Rwanda: Ibitekerezo by'abanyarwanda ku ifungwa rya Kizito Mihigo na bagenzi be
Amakuru ava muri ba maneko ba Kagame aremeza ko Kizito Mihigo yakorewe iyicarubozo rikomeye cyane kugira ngo yemere gufata mu mutwe ibyaha agomba kwishinja no kujya kubivugira ku karubanda imbere y'abanyamakuru. Umwe mubamukoreraga iyicarubozo yageze ubwo nawe afatwa n'ikiniga ararira kubera agahinda yari atewe n'uko Kizito yatakaga asaba imbabazi!
Hejuru aha Kizito aratura akishinja ibyaha yafatishijwe mu mutwe nka baba banyarwanda FPR yajyanye muri USA
Kizito batangiye bamushinga igikwasi ku mano, maze bamuzirika n'ubugabo batangira kubukanda , nibwo yahise yemera ibyo bamusabaga byose atangira no gufata mu mutwe ibyo agomba kwishinja byose ! Kizito ariko yatewe ubwoba cyane ni uko bari bamaze kuvuga ko bamwica bamukuyemo amaso! Ngiyo inyiturano y'intare itapfuna ubushyo bw'inka itaretse n'abashumba bayihimbaza!!
Mu kiganiro Kizito yakoranye n'abanyamakuru yagaragazaga mu maso ko yakorewe iyica rubozo rihagije kugira ngo yiyemeze ibyaha atakoze atanazi n'imvano yabo ! Ibi bibaye kuri kizito bigaragaje ko uwabanye kandi agakunda Kagame ariwe ahitana mbere ! Ni ukumirwa gusa !
Prof. Shyaka Anastase ni Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board). Amakuru atugeraho aratumenyesha ko Shyaka nawe atangiye kunugwanugwa mu bantu bakorana n'abanzi b'igihugu; amaze iminsi ahatwa ibibazo na polisi y'igihugu kubera ko akekwaho gushakira ibyangombwa (irangamuntu) abantu bava hanze baje guhungabanya umutekano w'igihugu ndetse agafasha n'abanyarwanda bari imbere mu gihugu kubona ibyangombwa by'inzira (passport) bituma bahunga igihugu bakajya gufatanya n'abakirwanya bari hanze. Mu minsi mike nawe ashobora kuburirwa irengero nyuma akazisanga mu maboko ya polisi kuko atangiye gukekwaho gushyira inda ku muyaga agahunga !.
Kagame Paul yavuze ko atezemera abanyarwanda bapfa kabiri, yego birumvikana ko icyo ari igipindi cya politiki ariko nareke gukabya, turamusabira kugira umutima w'inyama wumva ububabare bw'abanyarwanda,yego yababaje benshi ariko niyunamure icumu abohore Kizito Mihigo na Cassien areke kubafatanya n'icyunamo k'imyaka 20! Uyu munsi veritasinfo yiyemeje kugenera iyi paji ibitekerezo by'abanyarwanda ku itotezwa rya Kizito Mihigo nabo bari kumwe ! igitekerezo kirajya gitandukanywa n'ikindi dukurikije amasaha twagishyiriyeho, hagati y'ibitekerezo tuzajya dushyiramo indirimbo za Kizito. Imana ifashe abanyarwanda kwihanganira akababaro baterwa n'ubuyobozi bubi.
Ibyo nibyo bita kwandavura pe! Mujye mubeshya abahinde kandi umenya nabo batakibeshywa! Kizito, pole sana kandi uwiteka agerageza abakunzi be! Gusa, Abakugeretseho ayo manjwe bamenye ko nta mukuru w'ikuzimu ubaho!! Inkuru ibaye impamo koko, uzize igisobanuro cy'urupfu!!
Igihe cyose umunyabyaha ahorana urwikekwe. Mbuze icyo mvuga ariko uwiteka akube hafi muriki kigeragezo wahuye nacyo. Ariko bamenye ko uwicisha inkota nawe azicishwa indi. Ntagahora gahanze ni umwana w'umunyarwanda!! Yewe rwandaweeeee!!!!!
00H35 :Gukorana na RNC, na FDL, Ingabo z’ umwami, Twagiramungu, kubuza igihugu umudendezo, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gushaka kwangisha abaturage ubutegetsi, kubiba amacakubiri, .......
Mihigo akunda Imana cyane, Genocide nawe yaramuhekuye, nzi ko akunda Imana cyane kandi ayubaha, imutabare muri ibi bihe bikomeye arimo afunze kandi yanabuzemo abe. Njye niyo wampenda gute sinakwemerera ko Mihigo yakorana na FDLR, ko yagambirira guhirika ubutegetsi bwamukijije genocide, ngo ashyigikire abamuhekuye Please niba Mihigo hari amakosa yaba yarakoze nk umuntu turabinginze mumuhe chance ya nyuma mwe ku mufatanya n’akaga yahuye nako, amakosa yaba yarakoze azayakosora. Abasenga namwe muze tujye ku mavi, buri munsi tumusengere kugirango ibyo Yezu yakoreye Daniel, nawe ibimukorere.
TURAGUSENGERA, KANDI YEZU ARI KUMWE NAWE UKOMERE UWO WIZEYE WAGUPFIRIYE KUMUSARABA WATUMYE, WAGUHAYE IMBARAGA ZITUMA WIBOHORA KAMERE MUNTU UGACA BUGUFI, UKABABARIRA, UKABOHOKA KANDI UKABOHORA, UWO MVUGA ARUSHA ABANDI BOSE IMBARAGA. INO NKURU IRAMBABAJE CYANE. KU GIHE RWOSE MWAMBABARIYE NTIMUNYONGERE IGITEKEREZO KO BURI GIHE MUTAJYA MUHITISHA IBITEKEREZO BYANJYE, NDABINGINZE RWOSE.
Ubwanditsi