Rwanda:ngo Kayumba natahe asabe imbabazi bazimuhe nk’abandi !
Nk'uko byumvikanye mu gice cya kabiri cy'amakuru ya gahuzamiryango yahise ejo taliki ya 4 Kanama 2011, ngo leta y'u Rwanda yasabye Afrika y'epfo gukurikiza amategeko ya yo ikohereza Kayumba Nyamwasa mu Rwanda akajya kurangirizayo ibihano bamukatiye bamaze kumuhamya icyaha. Ngo niba Kayumba atemera urubanza bamuciriye azagende asabe rusubirwemo, cyangwa se asabe imbabazi bazimuhe nk'uko byagendekeye abandi.
Umva uko Karugarama ministre w'ubutabera abisobanura: « tuzi neza y'uko amategeko ya South Africa, yemera ko abantu bakatiwe n'inkiko, mu bindi bihugu, bashobora koherezwa muli ibyo bihugu bakatiwemo, kugira ngo bajye kurangiza ibihano bya bo. Ni cyo twasabye rero Afrika y'epfo. Icya kabiri twavuga umuntu yavuga, ni uko u Rwanda ali igihugu, twatinyuka tukavuga twatuye ko ali igihugu cyuzuye imbabazi. Ni uko abantu benshi, n'abakoze jenoside basabye imbabazi bakemera icyaha barazihawe. Nta cyabuza rero Kayumba Nyamwasa, wagize uruhare mu kurwanya leta zariho hano, akagira uruhare mu kubohoza iki gihugu, agize atya akaza nk'umuntu wemera icyo cyaha akagisabira imbabazi, nkibwira ko yazihabwa nk'abandi banyarwanda bose. Ntiyaba abaye uwa mbere, ntiyaba abaye uwa kabiri, ni ibintu u Rwanda rwagaragaje mu buryo budasubirwaho, ko ali igihugu muli politiki ya cyo y'ubutabera, gitanga imbabazi »
Nyuma Misigaro yibutsa Karugarama ko hali abagizi ba nabi baherutse gushaka kwica Kayumba ndetse ko na we ubwe yavuze ko ali leta y'u Rwanda yashatse kumuhitana kandi ko urubanza rwatangiye muli Afrika y'epfo. Ati ubwo murumva byakorohera Afrika y'epfo gusubiza umuntu mu gihugu bivugwa ko bashaka kumwica ? Karugarama amusubiza avuga ko «ntabwo nibwira ko u Rwanda aho rugeze ubu rufite inyungu zo kwica Kayumba Nyamwasa. Aliko wenda yanabitekereza, yanabivuga kubera ko yumva ali impunzi, yumva ali umuntu wavukijwe igihugu, yanabitekereza y'uko ali ko byabaye. Aliko jyewe ndavuga ngo, aje mu Rwanda, harya ubwo u Rwanda rwamwica rukabisobanura gute ? Aje mu Rwanda agasaba imbabazi, cyangwa agasaba ko urubanze rwe ruzubirwamo, waba umwicira iki kandi ali imbere y'ubutabera ? »
Misigaro arongera ati ikibazo ko gisa n'igikomeye kurusha uko mubivuga, byonyine kuba uhagarariye Afrika y'epfo yarasubiye iwabo n'urubanza rukaba rugikomeza, mwumva bitaba intambamyi kuli ibi muvuga ? Karugarama asubiza ko « twebwe twibwira ko ibintu byose, iyo hali ubushake haba n'ubushobozi, iyo hali ibitekerezo byo gukora ibintu neza kandi mu mucyo iteka birashoboka. Urubanza ruri muli South Africa rw'abashakaga kumwica ni urubanza ruri mu nkiko, ubu ntacyo yabihinduraho, ntabwo yahindura ibyabaye, ibyageragejwe gukora, ntabwo ubu ng'ubu abo bantu bahinduka, na none urubanza rwakomeza, nta cyo byaba byishe. Icyo yaba akeneweho we, ni nk'umutangabuhamya, témoin cyangwa witnes, aliko ntacyo byahagarika kuli procès, y'urubanza rwe, icyo ni kimwe. Kuza hano rero kwe, akagaruka mu Rwanda, ntacyo byahagarika kuli iyo procès, uretse ko yagenda agatanga ubuhamya aho yakenererwa hose. Icya kabiri ku rwego rwa politiki, nibwira y'uko hagati y'u Rwanda n'Afrika y'epfo, icyatumye ibyo bibaho, bizakorwa na none mu rwego rwa politiki. Ntabwo byabuza, politiki, diplomacie gukora, kuza kwe mu Rwanda ntibyahagarika imibano hagati y'ibihugu byombi, ahubwo nibwira ko byanayifasilita, kubera ko ikibazo cyabaye cyanakunze kugaragara, n'aho u Rwanda rubona y'uko, akoresha umwanya w'ubuhunzi, umwanya afite nk'umuntu wahunze, noneho gukora politiki yo kurwanya igihugu akomokamo »
Muli aya makuru kandi hongeye kumvikana Ntashamaje, asubiza ikibazo cyo kumenya niba adafite ubwoba bw'inabi abo yasize inyuma kandi ariho avuga nabi i Kigali, bamugirira aramutse atemberere mu Burayi iyo yabaga. Ntashabaje asubiza ko « ntabwo mbatinya na busa kubera ko icya mbere cyo ntibabishoboye, ikindi narwanye n'intambara yo kubohora igihugu » Ku kibazo cyo kumenya niba adafite impungenge ko n'ubwo bamuhaye imbabazi nta kizere bamugirira, Ntashamaje avuga ko « icya ngombwa ni uko perezida wa republika yampaye imbabazi, kandi icyangombwa n'uko icyemezo nafashe gihamye atali ikinamico, ni byo nshingiraho mvuga y'uko nta kintu kizambaho ».
Iyi nkuru irangira Mutagoma waganiriye na Ntashamaje avuga ko ngo ubutegetsi bw'igisilikare cy'u Rwanda bwabwiye BBC ko budateganya gukurikirana Ntashamaje ku byaha yali yarakatiweho. Akongeraho ko « n'ubwo byali bimenyerewe ko abahoze mu butegetsi bwa kera bo mu mitwe irwanya ubutegetsi buriho bagaruka mu gihugu bakakirwa, ntibisanzwe ko abahoze mu butegetsi buriho babuhunze bongera kugaruka kwifatanya na bwo.»
source: www.bbc.co.uk/greatlakes
Byanditswe na Murebwayire Agnès