Rwanda-Politiki: RUKOKOMA wa RDI na Gerard KARANGWA wa PDP bazasesekara i Kigali kuwa Gatanu taliki ya 21 kamena 2013 !

Publié le par veritas

Rukokoma.jpgBibaye impamo, amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza  agiye mu Rwanda. Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2013, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b'ibinyamakuru mpuzamahanga i Buruseli mu Bubiligi. Muri icyo kiganiro, ayo mashyaka yatangaje ko itsinda rya mbere ry’abayahagarariye rizaba ryageze i Kigali ku wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2013, ku manywa y’ihangu.

Abanyamakuru bifuje kumenya impamvu aya mashyaka yafashe icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda, uko azitwara agezeyo, ikizatunga abagiyeyo n’ibindi.

Nk’uko babisobanuye mu kiganiro cy’ubushize tariki ya 28 Werurwe 2013, abahagarariye amashyaka yombi bongeye gushimangira ko icyo baharanira ari urubuga rwa politiki rwatuma  Abanyarwanda baganira ku bibazo byugarije igihugu cyabo, birimo kwikubira ubutegetsi kw’ ishyaka rimwe.

Bagarutse ku kibazo cy’ubutabera bubogamye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa. Muri urwo rwego bishimiye cyane umwanzuro uheruka gufatwa n’Inteko Nshingamategeko y’ibihugu by’i Burayi (résolution n°2013/2641) usaba abaterankunga gukomeza kumvisha Ubutegetsi bw’u Rwanda ko bukwiye kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu no gukosora imikorere mibi y’ubutabera bwahinduwe igikoresho cya politiki.

Kuri iki kibazo cy’ubutabera mu Rwanda, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yongeye gusaba Leta y’u Rwanda kurekura nta yandi mananiza abafunzwe ku mpamvu za politiki cyangwa iz’ibitekererezo byabo,  barimo  ba Bwana MUSHAYIDI Deogratias, NTAGANDA Bernard, NIYITEGEKA Théoneste na Madamu INGABIRE Victoire.

Amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yibukije kandi ibaruwa aherutse kwandikira Minisitiri w’ubutabera amusaba gukemura ikibazo cy’amadosiye y’imanza za gacaca zigomba gusubirwamo ariko abarebwa n’izo manza bakaba bakomeje guhezwa mu gihirahiro no kuborera mu munyururu.

Abanyamakuru bifuje kumenya icyo aya mashyaka atekereza ku cyifuzo cya Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, wasabye ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo barimo umutwe wa FDLR. Mu bisubizo byatanzwe, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yatangaje ko ashyigikiye byimazeyo icyifuzo cyose cyatuma Abanyarwanda  bakemura ibibazo by’igihugu cyabo binyuze mu nzira z’amahoro.

Ku byerekeye gahunda z’aya mashyaka namara kugera mu Rwanda, abayahagarariye batangarije abanyamakuru ko bazabanza kwandikisha amashyaka yabo, ibindi bikazaza nyuma. Naho ku kibazo cy’aho bazaba n’ikizabatunga, basubije ko batashye mu gihugu cyababyaye, bafitemo abavandimwe n’inshuti, bityo bakabaho nk’uko abandi Banyarwanda babaho.

Mu gusoza, amashyaka PDP- Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yashimiye cyane abanyamakuru bitabiriye ikiganiro, anabashishikariza gukomeza ubuhanga n’ubushishozi bakorana umwuga wabo.

Twabibutsa ko ku cyumweru taliki ya 16 Kamena 2013 abayobozi b’aya mashyaka yombi bazagirana ikiganiro mbwirwaruhame n’abanyarwanda baba ku mugabane w’Uburayi kimwe n’amashyaka y’abanyarwanda akorera hanze y’igihugu. Mbere ya saa sita niho bazabonana n’amashyaka naho nyuma ya saa sita guhera saa mu nani kugera saa kumi n’imwe bakabonana n’abanyarwanda ; ibyo biganiro byombi bizabera aha hakurikira : Place de la vaillance 7 ; 1070 Anderlecht, Bruxelles.

Twakwifuriza urugendo rwiza amashyaka yose yifuza impinduka mu mahoro na demokarasi isesuye mu Rwanda.

Nyuma y'ikiganiro rusange n'abanyamakuru uyu munsi taliki ya 13/06/2013: Twagiramungu Faustin na Gerard Karangwa Semushi, buri wese kuruhande rwe yagiye yihereranywa na buri munyamakuru (amafoto).

imbere-y-abanyamakuru.jpg

karangwa.jpg

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Ba Bwana Faustin Twagiramungu na Gérard Karangwa Semushi n'abandi Barwanashyaka ba Opposition,

Kubwanjye mbashimiye cyane ubutwari bwo kujya guhangana n'icyama "parti-Etat FPR" iyobowe na Président Paul Kagame. Icyemezo mufashe kirakomeye cyane. Ni igikorwa cy'ubutwari bwinshi n'ubwitange.
Mwubahirije inshingano zanyu mwiyemeje za Ba Leaders mu mashyaka yanyu, arinako muyahesheje icyubahiro, ishema n'isheja byinshi. Impundu nyinshi Bavandimwe. Muteye ikirenge mucy'umubyeyi Victoire
Ingabire n'abandi Barwanashyaka ba Opposition biyemeje gukorera mu mucyo, kumugaragaro, ntakwihisha inyuma ya za Computers cyangwa inyuma y'amazina y'amahimbano.  Basta. Enough
is enough. Imana ikomeze ibayobore  mwese mubitekerezo byanyu byiza kandi byubaka, munzira ya démocratie, ubwubahane, uburinganire w'abaturage, ntabiyumvamo kuba IBIGIRWAMANA
(surhommes), mubutabera n'amahoro ariyo mizero y' u Rwanda n'abanyarwanda bose. Abanyarwanda (abato n'abakuru, abakire n'abakene) n'abazavuka, bose bazabibashimira iteka. Kandi n'amateka
atabogamye (Histoire non-édulcorée et non-partisane) nayo azabandikaho ibyiza byinshi by'ubutwari n'ubwitange. Muzagire urugendo rwiza kandi muzasohoze amahoro. Umuvandimwe wanyu ubakunda,

Jean Musafiri, MPH, MA
Bergamo, Italie

Répondre