Rwanda: Ibibazo bikomeye bigiye gusenya FPR byatangiye kwigaragaza mu gihugu kandi ntibiterwa na FDLR!

Publié le par veritas

Gakire-asaba-imbabazi-Kagame.png[Ndlr: Muri iyi minsi , abayobozi b'u Rwanda basigaye bameze nk'abaraguza umutwe! Umushyitsi w'umunyamahanga wese usuye u Rwanda bahita bamubaza bati : Ese nawe ushyigikiye ko FDLR igirana ibiganiro n'u Rwanda? Abenshi muri abo bashyitsi bahita batanga igisubizo kirushaho gushyira FPR mu rujijo! Bikomeje gutangaza amahanga kuba leta ivuga ko yazanye amahoro mu gihugu ariyo ihamagarira amahanga kuyishyigikira gukomeza imirwano no kumarira ku icumu abo idakunda! Imyitwarire nkiyo irakomeza gutuma leta ya Kagame ifatwa nka gashozantambara mu karere ndetse igatera n'abanyamahanga kuyishisha nk'uko amakipe y'umupira w'amaguru ya Kenya na Tanzaniya yanze gukinira igikombe cya kagame cup! N'ubwo ariko FPR ihangayikishijwe na FDLR ibibazo bizayisenya byatangiye kwigaragaza imbere mu gihugu kandi byatewe nayo ubwayo, ibyo bibazo bifite ubukana kurusha kumvikana na FDLR kandi ntanumunyamahanga FPR izasaba igisubizo kuribyo. Hasi aha murasoma uko ikinyamakuru "indatwa" cyasesenguye ibyo bibazo]:

 


Imiyoborere myiza,ubwisanzure mu bitekerezo,ubutabera bunoze ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ni amwe mu mahame shingiro agaragaza ko igihugu kigendera mu nzira ya demokarasi ; gusa mu Rwanda izi ngingo zirakemangwa cyane, haba mu gihugu imbere ndetse no mu mahanga nk’uko bigaragazwa na za raporo nyinshi zisohoka zerekeye u Rwanda.

 

N’ubwo mu birebana n’iterambere mu by’ubukungu u Rwanda rukomeje gushimwa ndetse bikanagaragara ko hari intambwe ikomeye yatewe kuva FPR yafata ubutegetsi gusa hari izindi ngingo za ngombwa nk’imiyoborere myiza, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bwa politiki n’ubutabera ni zimwe mu ngingo zikomeye zigikeneye gushyirwamo ingufu kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

 

Mu mpera z’umwaka wa 2011 ubwo ambasaderi wa leta zunze ubumwe z’amerika mu muryango w’abibumbye Suzan Rice yasuraga u Rwanda yanenze bikomeye leta y’u Rwanda kuba idatanga ubwisanzure mu bya politiki kandi kugeza ubu nta kintu kigaragara cyari cyahinduka kuko uko umwaka ushize n’undi ugataha leta y’u Rwanda ikomeza kunengwa kuba idatanga urubuga rwa politiki (political space) mu gihugu imbere, ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ntibuhagaze neza kuko kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu byanyuma bibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi bizwi neza ko itangazamakuru ari umuyoboro w’ingenzi wo kunyuzamo ibitekerezo bitandukanye kandi rikanafatwa nk’ubutegetsi bwa kane cyangwa umuvugizi wa rubanda ariko nko muri raporo y’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (reporters without borders) u Rwanda ruri ku mwanya 161 mu bihugu 186 kandi rukaba urwanyuma mu karere k’Afurika y’uburasirazuba kandi iyi raporo igaragaza ko abanyamakuru badahabwa agaciro mu gihugu kuko babangamirwa cyane n’ubutegetsi ; nanone abanyamakuru bigenga bagafatwa nk’ababangamiye ubutegetsi.

 

http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/05/victoire-ingabire.jpgMu minsi ishize nabwo inteko ishingamategeko y’ibihugu by’iburayi byiyunze (european union) iherutse gufata umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi inasaba ko ubutabera bw’u Rwanda bwavugururwa kuko babona hakirimo inenge bahereye ku manza z’abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi zikigaragaramo inenge zikomeye cyane cyane bibanda ku rubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza.

 

Imiyoborere myiza mu Rwanda nayo irakemangwa cyane kuko ntiwavuga imiyoborere myiza mu gihe hakigaragara abaturage bagihohoterwa cyane cyane mu byaro, aho abaturage bakubitwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze kandi umuturage ntahabwe agaciro gakwiye mu bimukorerwa cyane cyane muri politiki z’ubuhinzi zihindagurika buri munsi kandi wareba neza ugasanga ntacyo zimariye abaturage kuko baba batabigizemo uruhare rukwiye aho usanga nka politiki zo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe hakigaragara ko hamwe na hamwe nta musaruro ufatika zatanze.

 

Nanone ntiwavuga iby’imiyoborere myiza ngo wibagirwe ko mu Rwanda hakigaragara akarengane na ruswa n’ikimenyane mu itangwa ry’akazi ndetse na ruswa ishingiye ku gitsina imaze gufata indi ntera nk’uko raporo ya transparency Rwanda yabigaragaje mu bushakashatsi washyize ahagaragara mu minsi ishize. Ikindi gikomeje kubangamira abaturage hirya no hino mu gihugu ni uburyo budafututse bishyuzwamo imisanzu ya mitiweli aho bafatirwa amwe mu matungo yabo akagurishwa nyamara byakabaye byiza gusobanurirwa mbere kandi neza kugira ababishoboye bishyure iyo misanzu, abatabishoboye nabo bagafashwa n’inzego zibishinzwe.

 

Ubusumbane bukabije bw’imishahara nabwo bukomeje kuba inzitizi y’imyoborere myiza aho usanga umwarimu twese dukesha ubumenyi agihembwa amafaranga macye akunze kwitwa urusenda nyamara abandi bakozi bahembwa neza kandi ibi bikagira ingaruka ku ireme ry’uburezi ugasanga abanyeshuri aribo bahura n’ingaruka kuko batiga neza mu gihe umwarimu aba yibaza icyo ari burarire, ikindi tutakwibagirwa ni akavuyo gakomeje kugaragara muri minisiteri y’uburezi aho abanyeshuri bakurirwaho za buruse mu buryo budafututse nyamara bari barazemerewe mbere hose.

 

Nanone ntitwakwibagirwa kuvuga ku inyerezwa ry’umutungo wa leta rikigaragara hirya no hino mu gihugu nk’uko umugenzuzi w’imari ya leta abigaragaza muri raporo za buri mwaka nyamara gukurikirana abantu baba babigizemo uruhare biracyari ingorabazi. Ubwisanzure bwa politiki nabwo ntibuvugwaho rumwe kuko bigaragara ko gukora politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bikigoye kandi kunyurana kw’ibitekerezo no kubaha igitekerezo cy’undi ariryo nshingiro rya demokarasi mu gihe ikigamijwe ari uguteza igihugu imbere, ariko usanga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ananizwa cyane mu mikorere yayo nk’uko biri kugendekera green party iyoborwa na Dr. Frank Habineza umaze imyaka ikabakaba ine atarabasha kwemererwa gushinga ishyaka rye nyamara mu gihe abyemerwa n’amategeko.

 

Kugira ngo ibi bibazo twagaragaje haruguru bibonerwa umuti hakwiye kuba umuco w’ibiganiro ukwiye kwimakazwa ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagahabwa ijambo bakagaragaza ibitekerezo byubaka igihugu kandi n’abaturage bagahabwa ijambo mu bibakorerwa kandi hakirindwa na za raporo zitekinitse zitagaragaza ukuri nyako zikigaragara hirya no hino mu gihugu nyamara zidafitiye akamaro abaturarwanda.

 

 

Source : Journal Indatwa N° 15

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article