ari ugushaka kwigumira ku butegetsi atari ugukunda igihugu. Abanyarwanda bari bakwiye guhagurukira icyarimwe, bakamusaba kurebera hamwe impamvu yibaza ko nyuma ye igihugu kizaba umuyonga! Bakamwunvisha ko hasigaye imyaka 4 yose ahubwo barebera hamwe umuti wabyo aho kumubonamo we igisubizo nkaho azatura nk’umusozi. Bakamubaza uko abona bamera aramutse apfuye ejo?

 
Amateka ntacyo yigisha  Kagame


Hari abagabo duherutse kuganira tuza gusanga ko koko “urwishe ya nka ruracyayirimo” uko ubutegetsi bwagiye busimburana, nta numwe wabashije kwemera no kubona ko hari uwamusimbura; buri wese yibonaga ko ariwe kamara, ariko amateka akabitwereka ukundi.

 
Kayibanda niwe wigeze kuvuga ko iyo imbwa uyigaburiye byinshi itarinda urugo neza, ashaka kuvuga Habyalimana n’abandi basilikare! Kuko kuri we yabonaga bitumvikana ukuntu uRwanda rushobora kuyoborwa nundi muntu utari we. Hadaciye kabili yarongeye muri disikuru ya le 01/07/1973 hasigaye iminsi ine gusa ngo za mbwa yavugaga zimukureho, yarivugiye kuri stade y’inyamirambo, ko abibeshya ko bamukuraho babigerageza akareba! Uko byagenze nyuma murabizi.

 
Habyalimana we ngo yari umubyeyi akaba n’ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi. Imihirimbiri(niko bitaga FPR) yamuteye iturutse Uganda irangajwe imbere na Kagame bibazaga ko afite umurizo, no mu nzozi ntiyari kurota ko yasimburwa na Major Paul kagame.


Naho Kagame we abona ko kumugereranya n’abantu nka Kayumba ngo ari ukumutuka kuko ngo ntaho ahuriye n’ibigarasha, ibirohwa, amazirantoki, …..na mayibobo itavuga nkanswe umukuru w’igihugu.

 
Aba bagabo bose icyo bahuriyeho, usanga bose amateka ntacyo abigisha, usanga bose bikunda bakabyitiranya no gukunda igihugu.Ni ahacu abanyarwanda gukuraho uwo muco wo kubona ko igihugu cyose kigarukira ku mugabo umwe rukumbi, abandi bose akabahindura ingaruzwa muheto kandi nabo bakabyemera.


Birababaje.

 

G.G (D.H.R)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article