RWANDA : IBARUWA MADAME INGABIRE YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME

Publié le par veritas

VictoireKu wa 25 Mata 2012, ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwahaye urukiko rukuru (High Court) kopi y’ibaruwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye Perezida wa Republika ku wa 06 Ugushyingo 2011 bumushinja ko yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi nyamara mu rukiko ngo akaba yarakomeje kuburana abihakana. Iyo baruwa abunganira Ingabire barayisabye barayibima. Nkiko nsengimana akaba yatangaje iyo baruwa ya Ingabire kurubuga rwa FDU- Inkingi nkuko tuyibagejejeho hasi aha :

victoire1.jpg

victoire2.jpg

victoire3.jpg

Ubwanditsi bwa Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ingabire Victoire Umuhoza yakoze ikosa riremereye, kuri we ndetse no ku ishyaka rimwiyitirira. Yasabye imbabazi, naho abavuga ngo yashyizemo amayeri murasetsa gusa. Amayeri se yo kubeshyera
abaturage ngo ni bo bamushutse? Umuntu w'intwari yihakana amagambo yavuze akayahirikira kuri rubanda, koko? Ingabire wanyu si umunyapolitiki, ndetse ibibazo arimo yabishyizwemo n'amasekurume
yibera iyo za Bulayi n'Amerika yamugize iturufu. None se izo mbabazi ni nde uyobewe ko ari ba Musangamfura na Nkiko bamutegetse kuzisaba ngo kugira ngo imishyikirano bari barimo na FPR ikomeze?
FPR rero ntiyari kwanga ako ka occasion ko kwihimura kuri uriya mugore wayokojeje isoni, no kumukura mu kibuga ndetse na bya byegera bye byose bigiye muri pubeli politique nta mananiza.

Répondre
H

Umuntu ufite inyungu mu gufungwa kwa Ingabire ninde ngo tumenye byukuli uko ikibazo giteye.

Uwahungabana afunguwe ninde? Gufungurwa kwe bivuze iki ku Rwanda?

Kiriya gihano kigumyeho byo byaba byerekana iki ku gihugu cyacu u Rwanda

Mudufashe tugire ibyo dusobanukirwa,Afunguwe se yakwemererwa gusohoka akajya hanze yigihugu

Répondre
B

Iyo usomye iriya baruwa nta marangamutima nta na hamwe  rwose Mme Ingabire yemera icyaha kandi nta nicyo yari kwemera kuko nta cyaha njyewe kugeza nubu numva yaba yarakoze.Ikibazo njyewe
nakomeje kugira ni impanvu ki yandikiye Kagame kandi urubanza rwari rugikomeza ndetse bigaragarira buri wese ko  haramutse hariho ubutabera butabogamye  mu Rwanda yari gutsinda nta
shiti? Kandi niyo yari gutsindwa nta kibazo nta gitangaza cyabaga kirimo ku bazi neza imikorere y'ingoma z'igitugu n'agahotoro.Mbese kwandika iriya baruwa byatewe n'iterabwoba rya Kagame? Byatewe
se ni uko hariho abamugiriye inama bamwumvisha ko yanditse iriya baruwa  hari inyungu za politiki  cyangwa se k'umutekano we bwite zabonekamo?

Njyewe mbona ko iyo ikibazo cyageze mu nkiko kujya kwandikira Perezida Kagame ku mpavu izo arizo zose habayemo kwibeshya cyangwa se kutamenya neza imikorere y'inkotanyi.Mu rukiko  ni mu
rukiko nyine ntugomba guha uwo muburana icyuho cyatuma agutsinda. Ku bwanjye mbona ibikubiyemo atari ugusaba imbabazi  ariko kuba yaranditse muri kiriya gihe kandi muri buri buryo byo
habayemo ukwibeshya. Ariko ukora ntiyabura  nyine no gukosa kuko turi abantu ahubwo ikibazo ni uko utanze igitekerezo cye kuri iyo baruwa  aho gusobanurirwa afatwa nk'umwanzi

Répondre
N

@Gahondogo:

Subiza amerwe mu isaho.

Biriya bisobanuro usaba ntabyo uzigera ubona kuva urubanza rutararangira.

Nk'uko wabivuze, ibarwa ni extorsion d'aveu.

Ko utari mu bunganira Mme Ingabire biriya bisobanuro ushaka ni iby'iki?

Tegereza urubanza rurangire.

Répondre
R

Umwana wumukobwa yarabadoze, arabacenga bien bien bien. Nibyo koko ntako buriya butegetsi butakoze ngo Ingabire asabe imbabazi yemere icyaha. Kagame amaze kubona ko bimunaniye, Victoire
yamubereye ibamba, yabishyizemo ingufu diplomatique, kuburyo na cya gihe amabassadeur wa Hollande i Kigali yajyaga gusura Victoire muri prison aribyo byari bimujyanye. Mbese kumusangayo byari nko
gukora tentative yanyuma kuko mbere yakoreshaga abakozi be. Aha rero niho Ingabire yaberetse ko nubwo ari mukaga agifite umutwe we wose, ko byose ari imitego nta mpuhwe nabusa bamufitiye.
Victoire yarazi neza ko aramutse yanditse ibarwa yemera ibyaha akanabisabira imbabazi Kagame yaba atsinze ruriya rubanza burundu, kimwe na opposition nyayo, cyane FDU kuko kugezubu ariyo ikomeye
kurushya andi mashyaka. Ingabire rero bose yarabumvise, aritonda arabasuzuma, maze ati si ibarwa mushaka ? Ngiyi ndayibandikiye ! Yewe na objet de la lettre ayigira : "GUSABA IMBABAZI" , ariko
aho kubikora koko ngo yemere ibyaha atakoze (abo bose nicyo bari bamutezeho) yarabacenze, arababuguza nkuko mubibona. None mwe mwasomye iyi barwase muvanye mwiki mubyukuri ? Burya nibyo Kagame
yivugishaga i Kampala abeshya ngo Victoire yasabye imbabazi ngo nabamwunganira mu kuburana baramuta kandi baramuburaniye kugeza ubwo we ubwe yiyemeje kuva murubanza ! Ibyo bya Kagame byari
amatakirangoyi no kumuterroriza kuko iyo koko aba yarasabye izo mbabazi akemera ibyaha, iyo barwa yari guhita ijyanwa mu rukiko maze urubanza rukarangirira aho. Ndashimacyane uko FDU yabyifashemo
! Nibakomeze umurego !

Répondre
G

Njyewe iyi barwa inshyize mu gihirahiro!
Byonyine n’ukuntu yanditse,nashatse ireme n’injyana y’ibitekerezo biyikubiyemo,ngerageza kubihuza n’umutwe wayo n’amabango 3 awugize mbura ihuriro(lien!).
Mpise mbona impamvu Kagame n’abarenzamase be bayivugishije ibyo bashaka kumva no kumvikanisha,ariko ibi byo ntibyantangaje,kuko biramenyerewe!!
Icyo nakwisabira Nkiko Nsengimana,ni uko yansubiza utu tubazo dukurikira:
-Niba iyi barwa yaranditswe nyuma ya »tractations »,kandi byanga bikunda zabayeho,zabaye hagati yande nande,ni iki cyari kigambiriwe,ni iki cyari cyitezwe?
-Ese mbere yo kuyandika hari uwo yaba yaragishije inama?
-Ko nkeka ko muvugana n’abunganizi be,bakabagezaho umunsi ku wundi uko ririya kinamico ngo ni urubanza rikinwa,mwebwe(ndashaka kuvuga abagize komite mpuzabikorwa ya FDU) umuganda wanyu wabaye
uwuhe mu iyandikwa ry’iyi barwa?
-Njye sinize amategeko,ariko iyi barwa irasa n’aho ari: « extorsion d’aveux »!kandi biramutse ariko biri ndetse bikabonerwa gihamya,aka Kagame na rutindi Rurisa we kaba gashobotse!!Haba
hari icyo ubiziho se ngo ube wambwira imvo n’imvano?

N.B:Nizere ko uzamara amatsiko kuri utu tubazo,kandi umbabarire kuba ntatelefonnye nk’uko wabiturarikiye,nasanze dusabanye mu nyandiko hari n’abandi baba bafite ibibazo bisa n’ibyanjye bashobora
kuboneraho!!

Nkwifurije amahoro n’imigisha myinshi.
Gahondogo

Répondre