RWANDA: IMYAKA 20 TWIBUKA IDUSIGIGIYE IRIHE SOMO
[Turakomeza kubagezaho amakuru y'icyunamo kuri iyi paji]
19H48 : Mu magambo yavugiwe kuri stade amahoro n'abitabiriye icyunamo,ijambo ryavuzwe na perezida Museveni w'igihugu cya Uganda niryo riri kuvugwaho cyane,Museveni yavuze ko ubu abatutsi bafite imbaraga zihagije zo kurimbura abo bita les bantous (abahutu) batuye mu karere k'ibiyaga bigari! (Kanda aha usome iyo nkuru)
19H00 : Amakuru duhabwa n'abaturage ba Rusizi (i Cyangugu) bo mu mudugudu wa Kamuga,umurenge wa Shagasha baratumenyeshako uyu nyakwigendera NSHIMIYIMANA wishwe muri iri joro atitwa Paul ahubwo yitwa Ernest,amakuru twakuye mubayobozi b'ibanze b'uwo murenge baratumenyesha ko uwo nyakwigendera atazize ko ari umucikacumu ko ahubwo impamvu y'urupfu rwe ishobora gushakirwa ku makimbirane yari afitanye n'uwo bashakanye ushobora kuba yaramugambaniye akicwa dore ko ubu bari mu nzira z'ubutane kuburyo bwemewe n'amategeko. Gusa rero abo bayobozi banze ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara,batumenyesheje ko IBUKA yo muri ako karere yahinduye urupfu rwe ikibazo cy'amoko kuburyo abahutu benshi batuye muri uwo murenge bagiye guhohoterwa n'intore za FPR nk'uko bimenyerewe mu muco w'ubuyobozi bwa Paul Kagame bushakisha impamvu izo arizo zose zo guhohotera abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu cyane cyane mu gihe cy'icyunamo.
14H00: Mu ijambo Paul Kagame yavuze ry'icyunamo cy'imyaka 20 yirase cyane kubanyamahanga (cyane abafaransa n'ababiligi) abumvisha ko igihugu cy'u Rwanda ubu kiyubatse kikaba gifite ubumwe ngo bitewe n'imiyoborere myiza! Ariko se koko abanyarwanda bariyunze? Ntabwo twiriwe tuvuga abari mu mashyamba ya Congo n'impunzi zinyanyagiye hirya no hino ku isi, reka tubahe urugero rumwe gusa rwekana aho ubumwe n'ubwiyunge buhagaze mu Rwanda n'uburyo Paul Kagame ayoboresha ikinyoma gusa :Mu ijoro ryacyeye Nshimiyimana Paul warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari utuye mu mudugudu wa Kamuga mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yishwe n’abantu bataramenyekana atemwe mu mutwe n’amaguru. None se ibi nibyo bita ubumwe n'ubwiyunge?
Dore uko yatemaguwe bunyamanswa ese koko ibi bizarangira ryari?
12H47 : Paul Barril ushinjwa kuba yaragize uruhare muguha intwaro ingabo za kera Ex-FAR aravuga ko Paul Kagame ariwe wahanuye indege yari itwaye Habyarimana Juvénal ikaba imbarutso ya jenoside mu Rwanda, Barril kandi yavuze ko Juge Trévic arimo ashaka uburyo yakwica Bruguière kubera ikibazo k'indege ya Habyarimana kuko Trévic yabuze aho yahera ngo iyo dosiye ayiteshe agaciro! Paul Barril yavuze ko vuba aha agiye gusohora igitabo kirimo amabanga yose y'intambara yo mu Rwanda akaba aribyo biteye impungenge Paul Kagame bigatuma ari kwikoma Ubufaransa (Kanda aha usome iyo nkuru).
11H35 : Edouard Balladur wari ministre w'intebe mu Bufaransa kuva mu mwaka w'1993-1995 mu gihe cya génocide mu Rwanda aravuga ko Paul Kagame akomeje kubeshyera Ubufaransa kuko yananiwe kunga abanyarwanda muri iyi myaka 20 yose amaze kubutegetsi, Balladur akaba avuga ko Ubufaransa bwonyine kuri iyi si aribwo bwashoboye kohereza ingabo mu Rwanda mu mwaka w'1994 kugira ngo bukize abicwaga kandi akaba yaratanze amabwiriza yo kubuza ingabo z'abafaransa kujya hagati mu Rwanda ngo zitagoterwa hagati mu mirwano y'impande zombi zarwanaga! (Kanda aha usome inkuru yose)
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ubwanditsi bwa Veritasinfo bwihanganishije abanyarwanda bose bibuka ibyago bikomeye by'ubwicanyi butagira izina bwahitanye ababo bakundaga,kandi na nubu abanyarwanda bakaba bakomeje guhitanwa no kubabazwa n'ubwo bwicanyi bukomeje kubakorerwa mu buryo bwinshi bukozwe n'abitwa abayobozi! Kuburyo bw'ubwihariko turibuka kandi turihanganisha aba bakurikira:
1.Abanyarwanda bishwe kuva ku italiki ya 1/10/1990 kugeza ubu na FPR
2.Abanyarwanda bishwe n'interahamwe
3.Abanyarwanda bakomeje kubabazwa na FPR imbere mu gihugu ibicisha inzara n'itotezwa rinyuranye
4.Abanyarwanda bari kubabarizwa mu magereza hirya no hino mu Rwanda bafungiwe ubusa
5.Abanyarwanda bahungiye hirya no hino ku isi ariko cyane cyane abari mu nkambi zo mu bihugu by'Afurika n'abari mu mashyamba ya Congo by'umwihariko
6.Abanyarwanda bakomeje gutotezwa bagerekwaho ibyaha by'ubwicanyi kubera ibitekerezo byabo
7.Abafaransa n'ababirigi bakomeje gukozwa isoni n'ubutegetsi bw'abicanyi bwa FPR
Abacu bitabye Imana bahohotewe badusabire ku Mana maze abanyarwanda bazagire igihugu kiza kimeze nk'ibindi kandi abanyarwanda bose bakabana mu mahoro.
Muri iki cyunamo cy'imyaka 20 turasanga nta somo na rimwe abitwa abategetsi b'u Rwanda muri iki gihe bakuye mu mahano yabaye mu Rwanda, ibyo bigaragazwa n'uko icyi cyunamo kirangwamo urwango no guhangana hagati y'u Rwanda n'ibihugu by'amahanga cyane cyane ubufaransa kugeza naho Paul Kagame yabujije Ambasaderi w'igihugu cy'Ubufaransa uri i Kigali kujya gushyira indabyo kubahitanywe n'amahano yatewe na Paul Kagame ubwo yahanuraga indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal na Cypriani Ntaryamira n'abo bari kumwe bose harimo n'abafaransa 3. Ihanurwa ry'iyo ndege akaba ariryo ryabaje imbarutso y'amahano ya génocide mu Rwanda.
Imana irinde u Rwanda rwacu.
Ubwanditsi