Rwanda : Ihuriro rya FCLR-Ubumwe ryateye indi ntambwe ikomeye ya politiki yo gushyiraho abayobozi baryo.
Nyuma yaho Ishyaka PS Imberakuri ryishyize hamwe na FDLR bagashinga ihuriro rya FCLR UBUMwe, ubu iryo huriro riteye indi ntambwe ikomeye mu rwego rwa politiki yo gushyira abayobozi mu nzego zaryo zinyuryanye ndetse n’abahagarariye iryo huriro hirya no hino ku isi.Izi mbaraga z’ihuriro rya FCLR- Ubumwe ziyongera ku mbaraga zifitwe n’ishyaka RDI Rwanda Rwiza riyobowe na Bwana Faustin Twagiramungu kuko iryo shyaka ryiyemeje kugirana ubufatanye n’ihuriro rya FCLR-ubumwe , ubu kandi hakaba haratangiye igikorwa cyo gukomeza kongera izo mbaraga z’amashyaka ubwo Bwana Twagiramungu Faustin yahamagariraga amashyaka yandi kwegeranya imbaraga zayo kugira ngo ashobore guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame na FPR.
IBYEMEZO BY’INAMA Y’IHURIRO FCLR-UBUMWE YATERANYE KUWA 25 GASHYANTARE 2014.Inama yatangiye saa yine za mugitondo iyobowe na Perezida w’ihuriro FCLR-UBUMWE akaba na Perezida w’agateganyo wa FDLR Nyakubahwa Gen Maj BYIRINGIRO Victor.
Inama yatangijwe n’isengesho,k’umurongo w’ibyigwa harimo :
1.Kureba ibyo Ihuriro FCLR-UBUMWE rimaze kugeraho
2.Gutangaza inzego z’ubuyobozi n’abazigize
3.Gushyiraho abahagarariye FCLR-UBUMWE mu bice bitandukanye by’isi
4.Kunonosora amategeko agenga ihuriro FCLR-UBUMWE
I.KUREBA IBYO IHURIRO FCLR-UBUMWE RIMAZE KUGERAHO
Abari mu nama bishimiye ibimaze kugerwaho byose kuko babonye bitanga icyizere,harimo uko abanyarwanda bakomeje kwakira ihuriro ndetse n’imikoranire yaryo n’andi mashyaka.
Abari mu nama bishimiye uburyo Indatsimburwa zihagaze zaba iziri mu Rwanda,muri RD Congo n’ahandi hose ku isi.
Inama yashimiye abanyarwanda batandukanye bakomeje kwitangira ibikorwa by’ihuriro FCLR-Ubumwe.
II.INZEGO Z’ UBUYOBOZI N’ABAZIGIZE.
Ihuriro FCLR-Ubumwe rigizwe n’inzego zikurikira:
1.Inama nkuru y’Ihuriro,
2.Urwego nshingwabikorwa
Inama nkuru y’Ihuriro igizwe n’abayobozi bakuru b’amashyaka agize ihuriro ikaba ifite na bureau yayo.
Inama y’ihuriro igizwe:
Nyakubahwa Generali Majoro BYIRINGIRO Victor Perezida w’ihuriro FCLR –UBUMWE ,akaba yungirijwe na Bwana BAKUNZIBAKE Alexis, Vice Perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.
Abagize biro y’ihuriro:
Umunyamabanga: Bwana SINDAYIHEBA Aaron
Umubitsi: Bwana Newutoni JEVA
Umuvugizi: Bwana IRANZI John MUGISHA
Urwego nshingwabikorwa:
Umuhuzabikorwa w’urwo rwego ni Bwana MUTARAMBIRWA Théobald
Urwego rwa politiki na dipolomasi:
a)Bwana MUKIZA David
b)Bwana RYUMUGABE Jean Baptiste
Urwego rwa gisirikari:
a)Coloneri MUTABAZI Josué
b)Majoro ISHIMWE Jean Damascene
Urwego rw’imari:
a)Mme UWIZEYE Kansiime Immaculée
b)Paradis LEVITE
Urwego rw’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage:
a)Dr HAKIZIMANA Joseph
b)Bwana SANGANO Marcelin
Urwego rw’amategeko n’uburenganzira bwa muntu:
MUSHIMIYIMANA Michel
III)ABAHAGARARIYE IHURIRO FCLR-UBUMWE MU BICE BITANDUKANYE BY’ISI
1.K’umugabane wa Africa:
a)Umuhuzabikorwa k’umugabane wa Afurika ni IRADUKUNDA Emile (Uganda) E-mail: iradukunda_emile@yahoo.com
b)MUGEMANTWARI Moses (RSA) E-mail: mugemantwari@gmail.com
c)KAKI Hassan Orange (Kenya) E-mail:kakiorange8@gmail.com
d)KAGABO Jean Chrisostome(Mozambique) E-mail: chadrackbazira@gmail.com
e)ISHIMWE Rodrigue (Congo Brazza Ville) E-mail :indatsimburwa1000@gmail.com
F)Alex CYUSA (Burundi) E-mail : cyusalex@yahoo.fr
2. Abahagarariye ihuriro k’umugabane w’iburayi:
a)Umuhuzabikorwa NGIRINSHUTI DJuma
b)Umuhuzabikorwa wungirije NSHIMIYIMANA Jean Damascene E-mail : mushijada@yahoo.fr
3)Abahagarariye ihuriro k’umugabane wa Amerika:
Umuhuzabikorwa NTIRUSHWAMABOKO Ignas E-mail: dariusmurinzi@yahoo.com
Inama yemeje ko raporo zose z’abahagarariye ihuriro mu mpande zose z’isi zigomba kujya zishyikirizwa Bwana BAKUNZIBAKE Alexis, vice Perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI
IV.KUNONOSORA AMATEGEKO AGENGA IHURIRO FCLR-UBUMWE
Inama yashyizeho itsinda rishinzwe kwiga icyo gikorwa rikazatanga raporo mugihe cya vuba. Ihuriro FCLR-UBUMWE ryongeye gushimangira ko rishyize imbere inzira y’amahoro,ikaba riboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda kimwe n’incuti z’u Rwanda kwima amatwi ibinyoma bya leta ya FPR Inkotanyi ikomeje gushyira abanyarwanda idashaka mu magereza bitirirwa kuba bakorana na FDLR hirya no hino mu gihugu.
Ihuriro FCLR rirahamagarira buri wese kumva ko gukorana na FDLR atari icyaha nk’uko leta ya Kagame ibivuga maze tugafatanya kurwanya ibibi byose leta ikorera abanyarwanda. Inama yasoje imirimo yayo saa kumi isozeshwa isengesho.
Iyi myanzuro igomba guhita ishyirwa mu bikorwa ikimara gushyirwaho umukono.
Bikorewe I Walikare ,kuwa 28 Gashyantare 2014
Generali Majoro BYIRINGIRO Victor
Perezida w’ihuriro FCLR-UBUMWE
Source: inyengeri.org