Rwanda -M23: Paul Kagame asigaye yicara ku ntebe y'ikinyoma rimwe gusa ! inyeshyamba za M23 azisubije muri Congo !

Publié le par veritas

 

http://ds1.ds.static.rtbf.be/article/big_info/9/6/e/624_341_54c806cd8bd874b3c97b246f7b88d45b-1366109558.jpgIntebe y’ikinyoma inkotanyi Kagame Paul iyicaraho rimwe gusa ! Mu gihe hatarashira umwaka impuguke z’umuryango w’abibumbye zikoze raporo ishinja Paul Kagame  guhungabanya umutekano w’akarere kose; ahise afatwa n’ikinyoma cyo kohereza inyeshyamba za M23 za hungiye mu Rwanda mu gusubira muri Congo kujya kwica abacongomani ; ibyo bikaba binyuranye n’amasezerano yashyizeho umukono Addis Abeba taliki ya 24 gashyantare 2013 imbere ya bagenzi be na ONU. Ikigiye gukurikiraho ni uko agiye kugaba ibitero ku ngabo za ONU mu rwego rwo kwigarurira umujyi wa Goma , muri iyo mirwano ingabo za Kagame zikazica Sultani Makenga , akazahita asimburwa na Baudoin Ngaruye ari nawe uzagirana amasezerano na leta ya Congo yo guhagarika intambara.

 

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Mata 2013, igice cy’inyeshyamba za M23 kiyobowe na Sultani Makenga cyatangaje ko kinjije mu ngabo zacyo inyeshyamba 450 zo mu gice k’inyeshyamba za M23 cyayoborwaga na Bosco Ntaganda ( ubu uri i La haye) na JM Runigana, abo basilikare b’izo nyeshyamba bakaba bari barahungiye mu Rwanda mu kwezi kwa Gashyantare 2013.

 

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23 Vianney Kazarama yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko hari inyeshyamba 150 zishyize mu maboko yabo naho izindi 300 bakazitoragura i Kibumba kumupaka w’u Rwanda na Congo, abo basilikare bose bakaba bari mu ngabo za Runiga kandi bakaba basubijwe mu gisilikare cya M23 iyobowe na Sultani Makenga.

 

Bwana Thierry Vircoulon, Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku gukemura amakimbirane muri Afurika (ICG), yatangarije AFP ko abasilikare b’inyeshyamba za M23 bo kuruhande rwa Runiga na Bosco Ntaganda bagera kuri 500 bari bahungiye mu Rwanda basubiye muri Congo mu gice k’inyeshyamba za M23 kiyoborwa na Sultani Makenga nyuma y’imishyikirano yahuje impande zombi,  hakaba n’imihango yo kwakira abo batahutse ku italiki ya 3 mata 2013.

 

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L510xH288/arton33202-32e2d.jpg(Ifoto: Runiga, ntituramenya niba nawe yatahanye n'ingabo ze)!

 

Mu kwezi kwa gatatu 2013 inyeshyamba za M23 zacitsemo ibice bibiri bitewe n’amasezerano yari amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 11 by’Afurika kimwe n’umuryango w’abibumbye yo gushyiraho umutwe w’ingabo wo kurwanya izo nyeshyamba za M23. Igice cya Bosco Ntaganda na Runiga cyahise kivumbura ku gice kiyobowe na Sultani Makenga , ubwo hahise haba imirwano hagati y’ibice byombi yamaze ibyumweru bibiri, Sultani Makenga yirukana ingabo za Ntaganda zihungira mu Rwanda ; ubwo Ntaganda yahise yishyira mu maboko y’abanyamerika i Kigali ashyikirizwa urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI I Lahaye mu Buholandi; naho ingabo ze na Runiga bikorerwa ikinamico na leta y’u Rwanda rubasubiza muri Congo, u Rwanda rwavuze ko rubakuye hafi y’umupaka warwo na Congo;  ahubwo ari amayeri yo kujijisha amahanga , ahubwo baburiza amakamyo babasubiza muri Congo mu gice kiyoborwa na M23 ya Sultani Makenga.

 

Igihugu cy’u Rwanda gisubije izi nyeshyamba za M23 muri Congo kimwe n’abasilikare bacyo benshi mu rwego rwo guhangana n’ingabo mpuzamahanga za ONU zitegura gushyiraho umutwe udasanzwe wo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo!

 

 

 

Iyi nkuru ubwanditsi buyikesha radio Okapi.

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article