RDC: Iminyago ingabo za Kongo zambuye M23/RDF i Chanzu !

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/0/0/640/360/600/338/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/photo_81_0.JPG

Col. Mamadou (wambaye umupira) asuhuzanya na Col. Olivier Hamuli umuvugizi wa FARDC

Ibyishimo ni byose mu ngabo za Kongo kuba zishoboye kwisubiza icyubahiro zari zarambuwe na M23/RDF ubwo yafataga umujyi wa Goma umwaka ushize. Icyicaro gikuru cya nyuma cya M23/RDF cyari i Chanzu cyagizwe ikimenyetso cy’intsinzi ya FARDC. Kuri ako gasozi ka Chanzu niho Kagame Paul yahereye amabwiriza ya nyuma ingabo ze ko zigomba kwihangana zikahamara amezi 2  ariko siko byagenze kuko zahamaze iminsi 2 gusa !

Mu buroko M23/RDF yari yubatse ku musozi wa Chanzu , ingabo za Kongo zashoboye kubohozamo abanyururu 69 bari bamerewe nabi cyane kubera inzara ; abo banyururu bavuze ko Sultani Makenga n’abandi barwanyi bakuru bahunze mu ijoro ribanziriza umunsi Chanzu yafatiweho ; gusa abo banyururu bakaba bataramenye icyerekezo yagiyemo ,ingabo za Kongo zikaba zikeka ko Sultani Makenga yahungiye mu Rwanda cyangwa muri Uganda nk’uko radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ibivuga .

M23/RDF yashoboye guhunga Chanzu isiga itwitse imodoka 42 yari yasahuye mu mujyi wa Goma n’ububiko bw’intwaro, gusa kubera igihunga M23/RDF ntiyashoboye gutwika byose , ingabo za Kongo zasanze hari ububiko burimo intwaro nyinshi M23/RDF itashoboye gutwika !

Kubera intsinzi ya gisilikare ku mutwe wa M23/RDF intumwa za leta ya Kongo ziri i Kampala zavuze ko zidashobora gushyira umukono kumyanzuro y’ibiganiro by’amahoro M23/RDF yagiranye na leta  ya Kongo ; Lambert Mende  umuvugizi wa Leta  ya Kongo avuga ko nta muntu usinyana n’umupfu ! ahubwo leta  ya Kongo irimo itegura itangazo ryo kubika urupfu rwa M23/RDF n’ubwo uwo mutwe ushaka kumvisha abantu ko utapfuye  ukaba ushaka gukomeza ibikorwa bya politiki!

Iyi mirwano irangiye ingabo za Kongo zitakaje abasilikare basaga 20 n’abandi 100 bakomeretse hakaba hari n’abaturage 12 bahitanywe n’imirwano. Kuva mu mwaka w’1960 nibwo ingabo za Kongo zirwanye urugamba rukomeye kandi zikarutsinda, ubu ingabo za Kongo FARDC zikaba zifite ibyishimo byinshi cyane zisangiye n’abaturage  bari mu turere zabohoje ! Kugira ngo ingabo za Kongo zishobore gutsinda uru rugamba abaturage babigizemo uruhare rukomeye , mugihe byari bikomeye cyane i Goma , leta  ya Kongo ishaka imishyikirano kurusha intambara , abaturage bagiye mu muhanda basaba ko ingabo zabo zibabohoza zikoresheje imbaraga, abaturage biyemeje kwirukana ingabo za ONU niba zitemeye gutera ingabo mu bitugu ingabo za Kongo, abaturage biyemeje kujya bagemurira ingabo zabo ibyo kurya , lisansi y’imodoka ndetse bakaziherekeza no kurugamba !

Kuri iyi video hasi murabo uko abaturage babyiniraga ingabo za Kongo ziherekejwe na Komanda Mamadou ubwo zafataga Rumangabo !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Wapfuye uhagaze wo kanyagwa we niba urebesha amazuru!!!!

Cyakora ipfunwe ryawe rifite ishingiro!Riraterwa n'uko ya migambi mibisha yanyu ya "Grand Empire Hima" irimo kugenda ibapfubana!Njye nibabarizwa na bariya bana b'u Rwanda bahasize agatwe kubera
"La folie des grandeurs" y'"Akamasa kazazimara"!!!( alias Gaciro-Rukarabankaba!)

Répondre
G

Ariko mwebwe muba aba nyecongo ko mbona muri kuyivuga ibigwi? Niba se muri bo mwakwanditse mu ilingala mukareka kwiyita abanyarwanda.None se ubonye nibura ibi birutsi mwandika bivana ho Kagame?
Muri ibicucu by'amazuru atabasha kureba kure y' aho agarukiye

Répondre