RWANDA: Ibuka yasanze intore za Kagame ari interahamwe!!!
Abanyarwanda bajya bakunda gusetsa cyane , iyo babonye umuntu cyangwa se abantu bahura n'ibibazo bitewe ni uko batashishoje maze bakavuga bati "ABATABIZI BICWA NO KUTABIMENYA !" Abanyarwanda batabaye mu butegetsi bwa FPR , bakaba barahunze kera cyangwa se abumva ko baba barusahurira mu nduru bakagira icyo bakura kuri FPR barashukika cyane! FPR njye mfite ubushobozi nayiha igikombe cya mbere ku isi cyo kubeshya no kugira akarimi keza ! Noneho nkongera nkayiha igikombe cya mbere ku isi cy'ubagome buvanze n'uburyarya ! Aha rero ndagirango mbwire abitwa abahutu bihaye gukorera FPR bari hanze y'igihugu ndetse n'abari imbere y'igihugu ko nta rukundo na ruke FPR ibafitiye kandi ko nta nurwo izabagirira , byose bazajya babibona buhoro buhoro, icyo FPR ibashakaho ni ukubakoresha noneho bamara gushiramo akabaraga ikabashyira aho ishyira abandi bahutu; noneho rero n'abatutsi bari imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo babaye mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana , nta mpuhwe bafitiwe , ahubwo ni ukuzamukira kukababaro kabo bagafasha FPR kwibonera ifaranga noneho bo ikabata mu rwango n'ibinyoma batozwa! urugero natanga ni uburyo Kagame yafashe imfashanyo abo batutsi bagombaga guhabwa noneho akiguriramo indege 2 zihenze cyane zirirwa zikodeshwa mu dufaranga duke bambura abanyarwanda ngo n'imisoro kugirango zitware ubutsikamiye! Urukundo rurihe rw'abatutsi? None rero nkuko byasohotse mu kinyamakuru igihe nimurebe uko abo batutsi bakoreshwa babateranya n'abahutu, aho kuvuga bene wabo bafite ibibazo prezida ari umuherwe batangiye kuryana n'intore za kagame , abo nabo bazibona aho abandi batutsi banenga imikorere y'ubutegetsi bwa kagame buherereye! Ni mwisomere iyo nkuru muribonera ibindi byinshi bihishe muri politique ya Kagame: Tariki ya 11 Mutarama 2011 ku isaha ya saa sita n’ iminota 15 z’ ijoro (00h15), nibwo bamwe mu bacitse ku icumu bagera kuri 23 bashyize ahagaragara ibaruwa “itabaza” bandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ibaruwa dukesha Ikinyamakuru Umwezi cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama nacyo gicyesha Ibuka; Umuryango uharanira Inyungu z' Abacitse ku icumu, iteye itya:
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
Twebwe abacitse ku icumu n’ inshuti zabo dutuye mu Rwanda ndetse no mu mahanga, turamagana itumirwa ry’ abantu bagize uruhare mw’ itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 1994 mu nama y’ umushyikirano yahamagajwe, igategurwa, ndetse ikanayoborwa na Leta y’ U Rwanda.
Nyakubahwa Perezida, kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gushakisha no kutumiza abantu nka Ernest Gakwaya alias Camarade, Aimable Ngabitsinze na Maurice Rwambonera ndetse ikabishyurira ingendo; kuba mu basirikare bakuru b’ ingabo ndetse n’ abahagarariye U Rwanda mu mahanga barafashe umwanya wo kwigaragaza hamwe n’ abo bantu, byatumye twibaza aho Leta y’ U Rwanda ihagaze ku kibazo cya Jenoside ubwacyo, aho ihagaze mu gukurikirana abagize uruhare muri iyo Jenoside, no mu guca burundu ipfobya ry’ itsembabwoko ryakorewe Abatutsi muri 1994.
Nyakubahwa Perezida, kuba abantu bagize uruhare ruzwi mu itsembabwoko ryakorewe Abatutsi baza mu Rwanda nk’ abatumire ba Leta, bagatambagizwa igihugu n’abayobozi bakuru, bihahamura abarokotse ubwicanyi bwa’ abo batumirwa, cyane cyane ababyeyi n’ abakobwa bafashwe ku ngufu n’ abo bagizi ba nabi. Ndetse bihahamura kandi abacitse ku icumu muri rusange.
Turasanga ibi ari ibikorwa bitandukanye n’ amatotwara ndetse n’ amatangazo, amabwiriza y’ igihugu cyacu asanzwe avuga ko gupfobya jenoside bitazihanganirwa kandi kandi abagize uruhare muri jenoside bazakurikiranwa.
Nyakubahwa Perezida, tubandikiye uru rwandiko kugira ngo tubamenyeshe impungenge twatewe n’ itumirwa rya bariya bagabo ndetse no kwiyerekana hamwe nabo kwa bamwe mu bayobozi, kuko bigaragara mu maso ya benshi nko gushinyaguriraabarokotse genoside. Ntabwo twareka kwamagana ibi, ndetse ngo tunabibamenyeshe cyane cyane ko twizera ko iki ari ikibazo mwumva.
Nyakubahwa Perezida, turangije tubashimira k’ ubwitabire muzaha impungenge zikubiye muri iyi nyandiko, tunabasaba ko mwaduhumuriza, mugahumuriza abacitse ku icumu bose ndetse n’ Abanyarwanda twese muri rusange ko ubusabane n’ abantu bagize uruhare muri jenoside budashobora kwihanganirwa ahubwo ko Leta y’ U Rwanda muyobora igiye kongera umurego mu kubakurikirana kugirango bagezwe mu butabera.
Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2011. Uzabere U Rwanda umwaka w’ amahoro, ubutabera n’ amajyambere.
Murakarama.
Abashyize umukono kuri uru rwandiko:
1. Philibert Muzima
2. Hiram Gahima
3. Olivier Kameya
4. Gallican Gasana
5. Jeff Nsengimana
6. Jean Claude Nkubito
7. Placide Kalisa
8. Odette M.Shyaha
9. Onesphore Mugarura
10. Etienne Masosera
11. Mari Claire Mwanayindi
12. Appoline Mukandanga
13. Aloys Kabanda
14. Ange Twagirayezu
15. Jacqueline Cyamazima
16. Anne Uwamahoro
17. Deo Mazima
18. Domina Rutayisire
19. Louis Nkubana
20. Dada Gasirabo
21. Gaudence Karimangingo
22. Theodore Wintega
23. Ariane Mukundente.
Hejuru ku ifoto
Abateye impungenge abacitse ku icumu: Uhereye ibumoso hari Maurice Rwambonera, Aimable Ngabitsinze na Ernest Gakwaya
Foto: Arshive
Ruzindana Rugasa