Rwanda: Ni nde ukekwaho kuba yaraye agabye igitero kubasilikare ba RDF- Inkotanyi bakambitse ku Nyundo (Gisenyi) ?

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/10/gishubi-barashimirwa-ko-bita-ku-mutekano-wabo.pngMu ijoro rya keye ryo ku italiki ya 11/02/2014  ingabo z’inkotanyi zikambitse ku Nyundo ku Gisenyi zagabweho igitero gikomeye n’abantu bataramenyekana ! Abaturage baturiye ako karere bumvise amasasu menshi ameze nk’imvura ku ngabo z’inkotanyi zikambitse muri ako karere , ndetse abaturage bashoboye kurebera mu madirishya babonye abasilikare barasanaga n’inkonyi buri wese atwaye imbunda 5 kurutugu !

 

Abo basilikare barwanaga n’inkotanyi zikambitse ku Nyundo bafashe inzira berekeza i Kigali. Kubera icyo gitero , Général Mubarak Muganga yakuye abaturage bose batuye hafi yo ku Nyundo mu ngo zabo abakoranyiriza hamwe ngo bavuge aho umwanzi wabateye yanyuze ! Ingo nyinshi z’abaturage batuye muri ako karere ziri gusakwa kuburyo bukomeye, umuhanda wa Gisenyi –Kigali inkotanyi zawujujemo bariyeri ziri gutegeraho abantu zikabaka ibyangombwa ngo zirebe ko zafata abantu baraye baziteye, abaturage batuye i Kigali mu gace ka Shyorongi bakomoka ku Gisenyi nabo ingo zabo ziri gusakwa bikomeye, inkotanyi zirimo zishakisha ko  zishobora gufata imbunda nke muzo zaraye zambuwe kuko zikeka ko abazigabyeho igitero bahungiye mu mujyi wa Kigali !

 

Kugeza ubu abantu bashobora kuba bagambye igitero ku nkotanyi zo ku Nyundo ntibaramenyekana kandi inkotanyi nazo zaryumyeho ntizishaka kuvuga icyaraye kizibayeho ndetse ngo zinashobore gutangaza umubare w’abasilikare babo bishwe (uretseko ariko inkotanyi zitajya zibikora) ! Bamwe mubasilikare b’inkotanyi bakorera muri ako karere batashatse ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko bakeka ko igitero cyabagabweho cyaba cyakozwe n’abarwanyi ba M23 bari mu nkambi mu Rwanda batewe inkunga n’abarwanyi ba M23 bahungiye muri Uganda ; abo barwanyi ba M23 bakaba bari baje gufata intwaro zabo bashyize ku Nyundo ubwo bahungaga bava muri Congo bamaze gutsindwa urugamba none izo ntwaro Inkotanyi zikaba zarazigize izazo !

 

Ubu M23 irimo yisuganya ngo igabe igitero muri Congo ariko Kagame akaba atakigaragaza cyane bitewe ni uko afite ubwoba bwa ONU kuko raporo yo kwegeranya umutwe wa M23 yamaze kwemezwa na ONU none abarwanyi ba M23 bakaba babajwe ni uko yababeshye bakaba baranamusabye intwaro zabo akazibima none bakaba barimo bazifata kungufu ! Abaturage bakomoka i Gisenyi bashobora guhohoterwa cyane n’inkotanyi bitewe ni icyo gitero bitewe ni uko inkotanyi zikekako abo baturage babaye ibyitso by’abarwanyi ba M23 kuko igitero cyababagabweho cyatunguye inkotanyi cyane kandi bakabura umurwanyi numwe bafata mubabateye !

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Murakora ubusa basha! abanyarwanda bariho bariteza imbere namwe murarwana no gusenya ibyo bari kubaka! Mushatse mwareka ibi bikorwa byanyu kuko ntacyo byazageraho
Répondre