Rwanda: Kagame Paul yatangiye génocide y'abayoboke ba PS Imberakuri mu Rwanda no muri Uganda!
Nyuma y'1994 abanyarwanda bibwiraga ko nta muyobozi w'u Rwanda uzongera gushakira igisubizo cya politiki mu bwicanyi bw'abaturage, Kagame we siko abibona !!
KURIKIRA IBURYO BWAWE KURI TWITTER IKIGANIRO MPUZAMASHYAKA CPC MU BUBILIGI
Abantu benshi batekerezaga ko ubwicanyi bwa politiki Kagame Paul na FPR-inkotanyi batangije mu Rwanda kuva taliki ya 01/10/1990 bushobora gutanga isomo kubera intera bwafashe ubwo Kagame yahanuraga indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na Cypriano Ntaryamira ku italiki ya 6/04/1994! Ubwo bwicanyi bwahitanye imbaga y'abaturage!
Muri iki gihe Kagame yongeye guhanika ibikorwa byo kwicana ubu akaba yiyemeje kurimbura burundu abayoboke b'ishyaka PS Imberakuri. Ubwo twabagezagaho itangazo rivuga abayoboke b'iryo shyaka bafungiwe ahantu hatazwi mu mujyi wa Kampala muri Uganda, amakuru ageze kuri veritasinfo kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 18/03/2014 aratumenyesha ko abayoboke b'ishyaka rya PS Imberakuri bari mu Rwanda nabo bari gufatwa bagafungirwa ahantu hatazwi mu rwego rwo kubica urubozo!
Umwe mu bayobozi ba PS Imberakuri umaze kumenyekana ko yafashwe n'abicanyi ba Kagame mu Rwanda ni uwitwa BAZIMAZIKI Damien, abandi bayoboke ba PS Imberakuri mu Rwanda bari kujyanwa ahantu hatazwi, uko amazina yabamaze kunyerezwa azajya atugeraho tuzajya tuyageza kubasomyi bacu.
Dore amazina n'amafoto y'abafungiye muri Uganda ahantu hatazwi:
NSABIMANA Valens
SIBORUREMA Eugène
IYAKAREMYE Damascène
Ubwanditsi