RWANDA: Inzu Ingabire Victoire yari acumbitsemo yacukuwe nk'imva ya Mbonyumutwa

Publié le par veritas

 
 
 
Ibi ni agahomamunwa ka Leta ya Kim Kagame Sibomana.
Ingabire mbere yuko afatwa akajyanwa gufungwa byagateganyo, iwe hari hamaze iminsi irenga ine hagoswe, abasirikali bajyagata aho atuye hose, muri jardin, mu nzu indani, mu busitani, hose basaka ngo barebe ko yaba yitwaje imiheto, imihoro, les lances pierres etc..
Barahebye nyuma yiryo saka, bahita bibasira Laptop ye , udufoto twe, Téléphone portables ze, yewe n' amakaliso ye barayasatse , bayajugunya hejuru.
 
Wasobanura ute ko muri iryo saka rya bakabuhariwe mu kuniga, gutega imitego ya gakoco, mu kubabura imigozi izilika inzirakarengane, guca ingengene zo gukubita abana b' Urwanda( ubusanzwe nta butegetsi bwibasira Umwali cg se umutegarugoli ngo bamwambure ubusa kugeza ku Kaliso yambaye)
 
None babonye ibimenyetso bitwaje byose bitagira epfo na ruguru, bashora iwe za nkoramaraso nyuma yaho afungiwe, ngo zicukure imyobo, maze babone ibyo bitwaza bamurega.
 
Ni nde uyobewe ko na mbere hose FPR ariyo yari yaraguriye abambali bayo guhera muri 1990 gucukura imyobo hirya hino yo kuzarohamo inzirakarengane, nyuma bakabyegeka ku Nterahamwe zagoye.
 
Ndababwiza ukuli ko ubu butegetsi bwa FPR butaramara kabiri, kandi n' abantu bemera gukoreshwa ibyo bintu by' urukozasoni, bamenye ko ijisho rya rubanda rilimo ribareba.
Ejo bazabibazwa izuba riva, ntibakavuge ngo barohejwe, ngo byari igitutu.
Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro.
 
Ndahiye nivuye inyuma ko ubu butegetsi bwica , buroga, bufunga,butubaha ababyeyi, buhekura inzirakarengane, akabwo kazafatishwa amaboko abili.
Ikinyoma, ikinyoma, ikinyoma, ariko kizaremba kibashidukanye nigaramiye.
 
Ejo hari none, none habaye ejo, ibintu birimo kwiruka.
 
Bugarama City
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article