Rwanda: Impanuka yahitanye Brig.Gen.Dan Gapfizi irimo urujijo rwinshi!

Publié le par veritas

Dan-Gapfizi.pngEjo kuwa kabiri taliki ya 25 kamena 2013 mu masaha ya nimugoroba , nibwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda  Brig.Gen.Nzabamwita yatangaje inkuru y’akababaro y’uko Brig.Gen Dan Gapfizi yitabye Imana aguye mu mpanuka yabereye mu Mutara. Uretse iyo nkuru yatangajwe y’akababaro abantu benshi bayumvise kugeza ubu bakomeje kuguma mu gihirahiro cyo kumenya uko iyo mpanuka yagenze n’icyayite n’abantu yahitanye.

Ubutegetsi bwa Kigali bwabujije abantu bazi uko iyo mpanuka yagenze kugira icyo batangaza n’ibinyamakuru byo mu Rwanda biri kwandika gusa ibigwi bya Brig.Gen Dan Gapfizi ariko ntibiri gusobanura uburyo iyo impanuka yagenze kuko uwabikora yarara apfuye.

Amakuru make tumaze kubona dukesha abantu  ba hafi ya Nyakwigendera Brig.Dan Gapfizi ni uko impanuka yateye urupfu rwe irimo urujijo rukomeye kuburyo buteye amakenga. Umwe mubari aho iyo mpanuka yabereye ku muhanda wa Kayonza-Kagitumba avuga ko imodoka yari itwaye Brig.Gen Dan Gapfizi yari mu muhanda ugororotse cyane, noneho mu gihe abanyonzi b’amagare bari kuri uwo muhanda babonye iyo modoka bahise bihinda bajya  kuruhande ariko iyo modoka yahise yongera umuvuduko cyane maze ibasanga aho bari bari kuruhande, yahise igonga abanyonzi babiri bitaba Imana ako kanya, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa kimwe n’abasilikare 5, Brig.Gen Dan Gapfizi nawe yarakomeretse cyane, kajugujugu imujyana mu Bitaro bya Roi Faysal ari naho yaguye ; uko impanuka rero yagenze biteye amakenga kuko uwari uyitwaye ari umushoferi w’umusivili witwa Rukarishya kandi akaba yarirutse cyane ageze kubanyonzi b’amagare nk’umuntu wari wanyoye ibiyobyabwenge !

Brig.Gen. Dan Gapfizi azwiho kuba indashyikirwa mu mirwano yabereye muri Congo aho yishe impunzi nyinshi z’abanyarwanda ; abaturage bo mu majyaruguru ntibazamwibagirwa kuko yahishe abaturage benshi cyane mu ntambara yiswe iy’abacengezi, abaturage b’i Cyangugu ahitwa i Gihundwe ntibazibagirwa inkoni yahoraga abakubita ngo n’ibipinga byanga kwitabira gahunda za leta ya FPR.

Brig. Gen. Dan Gapfizi asanze abo bose yohereje iwabo watwese batabishaka , abo yohereje mbere ze  nibo bazi uko bazamwakira , akaba agiye atarangije kurimbura abaturage yashinjaga kuba ibipinga kimwe n’impfubyi z’abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu yamariye ababyeyi. Twizere ko impanuka ye itarimo ubugambanyi nk’uko abasilikare ba kuru benshi ba FPR bicwa mu gihe baba bamaze kurangiza gahunda basabwaga gukora bikitwa ko biyahuye ! Yitabye Imana yayoboraga umutwe w’inkeragutabara mu gihugu zishinjwa guhohotera abaturage no gutwika amazu hirya ni hino mu Rwanda.

Karekezi Vincent i Kigali.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

ariko ibipinga murapinga mugapinga nuwitahiye muzagire ubutwari nkubwe butari ubwo kumunwa naho impanuka yamuhitanye iragahitana iyo minwa yanyu namwe muzamusange yo mwabyontazi mwe mushinyagura
iyaba arumwicanyi nakamushimye atabasize inyuma mwabicanyi bimitima mwe we

Répondre
K

nizereko apfuye yicujije uko yicishije abatutsi muri 1994 genocide ubwo yahanuraga indege yari itwaye kinani habyarabanyarwanda juvenal

Répondre
M

ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, sinzi

Répondre
M

burya koko IMANA ni IMANA ndibuka igihe uyu gapfizi yari ayoboye imirwano muri congo mu gace ka minembwe bagiye guhiga Intwali gen.masunzu pacifique ukuntu yari yarahiye ngo
arazana umutwe we kw'isahani mu basirikare 10,000 bagiyeyo hagarutse 3,500 kandi dore reba anamusize kwisi apfuye atazanye igihanga cye.

hallelluya!!!, abagome n'abagambanyi bazapfa badusige kwisi.

Répondre
K

Birababaje kuyu mugabo apfuye vuba yagombaga gucika amaguru kugirango ajye abona umwanya wogutekereza kubabyeyi bacu yiciye muri songamana muri za nyarutovu no muri za Gatonde. Birampbabaje cyane
abantu nkabangaba naba Kagame ntabwo bari bakwiye gupfa ahubwo kubaho bacitse amaguru cyangwa se bakuwemo amaso nkuko bayaciye abandi.

Répondre